00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi ndamukanya na Sekibi: Uko nahuye n’umucurabwenge ruharwa wa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Mu bintu bitandukanye byaranze impera z’icyumweru gishize hirya no hino ku Isi, si benshi bavuze cyane ku rupfu rwa Théoneste Bagosora ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bagosora yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nka kizigenza mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, wahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Uyu musaza w’imyaka 80 yaguye muri Mali ku wa Gatandatu akiri kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 yahawe.

Hashize imyaka myinshi nandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngaruka cyane ku byabaye kuri General Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari mu Rwanda akaba yaranatanze ubuhamya mu 2004 bushinja Bagosora, bahuriye ahakoreraga icyicaro cy’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzania.

Icyo gihe nari umunyamakuru wa Star muri iyo minsi irindwi Dallaire yamaze ari mu kazu kagenewe abatangabuhamya mu rukiko. Sinzibagirwa ubwo umucamanza yahondaga inyundo hasi ngo Dallaire asoze ubuhamya bwe. Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, yitegereza Bagosora ubutaruhuka muri icyo cyumba cyari cyuzuyemo abantu.

Nyuma Dallaire yaje kumbwira ati “Numvaga ntamuvanaho ijisho. Nari ndi kwibaza nti ese iri koko ni ryo herezo? Ni ubwa mbere n’ubwa nyuma mpuye na we?”

Urupfu rwa Bagosora rero nanjye rwatumye nsubiza amaso inyuma nibuka umunsi nahuraga n’umugabo waje nyuma guhamywa Jenoside.

Ubwo hari hashize umwaka Dallaire atanze ubuhamya mu rukiko, naje guhura na Bagosora muri cya cyumba cy’urukiko, hari mu ntangiriro za Nyakanga 2005. Uwo munsi nabwo hari hamaze kumvwa ubuhamya mu rubanza rwa Bagosora.

Nibutse ko Bagosora mu minsi ya nyuma ya Jenoside, yahungiye muri Cameroun ari naho yaje gufatirwa muri Werurwe 1996 akoherezwa Arusha ngo aburanishwe.

Muri icyo gihe cyose nta na rimwe yari yarigeze yemera guha itangazamakuru ikiganiro. Naje gusaba uruhushya mu rukiko n’umunyamategeko wa Bagosora ko banyemerera nkavugana na we ubwo iburanisha riraba rirangiye. Navuze ko nshaka gufata amafoto ye meza. Mu buryo nanjye ntari niteze, bose baranyemereye.

Iburanisha rirangiye nisanze hafi kuba njyenyine mu cyumba cy’urukiko, hasigaye Bagosora n’abarinzi bari bamutegereje ngo bamwambike amapingu bamusubize muri gereza.

Mu myaka yose nari maze ndi umunyamakuru, nagize amahirwe yo guhura n’abanyabigwi nka Nelson Mandela, Alice Munro watwaye igihembo cyitiriwe Nobel, abaminisitiri b’intebe n’abandi banyacyubahiro.

Kuri iki gicamunsi bwo si ko byari bimeze mu cyumba kimwe cy’urukiko Arusha. Utuntu twanyirutse mu mubiri nk’aho ngiye kuganira na Adolph Eichmann [umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abayahudi] cyangwa se Pol Pot (wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cambodia).

Uku guhura kwanjye na we kwari gutangaje.

Bagosora wanyuzagamo akamwenyura, yari yambaye ikoti ry’ikijuju, ishati y’umweru na karuvati itukura. Yari yicaye ku ntebe y’urubaho ahagana inyuma mu cyumba cy’urukiko ari naho yakundaga kwicara kuva urubanza rwe rwatangira muri Mata 2002. Niho yabaga ari yandika utuntu mu ikarine ye, akanyuzamo agahanagura amadarubindi ye cyangwa akanyuzamo agahondobera gato akongera akicura.

Mu Gifaransa kidafututse, namubajije niba namufata ifoto. Mu kunsubiza yagize ati “Nicare cyangwa mpagarare?”. Namubwiye ko byaba byiza akomeje kwicara. Nyuma y’amafoto, nasabye ko banyemerera nkanamubaza utubazo duke. (Akuma kanjye gafata amajwi kabaga kanagana mu ijosi). Bagosora yabanje kubyanga avuga ko ‘atabyemerewe’, nyuma ambaza niba njya mpura na Dallaire.

Mu Gifaransa gitomoye yarambwiye ati “Uzamunsuhurize. Umunsuhurize rwose kandi nizere ko ari koroherwa ihungabana yagize.”

Hashize amezi make tuganiriye, Bagosora yatangiye kwikoma Dallaire n’abacamanza.

Hari ubwo yagize ati “Muri uru rukiko, ubutabera tuhafite ni ubw’uwatsinze. Ibi si ubutabera ariko njye nizeye ko nzavuga ukuri kwanjye, uko byose byagenze.”

Ubwo yabazwaga niba mu Rwanda harabaye Jenoside, Bagosora yasubije agira ati “Nta yabaye, habaye ubwicanyi”.

Yazunguje intugu ubwo yabazwaga icyateye ubwo bwicanyi. Ubwo yabazwaga icyo yaba yarakoze ngo ahagarike ubwo bwicanyi, yavuze ko izo zari inshingano za Dallaire n’ingabo za Loni yari ayoboye.

Hashize umwanya munini abarinzi ba Bagosora bashaka ko duhagarika ikiganiro ngo bamusubize muri gereza.

Ubwo njye na we twari turangije ikiganiro, yaramwenyuye, ansezeraho ampa n’ikiganza.

Naremeye duhana ibiganza, asohoka mu cyumba nimero gatatu cy’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Ndibuka icyo kiganza dusuhuzanya n’ubwoba cyanteye, gusa nkanibuka icyo cyatumye ntekereza. Ibaze guha ikiganiro umuntu, nyuma akavanamo ikiganza ukacyakira nta gutekereza, ukaza kubyibazaho nyuma.

Bagosora yaje guhamywa Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu rubanza rwayobowe n’abacamanza batatu, akatirwa igifungo cya burundu. Nyuma cyaje kugabanywa mu bujurire kigirwa imyaka 35.

Abacamanza bemeye ibyatangajwe n’ubushinjacyaha, ko ubwo Perezida Juvénal Habyarimana yapfaga nyuma yo guhanurwa kw’indege yari imutwaye tariki 6 Mata 1994, Bagosora wari umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ari we wasigaranye ubutegetsi, aha amabwiriza abarindaga Perezida, yohereza Interahamwe kwica uwari Minisitiri w’Intebe, kwica abasirikare b’Ababiligi no kuyobora Jenoside kugeza ikwiriye mu gihugu hose.

Mu gitabo cye, Dallaire asobanura uburyo ubwo yasigaga imodoka ye muri parking ya Hotel Diplomates agiye guhura na Bagosora n’abayobozi b’Interahamwe, yabanje kuvana amasasu muri pistolet ye kugira ngo umujinya utaza kumurenga akabarasa.

Ubwo Bagosora yamwerekaga abayobozi b’Interahamwe, Dallaire avuga ko yumvise ataye umutwe kuko umwe muri bo ku ishati ye yariho ibitonyanga bitatu by’amaraso.

Dallaire yumvise ababajwe no gusuhuza abagabo yabonaga nk’abacurabwenge b’umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse nyuma yaje kubyitirira igitabo cye “Shake Hands with the Devil” (Indamukanyo na Sekibi).

Dallaire yigeze kumbwira ko ubwo yavaga mu Rwanda, yaje kumenya ko Imana iriho kuko yaramukanyije na sekibi. Ubu imwe muri izo sekibi yagiye guhemberwa ibyo yakoze.

Allan Thompson yahoze ari umunyamakuru wa The Star guhera mu 1986 kugeza mu 2003. Kuri ubi ni Umuyobozi wa gahunda y’Itangazamakuru muri Carleton University.

Iyi nyandiko yatambutse bwa mbere mu Kinyamakuru The Star iri mu rurimi rw’Icyongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .