Abadepite babajije Mifotra icyo iri gukorera abarangiza kaminuza bakabura akazi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 24 Ukwakira 2017 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Komisiyo Ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yabajije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(Mifotra),icyo iri gukora ku kibazo cy’abarangiza kwiga amashuri makuru na za Kaminuza bakabura akazi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan n’itsinda ryari rimuherekeje banasabwe n’abadepite gusobanura impamvu hari abanyeshuri barangiza kwiga bagasabwa kubanza gukora ikizamini bategurirwa n’ibigo runaka kibemerera kwemererwa kuba bakora akazi.

The New Times yanditse iyi nkuru, ivuga ko Minisitiri yabasobanuriye ko izo nganga zashyizweho ku mpamvu ziwi hagamijwe kongera ireme rikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “ Ingaga zashyizweho hagamijwe gusuzuma ubumenyi bwabo no gutanga amakuru ku bigo baba bagiye gukorera no gusubiza ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Inganga zandika kandi zigaha ibyangombwa abantu nyuma yo kubabonaho ubunyamwuga n’ubushobozi.”

Umuyobozi w’Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’Abakozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kongerera abakozi ubushobozi (CESB), Bonavanture Uwamahoro, yavuze ko ibyo bikorwa biri muri gahunda mpuzamahanga yo gushyira ku isoko abahanga muri buri rwego.

Yagize ati “ Iyo urebye no ku rwego mpuzamahanga, ingaga zireba ubushobozi zirakenewe cyane. Zidufasha gushyira hanze abantu bafite ubushobozi kandi ndakeka ko akamaro kabo kadakwiriye kwirengagizwa.”

Hanazamuwe ibibazo ku guha abantu umwanya wo kwimenyereza

Raporo y’igenzura ryakozwe kuri gahunda yo guha abantu umwanya wo kwimenyereza umwuga muri Gashyantare 2017, yagaragaje ko 58.3% byabanyeshuri bakoze iyo gahunda kugeza ubu babonye akazi, muri bo 63.2% bakaba ari abagabo.

Depite Edda Mukabagwiza yavuze ko umubare w’abantu badafite akazi ukiri munini cyane yibaza ikibazo icyo ari cyo n’icyo Minisiteri iri kugikoraho kugira ngo kirangire.

Umuyobozi Mukuru wa CESB, Antonia Mutoro, yasobanuye ko hari imirmo mike ya Leta ugereranyije n’umubare w’abarangiza kwiga. Yongeyeho ko hari ibigo bike byigenga ku buryo bitabasha gukemura icyo kibazo.

Kugeza ubu mu Rwanda ikigero cy’ubushomeri kiri kuri 16.7%, ubushakashatsi bwa vuba bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwagaragaje ko ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 21%.

Gusa nubwo bimeze bityo, Mutoro yavuze ko guverininoma yashyizeho ingamba nyinshi zigamije guhangana n’izo ngamba.

Ati “ Buri mishinga yose ya guverinoma ikwiye kugira abantu bayimenyerezamo umwuga, haba mu by’amazi, ingufu, kubaka ibibuga by’indege n’ibindi. Tumaze igihe tunaganira n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo, imyumvire iri guhinduka kuburyo bari kugenda babona agaciro ko kuba abanyeshuri baza gukorera ibikorwa byo kwimenyereza mu bigo byabo.”

Yanashimye abanyeshuri bamaze guhindura imyuvire bakaba baragiye mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Depite Petronille Mukandekezi, yasabye minisitiri n’itsinda yari ayoboye kureba amasomo atangwa mu mashuri makuru na za kaminuza nyamara ugasanga ntacyo abamarira barangije kwiga.

Yagize ati “turacyafite ibibazo by’abanyeshuri barangiza kwiga bakabura akazi bitewe n’amasomo bize muri kaminuza, urugero natanga ni nk’abanyeshuri barangije muri Microbiology.”

Avuga ko ntaho babona akazi kuko n’inganga zo mu buvuzi ngo ntizibaha ibyangombwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza