00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingurube zica abantu muri Uganda ni iza Museveni, u Rwanda ni urwitwazo

Yanditswe na Grace Kamugisha
Kuya 6 Kamena 2021 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bacengezamatwara ba Leta ya Uganda, Charles Kazooba ufite urubuga rwa Internet rwitwa Skynewsug.com aherutse kwandika inkuru avuga abo akeka kuba inyuma y’umugambi wo gushaka guhitana abayobozi bakuru muri iki gihugu.

Muri iyo nkuru yatangajwe hashize iminsi itatu hageragejwe umugambi wo kwica Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen. Wamala Katumba, Kazooba atondekanya ibyo akeka byateye umutekano muke muri Kampala. Mu byo avuga hari aho abihuza n’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kugira ngo ace ku ruhande ikibazo cya nyacyo giteje umutekano muke muri Uganda. Ni ukuvuga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Nkuko asanzwe abigenza, Museveni avuga kuri ubwo bwicanyi yagaragaje ko ababikoze ari ‘ingurube’ ziri kwica Abanya-Uganda ariko akagerageza kwivanaho uruhare rwe nubwo bitanyuze amatwi y’abaturage b’igihugu cye. Benshi bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abicanyi ba nyabo babazi. Abo ni abishe Kaweesi, Abiriga, Kirumira, Annie Kagezi, abayobozi muri Islam n’abandi. Ingurube abo baturage bavuze ko ziri imbere muri ‘Guverinoma ya Uganda’.

Bati “kuki nyuma y’ibi byose, nta n’umwe uragezwa mu butabera?” Kuki inzego z’umutekano za Uganda n’amafaranga yose zikoresha nta n’umwe zirageza mu butabera kuri ubu bwicanyi bwakorewe abahoze ari abayobozi?’’

Nk’urugero, abishe AIGP Andrew Kaweesi wahoze ari Umuvugizi wa Polisi, bari bari kuri moto, bamwicira muri metero nke uvuye kuri Sitasiyo ya Polisi banakoresha imbunda zo mu bwoko bumwe n’izikoreshwa n’Umutwe udasanzwe urinda Museveni.

Nyamara na Kazooba yemeza ko hari ibibazo no kutumvikana mu butegetsi bwa Museveni. Avuga ko harimo ruswa no kutavuga rumwe k’uzasimbura Museveni, ibyo bishobora kuba bifite uruhare muri ibyo bibazo by’umutekano muke.

Mu mwaka wa 2005, Gilbert Bukenya wari Visi Perezida yavuze ku mugaragaro ko hari za ‘mafia’ zishaka agahanga ke. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Ishoramari, Evelyn Anite na we yatanze intabaza nk’iyo, ko ubuzima bwe buri mu mazi abira kubera za ‘mafia’. Ubu ikigezweho ni Gen Katumba wasimbutse urupfu.

Mu buryo budasubirwaho, aha Kazooba avuga ko mu butegetsi bwa Uganda hashobora kuba harimo ikibazo. Mu nkuru ye kandi, avuga ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ushobora kuba wihishe inyuma y’ibyo bitero. Kuri ibi, mu buryo butunguranye kandi bwo gukeka, yongeraho ko ngo ‘ADF iterwa inkunga n’u Rwanda’. Ni ikirego gikomeye nyamara atagaragariza ibimenyetso.

Mu byo Kazooba avuga n’ibimenyetso agaragaza birahabanye. Uti kuki? Hagaragajwe ko imbunda yakoreshejwe bagaba igitero kuri Katumba ari ubwoko bw’imbunda ADF yakoreshejwe hicwa Maj Kiggundu mu Ugushyingo 2016. Kazooba avuga ko iyo mbunda yasizwe aho icyaha cyabereye mu myaka itanu ishize.

Mu buryo budasanzwe, mu ijambo Museveni yagejeje ku baturage tariki 4 Kamena 2021, yavuze ko iyo mbunda ari nayo yakoreshejwe mu gitero cyari kigamije guhitana Katumba.

Mu yandi magambo, iyo mbunda yari iri mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda kuva mu 2016, yongeye gukoreshwa mu 2021. Ibi ni ibimenyetso simusiga ko iyo Museveni avuga ‘ingurube’, nta handi ziri atari mu butegetsi bwe. Birashoboka ko zihishe mu nzego z’umutekano za Uganda.

Ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda, umwanditsi avuga ko Abanyarwanda baba muri Uganda bagiye bibasirwa, nyamara abyica aho akomeza avuga ko “hari Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho ubutasi bakoherezwa mu gihugu cyabo.” Ibi ni ibinyoma bisa by’ubutegetsi bwa Uganda.

Ibihumbi by’Abanyarwanda (si amagana nkuko Kazooba abivuga) mu myaka ine ishize bagiye bashimutwa n’inzego z’umutekano za Uganda, bagafungirwa ahantu hatazwi mu mabohero y’inzego z’umutekano. Bagiye bashinjwa ‘ubutasi’, ‘gutunga intwaro mu buryo butemewe’, ‘ishimuta’ n’ibindi. Icyo Kazooba yibagiwe kuvuga, ni uko nta n’umwe wigeze ahabwa amahirwe yo kwiregura mu rukiko. Bakorewe ihohoterwa ngo bemere ku ngufu ibyaha bahimbiwe, bamwe bakanagwa ku mupaka ari intere nabwo kubera igitutu cy’u Rwanda.

Ni inzirakarengane z’ibinyoma byacuriwe i Kampala bigamije kuyobya rubanda, ari naho habarizwa icy’uko u Rwanda rukorana na ADF.

Leta ya Uganda n’inzego zayo z’umutekano ku isonga CMI, ari nazo zicura ibinyoma bigamije kwangiza isura y’u Rwanda, zakunze guhirikira ubwo bwicanyi bw’abayobozi bakuru kuri Leta y’u Rwanda, nyamara bwakozwe n’ubutegetsi bwa Museveni. Kuri iyi nshuro, n’igitambambuga nticyapfa kwemera ibyo binyoma.

Museveni yavuze ko imbunda yakoreshejwe mu gushaka kwica Wamala ari imwe n'iyakoreshejwe mu 2016 bica Kiggundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .