00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru ya The WSJ yerekana ko USA n’u Bubiligi bikwiye gushyira hanze ukuri ku iterabwoba rya Rusesabagina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Inkundura zitagira iherezo zo gukomeza gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa zikomeje kugenda zitera ishozi umunsi ku munsi. Vuba aha The Wall Street Journal (WSJ), ikindi kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikomeje gutesha agaciro amahame agenga itangazamakuru, cyatanze umwanya ku mbaga y’abashyigikiye iterabwoba, ibintu kitashoboraga gukora iyo umwe mu bantu icyenda bahitanywe n’ibitero by’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN ya Rusesabagina aza kuba Umunyamerika.

Pearson na Zoellner mu nkuru yahawe umutwe ugira uti “kuva muri Hotel Rwanda ujya mu ibagiro” basabye Perezida Biden gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rurekure umugabo wagizwe uruhare mu iyicwa ry’Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Wenda, iki ni cyo gihe ngo Abanyarwanda basabe abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi gusangiza abatuye Isi amakuru bafite ku byaha byatumye Rusesabagina ajya muri gereza.

Icya mbere izi guverinoma zafasha gushyira iherezo ku bivugwa ko Rusesabagina ari gukurikiranwa kubera ko gusa anenga Guverinoma y’u Rwanda. Ibi birego, byateguwe na Pierson na Zoellner byoroshye kunyomozwa n’uwari we wese uha agaciro ukuri.

Ku rundi ruhande, ibimaze iminsi biba byerekana ko Abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagasaba Guverinoma za Amerika n’u Bubiligi gusangiza abandi amakuru zifite kuri iki kirego.

Urugero, mu minsi mike ishize, ibihuha byatijwe umurindi n’umunyamakuru wa New York Times, bivuga ko Rusesabagina “yimwe ibiryo, amazi n’ubuvuzi” byanyomojwe n’itangazo rigufi rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bituma Rusesabagina, umuryango we, abamushyigikiye n’ibinyamakuru birangwa n’ubunebwe byo mu Burengerazuba bw’Isi bigorora imvugo yabyo irimo ibinyoma ndetse igamije no kurwanya u Rwanda.

Kuva ibi binyamakuru bigayitse byo mu Burengerazuba bw’Isi bibona ko ibyo guverinoma z’ibihugu byabyo bitangaza kuri Rusesabagina ari ibyo kwizerwa kurusha ibitangazwa n’inzego z’u Rwanda, abizerwa nk’abavuga ukuri ntibagomba kugira icyo basiga inyuma.

Ku rundi ruhande abanyura mu nkuru mbere y’uko zitangazwa, barimo n’abo kuri The Wall Street Journal bafite inshingano zo kugenzura amakuru atariyo ari mu nyandiko zabo. Akazi kabo ku bijyanye n’iki kibazo by’umwihariko ntigashimishije.

Icya kabiri, izi guverinoma ziramutse zikoreye mu mucyo ku bijyanye n’iki kibazo, byasobanura neza ikikigaragara nk’amayobera kuri Pierson na Zoellner ku mpamvu “Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika idashyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina” nk’uko aba banditsi babiri b’iyi nkuru yamamaza iterabwoba babyibaza.

Impamvu isa n’aho yigaragaza ku muntu wese ushyira mu gaciro. Hejuru y’ibi byose niba Amerika itirengagiza ibirego bya Human Rights Watch bidafite agaciro bijyanye n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu kuki yaterwa isoni no guhagarara ku muntu wayo watsindiye ‘Presidential medal of freedom’ no gutegeka ko Rusesabagina arekurwa?

Hejuru ya byose, itabwa muri yombi rye ni ikimenyetso gifatika, bitandukanye n’ibirego bidafite ishingiro bya Human Rights Watch. Ese ntibigaragarira buri wese ushyira mu gaciro ko ubuyobozi bwa Amerika buzi ko Rusesabagina atari utavuga rumwe n’ubutegetsi gusa wagaragajwe na Pearson na Zoellner.

Mu by’ukuri ahubwo, mu myaka 10 ishize, inzego za Amerika zitungiwe agatoki na Professor Michelle Martin, Umunyamerika wahoze ari umukorerabushake muri Rusesabagina Foundation zatangije iperereza ku byaha bya Rusesabagina.

FBI yabonye ibimenyetso by’uko Rusesabagina yoherereje amafaranga abayobozi ba FDLR, umutwe wakoze Jenoside wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Amerika. Ibyavuye muri iri perereza byakusanyirijwe hamwe mu ibaruwa yo ku wa 4 Ukwakira 2013 Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yoherereje Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Mu byumvikana, Pierson na Zoellner bagomba kumenya ko bidashoboka ko igihugu cyavumbuye ibyakoreshejwe nk’ibimenyetso mu rubanza rukiri kuba gishobora kugira ikindi gisaba kirenze guhabwa ubutabera bukwiye.

Hejuru y’ibi niba ubutabera bukwiye, aho gusaba kurekurwa ako kanya ku muyobozi w’umutwe w’iterabwoba aricyo kibazo, iburanisha riri kuba rikwiye gukomeza kugeza ripfundikiwe.

Uretse imbaraga zikomeje gukomeza gushyirwa mu kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kitagendera ku mategeko, turakoze bihagije byo kumenya ko mu myaka itatu gusa ishize ndetse hanashingiwe kuri raporo ya Word Economic Forum u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 23 ku Isi mu bihugu bifite ubutabera bukora neza cyane cyane mu bijyanye n’ubwigenge bw’urwego rw’ubutabera.

Mu yandi magambo, u Rwanda rwakoze neza kurenza bimwe mu bihugu itangazamakuru rirurwanya riturukamo.

Kimwe na Amerika, abayobozi b’u Bubiligi bagize uruhare mu isakwa ryakorewe mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi bafite amakuru bakwiye gusangiza ariko bahaye abatuye Isi amakuru atariyo.

Ndacyahamya ko Guverinoma ya Amerika n’iy’u Bubiligi bafite inshingano zo gusobanura impamvu baruciye bakarumira kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, niba badafite inyungu muri gahunda y’itangazamakuru yo guharabika u Rwanda.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, nta n’isoni bafite bamaganye u Rwanda kubera ibikorwa Komisiyo y’u Burayi ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje nk’ibyubahirije amategeko mu kibazo cya “Walter stocke n’u Budage."

Guverinoma ya Amerika n’u Bubiligi ntizishobora guha ikaze igitutu cy’abashyigikiye iterabwoba. Ndetse n’u Rwanda ntirwabikora.

Rusesabagina ari mu maboko y'ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .