00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muve kuri The Guardian, vuba isi izamenya ukuri ku icengezamatwara rya Michela Wrong

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Niba Michela Wrong yari yizeye ko igitabo cye giheruka kizahindura uko Isi ifata u Rwanda, bisa nk’aho uruzinduko rwa Perezida Macron rwamubereye kidobya.

Inkuru ya Wrong ivuga ko “Isi iri kugenda ihumuka gahoro gahoro ku bijyanye n’ibikorwa by’indengakamere bya Perezida Kagame mu Rwanda”, ntisobanura neza “Isi” yashakaga kuvuga iyo ari yo. Ikinyamakuru The Guardian ni umufatanyacyaha kuko nta buryo inkuru yitwa ko ishingiye ku kuri yari kugaragara nk’igamije gutwerera Isi yose isura mbi Wrong afite ku Rwanda. Ibi nibyo mu mvugo iboneye, umuntu ashobora kwita akazi k’icengezamatwara.

Icya mbere, Wrong akunze gukoresha abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi atavuga amazina kugira ngo agaragaze ibyo avuga nk’ibifite ireme. Hari ngo abadipolomate bo mu Burayi atavuga amazina, abasesenguzi n’abakora muri gahunda z’iterambere bose batifuza ko imyirondoro yabo ijya hanze ku mpamvu umwanditsi azi wenyine.

Ariko umuntu ashingiye ku rwango Wrong afitiye ubutegetsi bw’u Rwanda, ashobora kuvuga ko aba bantu atari ugushaka kutavuga umwirondoro wabo ahubwo ko batabaho. Atabifashishije aka kazi k’icengezamatwara ke ntikagerwaho cyane ko muri aba avuga abazwi ari babiri gusa.

Umwe ni Gerard Prunier, Umunyamakuru w’Umufaransa wagaragaje uruhare rutaziguye muri gahunda y’agatsiko yo guhirika Guverinoma y’u Rwanda mu 1998 mu gitabo yise “Africa’s World War”.

Uwa kabiri ni David Himbara, umwiyemezi umara igihe cye kinini kuri internet asebya Guverinoma y’u Rwanda.

Wrong byamusabye guhimba abasesenguzi batazwi, abadipolomate b’i Burayi n’abakozi muri gahunda z’iterambere kugira ngo atange ishusho y’uko hari abantu benshi bari hanze y’agatsiko gasanzwe gasebya u Rwanda bashyigikiye ibitekerezo bye ndetse bakaba batangiye “guhumuka amaso” ku mateka n’ibindi byose ahimba.

Icya kabiri mu nyungu ze agerageza gukoresha amoko agamije kugwiza umubare w’abanga u Rwanda.

“Kuba abenshi mu bahigwa n’ubutegetsi atari Abahutu ari na bo benshi ahubwo akaba ari abo mu bwoko bwa Kagame bw’Abatutsi ari nabo bake- Aho abenshi muri bo bahoze ari abizerwa na byo byatewe imboni n’abo mu Burengerazuba bw’isi.” Ibi nibyo Wrong avuga, aho anahishura mu byukuri icyo aba ashatse kuvuga iyo avuze ‘Isi’. Birumvikana ko niba Isi igarukira ku bo mu Burengerezuba bw’Isi, mu bigaragara Perezida Macron, Umuyobozi wo mu Burengerazuba bw’Isi ntiyaba ari mu mujyo w’ibyo Wrong ashaka.

Hejuru y’ibyo, kuba Wrong afata ivanguramoko yifitiye ryimakaza ibitekerezo bya Hutu-Power nk’uko byagaragajwe n’umunyamakuru w’Umwongereza ukora inkuru zicukumbuye, Linda Melvern akaritwerera u Rwanda ni ibintu byamaze gutahurwa mu Rwanda.

Yego nibyo, Diane Rwigara, Kizito Mihigo, Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bagaragazwa neza na Wrong mu gitabo cye, bose bagejejwe imbere y’inkiko z’u Rwanda. Bose uretse Diane Rwigara bahamijwe ibyaha kandi nk’uko bigomba kugenda no mu kindi gihugu cyose kigendera ku mategeko, ubwoko bwabo nta mwanya bwari bufite mu rukiko.

Ku bijyanye n’ibyo yavuze byo kugerageza kwivugana bamwe muri abo, turacyategereje ko Wrong atanga ibimenyetso bishinja Guverinoma y’u Rwanda. Kugeza ubu ni ikirego kimwe kiza gikurikira ikindi kandi byose bidafite ishingiro. Kandi The Guardian ifatwa nk’ikinyamakuru cyakabaye cyizerwa, isa n’aho idashaka kumubaza ibyo akora.

Icya gatatu, mu buryo buhoraho hari ugukomeza guhirikira kuri RPF amahano yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko Wrong ntashobora kugereka ikosa ku Rwanda atabishyize mu mboni z’amoko yamusaritse. Urugero ku bijyanye n’impunzi zari zarafashwe bugwate n’abasize bakoze Jenoside mu nkambi zo muri Congo, Wrong yasubiyemo amagambo ya Gerard Prunier agira ati “Ushobora kwica ibihumbi amagana ntibigire ingaruka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, ariko ugufunga umubyeyi ushaka, bigahindura by’iteka ryose uburyo ibihugu by’inshuti byakubonaga.”

Kuba Wrong na Prunier bahabwa urubuga rwo kugoreka ibyabaye mu mateka, bigaragaza ko Isi yabo igifite ibibazo. Imyaka 27 ntihagije kugira ngo umuntu yibagirwe uko iyo “Si” yirengagije ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga. Iyi Si niyo yirengagije ubwo abakoze Jenoside bongeraga guhabwa intwaro muri izo nkambi bagatangira kugaba ibitero ku Rwanda bafite intego yo kurangiza akazi bari baratangiye.

Wrong atekereza ko ari u Rwanda rukwiye kugerekwaho amakosa y’imfu zabayeho muri gahunda yo gusenya inkambi z’impunzi aho abantu bari baragizwe ingabo ikingira abakoze Jenoside bari bari mu mugambi wo kwishyira hamwe ngo basoze Jenoside batangiye, aho kuba Isi ye n’abakoze Jenoside yakingiye ikibaba kugeza n’uyu munsi ibarinda ubutabera.

Ariko tuzi neza igikwiye gukorwa, sibyo ? Ubuhamya bukomeye bwa Senateri Marie-Rose Mureshyankwano ni umuburo waziye igihe w’icyo tugomba guha agaciro. Ubuhamya bwe butanga ishusho ya nyayo kandi yagutse ku byabaye muri Zaire.

Ati “Nababwiye ukuntu turi muri ayo mashyamba ya Congo, Inkotanyi zaje zigasanga umugabo wanjye yararwaye yararembye bakamufata bakamuheka, bakatugeza ku Kibuga cy’indege cya Mbandaka, bakadushyira mu ndege tugahunguka, tukagaruka hano mu Rwanda,.., inkotanyi njye ni zo zankijije ubuhutu kuko numvaga bari bunyice kubera ko ndi Umuhutu ariko zankijije ubuhutu kuko zanyeretse ubudasa.”

Ni ubu budasa Wrong ahora arwanya abinyujije mu kurebera ibintu mu ndorerwamo z’amoko, ntashobora kurebera u Rwanda n’Abanyarwanda hanze y’amoko. Ariko birumvikana mu maso y’abahakana Jenoside u Rwanda rwari isibaniro y’amoko kandi niko ruzahora.

Nk’uko Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari ari kumwe na mugenzi we w’u Bufaransa, “Byari byoroshye ko u Rwanda rwashoboraga kuguma ari igihugu kidafite ejo hazaza. Ndetse bamwe bashobora kuba barumvaga ibyo ari byo bikwiye. Abandi banashyize imbaraga mu kugira ngo u Rwanda rube igihugu kidafite ejo hazaza.”

Abanyarwanda bazi aho bashyira Michela Wrong muri ibyo byiciro nubwo bishobora kumusaba gukora cyane kugira ngo niba ashaka ko ibindi bihugu byiyunga kuri Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

Twamenyereye amasomo duhabwa mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse dushobora kuyakira bitworoheye. Ariko nta gihugu kiba cy’igihangage ku buryo bigiha ubushobozi bwo guhindura ukuri kuri mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .