Mugabanye doze y’umuti wo kunenga: Ibaruwa ifunguye ku banyamakuru ba siporo mu Rwanda

Yanditswe na Urimubenshi B
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Ubwanditsi: Itangazamakuru rikoze neza rirubaka, ryakora nabi rigasenya, iryo ni ihame gakondo kuva itangazamakuru ryabaho. Umusomyi wa IGIHE yasesenguye ibiganiro bivuga kuri siporo mu Rwanda, ategura inyandiko y’uko abibona n’icyo atekereza cyaba umusanzu w’iryo tangazamakuru mu iterambere rya siporo Nyarwanda.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwayanditse, ntabwo bisobanuye ko uko abona ibintu ariko ubwanditsi bwa IGIHE bubibona.

Banywanyi banjye banyamakuru b’imikino na siporo;

Ibiganiro byanyu bifata umwanya munini mu bitangazamakuru cyane cyane ku maradiyo atandukanye. Siporo n’imikino ni yo ngingo iganirwaho buri munsi mu bitangazamakuru kandi ikamara amasaha menshi. Nubwo nta bushakashatsi nakoze, ariko nkurikije uko ntega amatwi amaradiyo hano mu gihugu, ndahamya ko nta yindi ngingo iganirwaho igihe kingana n’igihabwa imikino na siporo.

Ni yo mpamvu nteruye ngira nti, ‘icyo gihe mukoresha muvuga siporo n’imikino, nikitagira impinduka nziza kizana mu iterambere rya siporo, amateka azabibabaza.’

Abazi iby’itangazamakuru, bemeza ko rifite ububasha bwo guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abantu, ndetse ibikunda kuvugwa mu bitangazamakuru bihindura imibereho ya buri munsi y’ababikurikira, bigahinduka ibiganiro byabo aho bari hose, bikagira uruhare mu gutoranya ibyo bakunda n’ibyo banga ndetse bikanagira uruhare mu myanzuro bafata mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni yo mpamvu abantu bose bashaka guhindura imyumvire y’abaturage, yaba Leta n’imiryango itari iya Leta bifashisha itangazamakuru.

Abacuruzi bashaka ko ibicuruzwa byabo bikundwa bikagurwa na bo bifashisha itangazamakuru, abanyapolitiki bashaka amajwi na bo inzira ya mbere banyuramo n’itangazamakuru, yewe ndetse n’abashaka guteza imyivumbagatanyo bakoresha itangazamakuru.

Ibi mbyanditse kugira ngo mbibutse ko ibiganiro byanyu bifite impinduka za buri munsi bigira ku bwonko no ku mitekerereze y’ababakurikira.

Reka ngaruke ku butumwa nyirizina nabageneye muri iyi baruwa. Nafashe umwanya nkurikira ibiganiro byanyu ku maradiyo atandukanye, numva mukunze kugaragaza ko siporo n’imikino mu Rwanda byazahajwe n’indwara nyinshi bigoye ko zakira. Birashoboka ko izo ndwara mukunze kugaragaza zihari ariko nagiraga ngo mbibutse ko hari inzego nyinshi zifite umuti w’izo ndwara n’itangazamakuru ririmo.

Kubera ko ari mwe nandikiye ndababwira imiti ibiri mufite. Umuti wa mbere ni ukunenga ibitagenda neza hagamijwe ko bikosorwa kugira ngo siporo itere imbere. Umuti wa kabiri ni ugukundisha Abanyarwanda siporo n’imikino.

Mu isesengura nakoze, nasanze mukoresha umuti wo kunenga wonyine, ariko nsanga uwo gukundisha Abanyarwanda siporo n’imikino mwarawubitse ku buryo ushobora kuba uri hafi gutakaza igihe.

Umuti wo kunenga murawukoresha cyane rwose. Ariko reka mbabaze; iyo mukoze isuzuma mubona ugeze he ukiza indwara zazahaje siporo yacu? Njyewe iyo ndebye mbona mushobora kuba muwukoresha nabi cyangwa ku gipimo kirenze, aho kugira ngo ukize indwara ahubwo ukagira uruhare mu kuzongera, kuko nkurikije igihe mufata munenga ibibera muri siporo n’imikino mu Rwanda, imyaka igashira indi igataha nta mpinduka ifatika bizana, uwo muti wo kunenga imikoreshereze yawo iteye kwibazwaho hagasuzumwa niba wujuje ubuziranenge.

Ntabwo nshatse kuvuga ko kunenga ibitagenda ari bibi kuko natangiye mvuga ko ari umwe mu miti yavura indwara zazahaje siporo. Ariko nanone n’iyo ibintu byaba byaradogereye, ntibyumvikana uburyo ibiganiro bya siporo byaba ibyo kunenga kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, umwaka ugashira undi ugataha.

Iyo nkurikiye ibiganiro byanyu numva akenshi mudategura ibyo muza kuvuga, ahubwo mucungira ku kantu katagenze neza kabaye haba mu mikino cyangwa ku bayikora, akaba ariko mugira ikiganiro cy’umunsi. Ku buryo iyo ntacyo kunenga gihari akenshi biba byumvikana ko nta makuru mwashakishije. Ibyo rero bituma iyo hari akantu gato kabonetse mugahindura ikiganiro kakamara igihe kirekire kandi bidakwiye.

Ingero, kuba umukinnyi cyangwa umutoza yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bikamara isaha biganirwaho, umukinnyi wahushije umupira mu kibuga, wahushije igitego, watsinzwe igitego, ikipe yatsinzwe, ibyo bibaye ikiganiro cy’amasaha atatu kandi mubinenga nk’ibyaha by’indengakamere, nyamara mwirengagije ko ari ibintu bisanzwe ko umuntu wese yagwa mu ikosa, ndetse imikino ikaba igizwe no gutsinda no gutsindwa kandi gutsindwa ntibyabaho hatabayeho umuntu wakoze ikosa, yaba umukinnyi cyangwa umutoza.

Muri uku kunenga kwanyu kandi hari aho njya numva mutandukira, mukarenga ku bijyanye n’akazi k’ababa muri siporo n’imikino nk’umwuga, mukinjira mu mibereho bwite yabo. Aho ikosa umukinnyi cyangwa umutoza yakoze ari mu kazi mushobora kurihuza n’umugore yashatse, umukunzi we, imodoka agendamo, inshuti ze, ababyeyi be, abana be, umuryango we n’ibindi.

Akenshi rimwe na rimwe abakora iyo mikino na siporo nk’umwuga ubabeshejeho mukabarimiraho ibitaka, mukabandagaza, mukabahindanya, mukabagaragaza nk’abatagira ubwenge, nk’abantu badafite ikintu bashoboye, mukabasiga icyasha ku buryo bashobora no kugira isoni zo kugaragara mu ruhame kandi ibyababayeho ari ibisanzwe mu kazi kabo.

Abanyarwanda benshi bakurikirana ibiganiro bya siporo

Muri make, ntabwo byari bikwiye ko isura y’umukinnyi, umutoza, umuyobozi w’ikipe, umuyobozi w’ishyirahamwe iharabikwa kubera gutsindwa cyangwa intege nke afite mu kazi ke, ngo birenge ku kazi bigere ku buzima bwe bwite.

Mu gihe mufite ibyo munenga abo bantu, nimugerageze mububahe, kandi mwifashishe ibimenyetso by’ibyo mubanenga, ubundi ibindi murenzaho by’amarangamutima yanyu mubigabanye, kandi nibiba ngombwa abo munenga mubahe ijambo.

Mujye muzirikana ko mu muco Nyarwanda aho umugabo aguye urenzaho utwatsi kandi ko rimwe na rimwe ibyanduye bimeserwa mu gikari. Erega namwe muri abantu, kandi uwagenzura amateka yanyu n’imibereho yanyu ya buri munsi, ntiyasanga muri ba miseke igoroye.

Ndabakangurira gukora ubushakashatsi kugira ngo mumenye ingaruka uwo muti wo kunenga rimwe na rimwe hakazamo no gusesezera ugira ku bakurikira ibiganiro byanyu.

Nubwo nta bushakashatsi nakoze ariko reka mbabwire ibyo ntekereza ko mwabona muramutse mubukoze, nimusanga atari byo muzanyomoze. Mukoze ubushakashatsi ku biganiro byanyu, mushobora kubona ibi bikurikira:

Muzasanga umwana w’imyaka icumi ukunda gukurikirana ibiganiro byanyu yanga umukinnyi runaka, umutoza runaka, umuyobozi w’ikipe runaka, umuyobozi w’ishyirahamwe runaka kandi abo bose atabazi, ahubwo biturutse ku makuru abasiga icyasha akunda kumva mubavugaho.

Muzasanga umubyeyi yarafashe umwanzuro ko umwana we atajya mu mikino nk’uwabigize umwuga kuko yumva aho hantu ari mu Isi ihindanye. Muzasanga umwana w’Umunyarwanda nta mukinnyi w’icyitegererezo afite muri iki gihe kuko abo akunze none ejo murabahindanya akabanga.

Muzasanga umwana w’Umunyarwanda, wavukiye, agakurira, akaba atuye i mahanga, ufite impano mu mukino runaka, akaba akurikira ibiganiro byanyu, dore ko ikoranabuhanga risigaye ribibagezaho, adashora gutekereza gukinira u Rwanda kuko isura murwambika ruyihindura isi y’umwijima.

Icyakora muzasanga kugeza ubu, umwana w’Umunyarwanda akunda Gatete Jimmy, Ntaganda Elias, Manamana Jean Pierre n’abandi bo muri icyo gihe kuko batigeze basigwa icyasha ndetse n’ubu mukaba mukibataka. Nyamara na bo bari abantu bagira amakosa yabo, ariko bagize amahirwe yo kubaho mu gihe hatariho itangazamakuru ribasiga icyasha. Ntekereza ko iyo babaho muri iki gihe, ibigwi bafite bishobora kuba byarasizwe icyasha bikayoyoka.

Uyu muti wo kunenga nywutinzeho cyane kuko namwe ni wo muduhata cyane.

Reka ngaruke ku muti wa kabiri wo gukundisha Abanyarwanda siporo. Nubwo ibyo kunenga byaba byinshi, ariko ntibyatwara umwanya wose mufite kuko urahagije kuwukoresha mu mfuruka zose. Ndagira ngo rero mbisabire, nibura mu minsi igize icyumweru mushake umunsi umwe cyangwa ibiri, muzajya mwibanda ku gukundisha Abanyarwanda imikino.

Mumanuke mudusange iyo iwacu mu cyaro, muganirize abana muzasanga batera agapira ka karere ku mihanda y’ibitaka no ku mbuga zitandukanye, dore ko nimutinda nabo muzasanga barabivuyemo. Muganirize abana bakina ubute, agati, abasimbuka urukiramende ku dusozi tw’iwabo, mumenyekanishe izo mpano. Kandi bizabanezeza ndetse bibatere akanyabugabo, dore ko baba banyotewe no kubabona kuko batajya bakuraho urushinge ku maradiyo yanyu.

Mugere mu mashuri ku ngeri zose muganire n’abayayobora, muganire n’abana bahiga, impano muzavumbura yo muzimenyekanishe. Musure abiriye bakimara bagashinga ibigo biteza imbere imikino mubakorere ubuvugizi wenda byabafasha no kubona abatera inkunga. Muri make namwe nk’ibitangazamakuru mwifashishije ijwi ryanyu, rya rindi abanyapolitiki n’abandi bose bifashisha, kuko basobanukiwe imbaraga zaryo, mukundishe Abanyarwanda siporo. Nimukora ibyo Abanyarwanda bazabibukira ku kuba mwarakoze iyo bwabaga mukanenga ibitagenda muri siporo, ariko namwe mugashyiraho umusanzu wanyu mu kuyiteza imbere.

Ingero zirahari ko Abanyarwanda iyo bakundishijwe ikintu bagikora. Mwese musigaye mubona uburyo ku cyumweru no ku yindi minsi Abanyarwanda baba buzuye imihanda, bazamuka imisozi biruka bakora siporo kubera ubukangurambaga budahambaye cyane bwakozwe bwo gushishikariza abaturage akamaro ka siporo ku buzima bwabo. Murabizi neza ko kubera ubwo bukangurambaga abashoye imari mu nzu zikorerwamo siporo (Gym) binjiza agatubutse, bafite abakiliya bahagije, uretse iki cyorezo cya Coronavirus cyabavangiye.

Nimwibaze rero niba ubukangurambaga bwakozwe na Leta bwaragize uruhare mu gukundisha abaturage siporo rusange nk’uko mubibona, umusaruro bishobora gutanga muramutse mutanze igihe gito mu cyo mufite mugakundisha Abanyarwanda imikino itandukanye.

Birashoboka ko bimwe mu bitangazamakuru byahisemo umurongo wo kunenga gusa kuko aribyo bikurura abantu benshi, bityo bikabafasha gucuruza. Nibyo koko, birazwi ku Isi yose ndetse n’ubushakashatsi burabyemeza ko amakuru arimo intambara, amakimbirane n’imivurungano ariyo akurura abantu benshi, yaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, kuko ni ko kamere muntu iremye, ikunda byacitse. Gusa nimugerageza no gushyiraho gahunda zo gukundisha Abanyarwanda siporo na zo zizakurikirwa kandi na zo zishobora gucuruza kuko hari abafite mu bikorwa byabo guteza imbere siporo, guteza imbere urubyiruko, guhanga imirimo, bashobora kubona uwo murongo nk’ubufasha kugera ku nshingano zabo bakaba bakwiyemeza kuba abaterankunga b’ibiganiro byanyu.

Muhore muzirikana ko ibyo muvuga buri munsi ari nk’urushinge rurimo umuti muba mutera mu buzima bw’Abanyarwanda, hanyuma igihe muzaba mwushije ikivi cyanyu, amateka azahore abashimira umusaruro w’umusanzu mwatanze mu iterambere ry’imikino na siporo mu Rwanda.

Murakagira Imana n’u Rwanda

Yari umukunzi wanyu, URIMUBENSHI B. ukunda siporo n’imikino, agakunda ibyubaka u Rwanda byose, ubifuriza guhagarara neza mu ngamba ku ruhembe murasaniraho nk’intore z’Impamyabigwi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .