00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki inkuru y’igikorwa cy’ababana bahuje ibitsina yateje ururondogoro mu Banyarwanda ?

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Imwe mu mu nkuru zatambutse mu kinyamakuru IGIHE , igasomwa n’abantu benshi mu gihe gito kandi igatangwaho ibitekerezo byinshi ni inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Amateka adasanzwe: Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera igikorwa rusange cy’ababana bahuje ibitsina.”

Muri iyi nkuru havugwagamo ko muri uku kwezi ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hazabera igikorwa cyiswe Eve pride, aho ababana bahuje ibitsina bazakora ubukangurambaga ku miterere yabo kandi ko mu bikorwa bazakora harimo n’umukino uzabahuza n’abanyamakuru.

Iyi nkuru yavugishije benshi haba mu mwanya wahariwe gutangamo ibitekerezo munsi y’inkuru, haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Mu bitekerezo byatanzwe hagaragaye mo ko hafi 98 ku ijana y’abatanze ibitekerezo batumvaga neza impamvu y’ibyo bikorwa by’ababana bahuje ibitsina, bagaragazaga ko ishyano ryaguye i Rwanda, abandi bagaragaza ko ibi bikorwa bihabanye n’umuco nyarwanda, ko bitubahirije Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yewe hari n’abataratinye kuvuga ko u Rwanda rugiye kwikururira akaga nk’ak’i Sodomu na Gomora.

Ku rundi ruhande hari abandi bantu bashimaga iki gikorwa, bagaragaza ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bagaragaza ko nta mpamvu yatuma ababana bahuje igitsina badahabwa uburenganzira kuko ntawe ukwiye kuzira uko yavutse.

Tugiye kubakorera ubusesenguzi bushingiye ku bitekerezo byatanzwe na ziriya mpande zombi, dusoze tugaragaza inyungu n’ingaruka kuri sosiyete nyarwanda kuri ibi bikorwa by’ababana bahuje ibitsina.
Byaba ari ukwica umuco?

Duhereye ku bitekerezo byatanzwe n’uruhande rwa mbere, twakwibaza ibi bibazo ari nabyo tugiye gusubiza. Ikibazo cya mbere ni ukwibaza niba koko kubana kw’abahuje ibitsina ari ukwica umuco nyarwanda, ikibazo cya kabiri niba kwemera ibikorwa byabo byaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.

Mu muco nyarwanda, umuryango nicyo gicumbi cy’umuco kandi ishema rikomeye ni ukugira umuryango. Kugira urubyaro ni umugisha ukomeye bikaba n’icyubahiro n’ishema ku babyeyi n’abakurambere (nyogokuru na Sogokuru, nyogokuruza na Sogokuruza). Mu muryango niho abana bavukira, bakarererwa ndetse bakaremerwa bagashyingirwa bagashinga undi muryango bakabyita kwaguka (kwanda) ku muryango.

Mu burere buhabwa abana mu muryango akenshi bushingira ku gitsina umwana avukanye kuko nicyo kigaragaza icyo uvutse azaba cyo n’inshingano azahabwa mu muryango nyarwanda. Niyo mpamvu ukwifurije neza agira ati “Uzabyare hungu na kobwa kandi ntukabure amata ku ruhimbi."

Mu muco nyarwanda kubyara hungu na kobwa byabaga bisonuye kuzuka, kutazibagirana ndetse ukaba ubyariye u Rwanda. Mu kurera abana, mu muco umukobwa yarererwaga mu rubohero agatozwa uburyo umuntu aba umubyeyi, agategurirwa kuzabyara kandi akarerera igihugu, agatozwa kuba nyampinga. Umuhungu yarererwaga mu itorero, aho yatorezwaga kuba umugabo nyamugabo, gukunda igihugu no kukirasanira, kubyara no kurera n’ibindi. Ishema rikomeye ku mubyeyi kwari ukubona umwana yabyaye nawe ageze igihe ashinga uwe muryango, akaba umugabo cyangwa umugore, agakoshereza ababyeyi urugori, impundu zikavuga, imiryango ibiri igahana igihango cyo gushyingirana, umwe ugatanga inka,undi ugahabwa abageni.

Mu muco, imiryango yashyingiranaga ni imiryango yabaga ifite abana b’ibitsina bitandukanye, igihe umwe wabaga ufite umwana w’umukobwa (umugeni) undi ufite umwana w’umuhungu (umukwe), agasozi kakamanuka inka kakazamuka umugeni. Byaba ari ishyano mu muco nyarwanda kubona umukobwa n’umukobwa, umuhungu n’umuhungu bavuga ngo bagiye kubana bahuje ibitsina. Uretse no kwica umuco ntibinagira icyo byitwa mu muco nyarwanda kuko ntibikwiye no kwitwa ikizira ahubwo byakwitwa ishyano ryabuze kwitwa na gihana.

Abanyarwanda baravuze bati “Agahugu katagira umuco karacika" kandi burya agahugu kacika gusa mu gihe kadafite abakabyarira n’abakarerera, agahugu kabura abakabyarira n’abakarerera gusa, igihe kemeye ko habaho ishyano ryabuze kitwa na gihana.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 kugeza ubu, ingingo yaryo ya 11, ivuga ko umuco nyarwanda ari isoko yo kwishakamo ibisubizo, ingingo ya 17, ikavuga uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango, aho igira iti “ugushyingiranwa k’umugore umwe n’umugabo umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta niko kwemewe.”.

Ingingo ya 18 ivuga ku kurengera umuryango aho igira iti “Umuryango niwo shingiro kamere y’imbaga y’abanyarwanda, urengerwa na rubanda.", ingingo ya 36, ivuga uburenganzira kubiteza imbere umuco w’igihugu, ingingo ya 41, ivuga aho uburenganzira n’ubwisanzure bigarukira naho iya 47, ikavuga ku kurengera no guteza imbere umuco w’igihugu aho igira iti “Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mibereho no ku mitekerereze ndangamuco ndetse no ku biranga umuco w’igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda, n’imyifatire ndangabupfura.”

Indirimbo yubahiriza igihugu igice cya kabiri igira iti “Horana Imana murage mwiza, ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uruturanga. Ururimi rwacu rukaduhuza, ubwenge umutima, amaboko yacu nibigukungahaze bikwiye n’uko utere imbere ubutitsa.”

Iki gice cy’iyi ndirimbo kigaragaza neza icyo buri wese agomba gushyira imbere mu bikorwa bye bya buri munsi no mu burenganzira bwe mu nyungu z’igihugu. Icya mbere ni ukumenya ko igihugu ari wo murage w’abenegihugu akaba ari nayo ngobyi ibahetse kandi inkingi zigize igihugu ni umuco (indangagaciro na kirazira) n’ururimi (Ikinyarwanda). Iyo umuntu afite indangagaciro na kirazira z’umuco bimufasha kugira ubwenge, umutima ukunda igihugu n’amaboko yo kugikorera maze kikabona gutera imbere.

Ntibishoboka ko igihugu cyatera imbere mu gihe umuco n’ururimi byacyo byatakaye. Hashingiwe ku bivuzwe mu mategeko no mu ndirimbo y’ubahiriza igihugu, dushingiye kubyo Itegeko Nshinga n’indirimbo y’igihugu ibumbatiye imitekereze y’abanyarwanda ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina bibusanyije n’umuco nyarwanda n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.

Kwamamaza ibikorwa byabo, ni uburenganzira bwabo?

Tugarutse ku ruhande rw’abavuga ko kwemera ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina ari ukubaha uburenganzira bwabo kandi ko ariko bavutse, twakwibaza kandi tugasubiza ibibazo bikurikira: Ese koko kwamamaza ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina ni uburenganzira bagenerwa n’amategeko? Ese koko ababana bahuje ibitsina niko bavutse?

Mu kuri umuntu wese Itegeko Nshinga rimuha uburenganzira bwo kubaho uko ashatse ariko nanone iyo iyi mibereho irenze we wenyine, ntiba ikibaye uburenganzira bwe wenyine ahubwo haba hakwiye no gutekerezwa ku burenganzira bw’abandi aha niho amategeko avuga ko aho uburenganzira bw’umuntu burangirira ko ari aho ubwa mugenzi we butangirira.

Umuntu ufite ibyiyumviro byo kuryamana n’uwo bahuje igitsina ni uburenganzira bwe, nta n’ukwiye kubimuziza, yemerewe kuba muri ubwo buzima ariko iyo bigeze kukwamamaza ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina biba byarenze uburenganzira bw’umuntu ahubwo byageze mu burenganzira bwo kurengera umuco w’igihugu, indangagaciro z’abenegihugu, ibikorwa ndangabupfura n’amategeko.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 kugeza ubu, cyane cyane mu mutwe waryo wa kabiri, mu ngingo ya 8, umutwe wa gatatu mu ngingo ya 11, umutwe wa kane mu ngingo ya 18,19,38 n’iya 41 n’umutwe wa gatanu mu ngingo ya 47, rigaragaza ko Leta ifite inshingano zo kurinda umuco no kuwuteza imbere, kurinda umwana n’urubyiruko ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umwana mu mitekerereze, kubahiriza uburenganzira bwa muntu hirindwa icyahungabanya ituze rusange rya muntu, kubungabunga umuryango no kuwurinda icyawuhungabanya hibandwa cyane kuburenganzira bw’umwana n’umugore.

Mu ngingo zavuzwe z’Itegeko Nshinga, zigaragaza ko Leta ifite inshingano zo kurinda umuco w’igihugu kandi rigaragaza aho uburenganzira bwa buri wese butangirira n’aho bugarukira yaba mu gutanga ibitekerezo, imyemerere n’ibindi.

Uburenganzira bwa buri wese, yaba umuhanzi, umunyamakuru, umuvugabutumwa, n’abandi bugarukira mu kubungabunga ituze rya Rubanda.

Abashakashatsi nka Simon Levay, Dean Hamer, na Dr Alan Sanders, mu bihe bitandukanye bagerageje kwerekana ko imyitwarire y’ababana bahuje ibitsina ishingiye ku buryo bavutse muri theory yiswe “Born this way (Niko yavutse)" ariko bananiwe kwerekana mu buryo bwa siyansi akanyangingo gato kitwa "gene" kaba gafite amakuru y’iyi myitwarire yo gukunda guhuza ibitsina n’abantu muhuje kuburyo byakwitwa ibyiyumviro karemano.

Umushakashatsi witwa Simon Compland we avuga ko iyi theory ya "Born this way (niko yavutse) ari uburyo bwazanywe n’abanyapolitiki n’abandi bafite inyungu mu gukwiza ingeso z’abaryamana bahuje ibitsina, bagambiriye gusenya imico y’andi moko no kwemeza Sosiyete impamvu yo kwakira abafite imigenzereze imeze gutyo ko ariko bavutse.

Umushakashatsi Nick Cohen we avuga ko ubushake bwo kuryamana n’uwo muhuje igitsina bushingira ku mahitamo n’uburere umuntu yahawe. Abashakashatsi Linda Garnets na Anne Peplau, ubushakashatsi bwabo bwagaragaje ko ibyiyumviro byo guhuza igitsina n’uwo mugihuje biterwa n’imyumvire ya sosiyete wabayemo, abo mubana, imibereho ubayemo, uburere wahawe, inyungu ubifitemo, umuco w’igihugu cyawe ndetse n’inyungu za politike, naho umushakashatsi Jenny Graves wo kuri Trobe University yo muri Australia, yagaragaje ko ubushake bwo guhuza igitsina n’uwo mugihuje idashingira ku miterere karemamo (gene) ahubwo ari ibyiyumviro umuntu yitoza akabirera bigakura.

Mu gitabo cye yise ‘Amateka y’imibonano mpuzabitsina’ (the History of Sexuality), Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Michel Foucault, yasobanuye ko umuntu wese agira ubushake karemano bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko ko ibyiyumviro n’amahitamo y’abo mugomba kuyikorana bishingira ku mahitamo, uburere n’umuco bya sosiyete umuntu yakuriyemo.

Nk’uko umuntu ashobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, imyizerere n’imyemerere, ni nako ashobora kuba imbata y’ibyiyumviro byo guhuza igitsina n’uwo bagihuje ariko ibi byiyumviro si karemano niyo mpamvu theory ya "Born this way" ari ikinyoma.

Mu nyandiko ye yise, Ubukoroni n’indangagaciro z’umuco nyafurika (Colonialism and African Cultural Values., African Journal of History and culture vol 3(6), pp 96-103, July 2011), umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Benson O. Igboin, yavuze ko ingabo y’umutamenwa yatumye abakoroni badasibanganya burundu abanyafurika nk’uko yari intego yabo, ari umuco nyafurika n’indangagaciro zawo.

Abakoroni batangajwe cyane n’uburyo inzira zose bakoresheje ngo basenye umuco nyafurika zananiranye, ubuzima bubi bwose abanyafurika bacamo bushobora gutuma batakaza byose uretse umuco n’indangagaciro nyafurika. Inzika ikomeye abakoroni basubiranye iwabo ni ugusiga badashoboye gutandukanya abanyafurika n’imico yabo kandi bazi ko ishuri umwana yigiramo umuco ari umuryango, niyo mpamvu kugeza magingo aya abakoroni bakihisha mu bikorwa bitandukanye byaba ibyo gufasha, iby’uburenganzira bwa muntu ariko intego nyamukuru ari ugusenya umuco n’indangagaciro nyafurika bahereye mu gusenya umuryango.

Duhereye kubyanditswe na Benson O. Igboin, ibikorwa by’ubukanguramba bw’abahuza ibitsina mu Rwanda ni nk’igitero cyaba kigabwe ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo kandi gutsindwa ku muco niko gusenyuka k’umuryango.

Nsoza iyi nyandiko, twagerageje gutanga umucyo kubyo impande zombi zavuze ku birebana n’ibikorwa by’ubukangurambaga by’ababana bahuje ibitsina bigiye kubera mu Rwanda, icy’ingenzi twabonye ni uko ibi bikorwa ari nk’igitero kigiye kugabwa ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo, kandi biciye ukubiri n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.

Ibyiyumviro byo kubana kw’abahuje ibitsina si ibyiyumviro umuntu avukana nk’uko bamwe bakunze kubivuga, ahubwo ni amahitamo ya buri muntu ariko bigaterwa umurindi n’abashaka kurimbura Afurika baciye mu gusenya umuco n’indangagaciro zawo, bagakuraho burundu umuryango ariwo muzi kamere w’imbaga y’abanyarwanda.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Urinzwenimana Mike


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .