00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkotanyi ni amasomo kuri twese

Yanditswe na Hategekimana Richard
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Icyizwi ku bayobozi bayoboye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ni uko bose baranzwe n’imitegekere mibi ibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Iyo mitegekere mibi yabyaye kwirukana mu gihugu Abatutsi,kubatwikira, kubamenesha ndetse no kubagira impunzi. Abahunze bahungiye mu bihugu nka Tanzania,Uganda,Congo, Burundi n’ahandi.

Amacakubiri n’imitegekere mibi yari mu Rwanda yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 aho Abatutsi barenga Miliyoni bishwe bazira ubusa,bazira uko basal,bazira uko bavutse.

Ku itariki 25 Ukuboza mu mwaka 1987 havutse Umuryango RPF-Inkotanyi ugamije kuzura u Rwanda no kubohora Abanyarwanda.

Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari, umutima ukomeye, Urukundo rw’u Rwanda n’urw’Abanyarwanda ndetse no kurwanya imitegekere mibi yose yari mu Rwanda.

Zashyize imbere guharanira ko iyo miyoborere mibi yari mu Rwanda icika kandi zabigezeho zibohora u Rwanda n’Abanyarwanda, zibavana kuri iyo ngoyi. Uretse iyo miyoborere mibi, Inkotanyi zanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zirokora abicwaga.

Hari amsomo menshi abanditsi ndetse n’Abanyarwanda twigira ku Nkotanyi zabohoye u Rwanda.

Muri ayo masomo twavuga nko Gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda. Iri ni isomo rikomeye ko twese dukwiriye gukomeza kurangwa n’urukundo rw’u Rwanda nkuko byaranze Inkotanyi bakemera gusiga byose, bakaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Inkotanyi kandi tuzigiraho indangagaciro y’ubutwari. Nubwo bari bato, ntibatinye amasasu ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga, ntibatinye inzara cyangwa imvura. Bahisemo gukotanira kuzura u Rwanda. Iri ni isomo ku banyarwanda ko dukwiriye kuba Intwari muri byose tukubaka u Rwanda, nta gucika intege kabone n’iyo byaba bisaba ubwitange.

Inkotanyi zaranzwe n’indangagaciro yo kureba kure, guca bugufi,kujya inama, kwihuta,kutazarira no gutekereza ku buryo bwagutse.

Izi ndangagaciro zose zaranze Inkotanyi Abanyarwanda muri rusange dukwiriye kuzimakaza kugira ngo bidufashe kugera ku ntsinzi yo kubaka u Rwanda ababohoye u Rwanda bifuzaga.

Abanyarwanda dukwiriye kwishimira ko twabonye abo twigiraho imikorere myiza n’imyifatire bibereye Intore z’u Rwanda.

Dukwiriye rero gukomeza kuzirikana ko dufitanye igihango n’Inkotanyi cyo kuba abarinzi b’ibyagezweho kandi tukabyubakiraho ibindi bikorwa byinshi.

Abanyarwanda twese tuzirikane indangagaciro dukesha Inkotanyi zaduhaye Ubuzima. Tujye duhora tuzirikana ko hari za kirazira zabafashije kubohora u Rwanda zirimo kudatatira Igihango, cyaraziraga kumena amaraso ya mwene Kanyarwanda, cyaraziraga kubiba amacakubiri muri bene Kanyarwanda, cyaraziraga kuba Ikigwari,cyaraziraga kugambanira mwene Kanyarwanda n’ibindi byabaye imbarutso yo gutsinda urugamba.

Inkotanyi ni indorerwamo yacu twese mu mitekereze,imyifatire ndetse n’ibikorwa byose bigamije kubaka u Rwanda. Dukomere ku ndangagaciro na Kirazira twigira ku Nkotanyi bizadufasha kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika dushaka.

Urubyiruko rw’u Rwanda rurahirwa kuko Inkotanyi zaranzwe n’izo ndangagaciro. Dukomere kuri icyo Gihango bizadufasha kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika twifuza!

Hategekimana Richard

Chairman w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .