Akaga ko guhaga vuba muri politiki

Yanditswe na Serge Kamuhinda
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Uyu munsi, tuba mu Isi y’itumanaho ryihuse, icyo utekereje ubasha guhita ugisakaza. Dusigaye tubona ibyishimo biturutse mu makuru twakiriye, kabone n’ubwo igikorwa nyirizina cyaba kitarabayeho. Ntihakibaho gusensegura amakuru mbere y’ uko asakazwa.

Hari abashobora kwibeshya rero, bagatekereza ko ukuri kw’amakuru atambutswa kutagifite agaciro, mu gihe cyose amakuru yakunzwe n’abantu cyane. Ikibi kurushaho, ni uko muri ibi bihe turimo by’ihererekanya-makuru ryihuse, byatumye abantu bumva ko batahanwa, mu gihe cyose ibitekerezo byabo byabonye abayoboke.

Nk’ubu Paul Rusesabagina yaribwiye ati ‘‘niba Hollywood inyita intwari, ntacyo bivuze kuba aho nturuka babyemera cyangwa batabyemera. Nk’uko Perezida Trump yigeze kugira ati “Nahagarara rwagati ku nyubako ya Fifth Avenue ubundi nkarasa umuntu, kandi sinabura abantora, si byo?”

Gusa politiki nk’iyo yo guhubuka iri kwamaganwa ahandi hose ku Isi, kuki tutayamagana mu Rwanda? Kandi mu by’ukuri, dufitanye amateka akomeye na politiki yo guca iy’ibusamo.

Rimwe nigeze kubaza inararibonye ya RPF, nyakwigendera Emmanuel Rushingabigwi, icyateye ibibazo igihugu cyanyuzemo hagati ya 1959 na 1994.
Yansubije adashidikanya agira ati “ni uguhaga vuba”. Bishobora kumvikana nk’ibitangaje ko itoteza ryakozwe muri iriya myaka ryari rifitanye isano no kugira intego ngufi.

Ariko se nk’ubu usesenguye neza, ni gute usobanura imitekerereze yo kubuza abantu kugera ku mutungo aho gushaka uko wakwagurwa ngo ugere kuri benshi. Muri ibyo bihe, Leta zari zishishikajwe no kubuza abantu kugera kuri serivise zitandukanye binyuze mu ndererwamo y’amoko, aho kubukwirakwiza kuri bose. Iyi mitekerereze kandi niyo ikoreshwa n’abayobozi b’ibwotamasimbi iyo bashaka kubaka inkuta na za bariyeri.

Uko bimeze kose, kugira intego z’igihe kirekire si ibintu by’akataraboneka ku Banyafurika. Turabizi mu muco wacu ndetse no mu rugamba rwo kuhobora igihugu, ko impinduka z’igihe kirekire zisaba byinshi kugira ngo zigerweho, ibituma n’umusaruro wazo ufata igihe kugira ngo ugerweho ariko ukaza utubutse. Amateka yacu atangira mu binyejana byinshi byashize, agatangirana n’abami b’umushumi, bari bafite inshingano imwe gusa yo gutekereza no gutegura u Rwanda rw’ejo.
Nyuma yaho haje ibinyejana bine kuva kuri Kigeli I Mukobanya kugera kuri Kigali IV Rwabugiri, mbere y’uko umwaduko w’ubukoloni uhungabanya u Rwanda.

Mu myaka ya vuba, ibi bikorwa byongeye gusubirwamo ariko mu buryo bushya; bwo gutegura u Rwanda rushya rugategurirwa ku rugamba rw’ikindi gihugu kandi ruri kubera mu kindi gihugu. Muri icyo gihe, Abanyarwanda bateguye urugamba by’igihe ndetse batoranya ingabo mu ibanga rikomeye mu gihe bari mu ngabo za Uganda. Iyi ntego nyakuri y’igihe kirekire niyo itandukanya umutwe ugamije kubohora igihugu n’inyeshyamba. Niba utarabyemera neza, uzarebere ku musaruro w’urugamba.

Uyu muco wo gufata ingamba, utandukanye n’umuco usezeranya impinduka z’ako kanya, zigerwaho binyuze mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’imyumvire y’uburaguzi y’uko ibintu bishobora guhinduka mu buryo butangaje, cyangwa budasanzwe. Abashyigikira iyo myumvire akenshi bumva ko ubushobozi bwo kugera ku cyo bashaka buterwa n’imiryango bavukamo, amashuri yabo ndetse n’ibyo bahimba ko bakura kuri Bibiliya. Ba nyiri ibyo bitekerezo kandi bafashwa cyane n’iterambere ry’imbuga nkoranyambaga zisakaza agateye kose. Ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba imvo n’imvano y’iyi mitekerereze kugira ngo turusheho kuyitahura igihe yagarutse.

Icya mbere, ni ngombwa gusobanukirwa ko iyi mitekerereze ituruka mu bantu bagize amahirwe yo kwiga. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Gashyantare 1973, abanyeshuri b’i Shyogwe mu karere ka Muhanga, batangiye ubwicanyi bukomeye ndetse baza kwica Oswald Murekezi, wari umuganga ubavura. Ubu bwicanyi kandi bwarakomeje mu mashuri yose na Kaminuza hakoreshejwe icyitwaga ’Comité du salut public’.

Aba bicanyi bari barize, ntibigeze barebera Murekezi cyangwa abandi banyeshuri bagenzi babo mu ndererwamo y’ubushobozi bwabo bwari gufasha igihugu, bababonyemo Abatutsi bagombaga kwicwa. Abantu bajyaga kwiba inka z’umuturanyi batagiye kuziremamo ishyo, ahubwo bagamije kuzirya gusa. Aha kandi ni ngombwa kwibuka ko kutagira icyerekezo byatumaga ibikorwa nk’ibyo by’urugomo bifatwa nk’indunduro y’intego. Ese byari bikwiye kuko byakozwe na benshi, cyangwa byakozwe na benshi kuko bari bizeye ko batazahanwa?

Urugomo rukabije n’uburezi bifitanye amateka mabi cyane mu Rwanda. Mu Kaminuza y’u Rwanda mbere ya 1994, habaga umuco wo kunyuzura wari ugizwe n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abanyeshuri bashya. Ku rundi ruhande, bitandukanye n’uko byagendaga mu zindi kaminuza zo mu Karere, mu y’u Rwanda nta bitekerezo by’impindura matwara byahagaragaye. Mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 1990, amezi macye mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, abanyeshuri batangiye ibikorwa byo kwamagana Leta ya Habyarimana kubera urupfu rw’umunyeshuri w’inzirakarengane.

Icyari gitangaje muri ibyo byose, ni uko abanyeshuri bari bafite impamvu ya nyayo yo kwigaragambya, byarangiye bigiriye mu nzoga, bashyiraho za bariyeri ndetse biyambika amakoma ku mutwe. Mu yandi magambo, uburezi bari barahawe ntibwabaguriye ibitekerezo. Ni kimwe n’abantu nka Sankara na Cassien Ntamuhanga, bombi babonye amahirwe yo kwiga, ariko ntibagura imiterereze yabo, ahubwo bakizera ko bashobora gutsinda urugamba binyuze muri video zishyirwa kuri Youtube cyangwa se mu kwica abaturage b’inzirakarengane.

Icya kabiri, ni ngombwa kumenya ko imitekerereze iciriritse ibyara ubujiji. Mu ntangiriro z’ahagana mu 1990, buri gikorwa cya politiki cyasesengurirwaga mu ndagu za Magayane. Uyu munsi, Youtube Channels zuzuyeho abahanuzi batekereza kimwe na Yvonne Idamange, bakumva ko ibibazo bikomeye nko guhangana n’icyorezo gishya, bishobora gucyemurwa no gusobekanya imirongo ya Bibiliya igaherekezwa n’imyumvire yo guterera iyo ibintu bikazikora.

Guhimbira idini n’imitekerereze y’uko ibintu bizabaho mu buryo bw’igitangaza ni ibintu bibiri bikubiye mu ngengabitekerezo ya Jenoside. Bitwaje ishapure mu ijosi n’umuhoro utemba amaraso mu kuboko, abashyize mu bikorwa Jenoside biciye mu nsengero basengeragamo. Ni kimwe neza nka Idamange, uba ufite Bibiliya mu biganza na Padiri Thomas Nahimana, bavuga ko umuyobozi w’u Rwanda atakiriho.
Abazi amateka y’u Rwanda bazi neza ko amagambo nk’aya aba agamije gutinyura abantu ngo birohe mu byaha.

Icya gatatu, hari ubwo amateka y’umuryango ashyirwa imbere nk’atanga ubudahangarwa. Kuba Kizito Mihigo cyangwa Yvonne Idamange bararokotse Jenoside, ngo bivuga ko ntawakemanga ibikorwa byabo. Iyi mitekerereze ntikigezweho.

Mbere ya 1994, iyo wabaga waravukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda, wasumbaga inzego z’ubuyobozi cyangwa za gisirikare kabone n’ubwo utabaga ubifitiye ubushobozi. Ibi byagize ingaruka zirimo ruswa ikabije ndetse no kwiyongera kw’ibyaha.

Gusa mu Rwanda rushya, umuryango wawe ntuguhesha ububasha runaka cyangwa ngo utume utabazwa ibyo ushinzwe. Ushobora no kuba waritwaye neza mu minsi yashize ariko ibi ntibivuze ko nyuma yaho utagira ibyo ubazwa mu gihe wahemutse.

“Ubuyobozi budashingiye ku mibereho y’igihugu burimo ntibubaho”, nk’uko byigeze kuvugwa na Lee Kuan Yew. Imibereho y’u Rwanda isaba buri wese, harimo n’imiryango mpuzamahanga, kubazwa ibyo ashinzwe. Abashaka kuba abayobozi ntibakwiye kugwa mu mutego wo guhaga vuba no guhubuka. Imiterere y’ubuyobozi bw’u Rwanda isaba guharanira agaciro k’Abanyafurika bikagaragarira mu mahirwe y’iterambere agenda yiyongera kuri buri wese.

Imyitwarire y'abarimo Idamange Yvonne ishingiye ku kinyoma kigamije kuyobya abantu

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Serge Kamuhinda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .