00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutuka Perezida wa Repubulika ni ukwikenya

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 27 Kamena 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, twabonye ko ishyano rikomeye ari ukubona umuntu wifatira ku gahanga Perezida wa Repubulika akamutuka, bikaba akaga gakomeye iyo umututse aba yitirirwa izina ry’Imana cyangwa ushyira Bibiliya imbere akayikurikirisha amagambo ameze nk’ubumara bwica abayumva.

Ikindi kandi twabonye ko yaba mu mategeko mbonezamubano, muri za kirazira z’umuco Nyarwanda no mu ijambo ry’Imana kubaha ni ibwiriza mbonezabupfura, bikaba inkomoko y’umugisha k’ubikoze kandi gutukana bikaba icyaha, byagera ku gutuka ukuruta byo bikakubera akaga kagukururira umuvumo n’urupfu.

Muri iki gice cya kabiri tugiye kurebera hamwe uburyo Imana ibona kandi ifata Perezida wa Repubulika mu buryo bwihariye, ingaruka zizanwa no kumutuka haba ku muntu ku giti cye (umututse), ku babyumva bakabishyigikira no ku gihugu muri rusange.

Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza muri Bibiliya igice cya 10:16-17, avuga uburyo Imana ifata umuyobozi mukuru w’igihugu, ibyago n’amahirwe abagituye bagira bitewe n’imyitwarire ye.

Yagize ati "Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano. Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w’imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe."

Uyu mwanditsi akomeza asaba abantu kwirinda gutuka umwami. Agira ati “Ntugatuke umwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzu uryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukana ijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.” (Umubwiriza 10:20).

Ubu butumwa bujya gusa neza n’uburi muri 1 Timoteyo 2:1;2 hagira hati “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasengera no kubasabira no kubashimira ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.’’

Perezida wa Repubulika ni umuntu umwe rukumbi mu gihugu ufite inshingano zihariye, udafite undi wagereranya nawe, ni ikirango gikuru cy’igihugu, akaba n’umurinzi w’ibindi birango by’igihugu. Ni umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, ni umurinzi w’itegeko risumba ayandi mu gihugu n’andi mategeko arishamikiyeho. Uretse Imana yo mu ijuru, Perezida ni we wenyine mu gihugu uca iteka ry’urupfu n’ubuzima bikaba bityo.

Imana ifata Perezida wa Repubulika nk’umuyoboro w’ibyago cyangwa amahirwe nk’uko twabisomye mu Umubwiriza kandi imufata nk’umusingi w’amahoro ku gihugu nk’uko Timoteyo abivuga. Iyo igihugu gifite Umukuru w’Igihugu mwiza kandi wubashywe n’abenegihugu, kibona amahirwe n’amahoro.

Intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye Itorero ry’i Roma, yahuguriye abakirisitu kubaha ubuyobozi, ababwira ko kubaha ubuyobozi ari imwe mu nzira yo kubaho neza kandi ari uburyo bwo kubaha Imana ariko ku rundi ruhande yaberetse n’ingaruka zizagera ku muntu wese utazubaha ubuyobozi.

Yabisobanuye muri aya magambo, agira ati “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza. Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi." (Abaroma 13:1;4).

Mu mpuguro Pawulo yahaye Abanyeroma yabagaragarije ko umwami (Perezida) ari umukozi w’Imana washyizweho nayo kandi ikamushyiriraho kugira ngo ihe ituze abayubaha inahoreshe umujinya wayo kubakora ibibi niyo mpamvu usuzuguye umwami aba yanze itegeko ry’Imana.

Imana ifata Perezida nk’umuntu udasanzwe kandi wihariye, uri mu mwanya ukwiye wo gukoreshwa mu gutanga ibyiza, mu gusendereza umugisha n’amahoro ku batuye igihugu.

Ariko na none ikamubona nk’umuntu ukwiye wo guhoresha umujinya ku muntu wese ukora ibibi. Utuka Perezida, ntiyubahe abamukuriye azatsindwa n’urubanza.

Mu nshingano z’umunyagihugu wese harimo kubaha amategeko n’abayobozi b’igihugu by’umwihariko Perezida wa Repuburika kuko ni umuntu wihariye uba waratoranyijwe n’Imana agahabwa inshingano zihariye. Dawidi ni icyitegererezo cyiza cyo kwerekana uburyo umwami akwiye kubahwa kabone nubwo hari ibyo waba ubona bitakunyuze mu bikorwa nawe cyangwa abatware, ibyo uvuga byose, mu guharanira uburenganzira bwawe, mu gukora imirimo ya Politiki n’ibindi hagomba kubamo kubaha umwami.

Nubwo Sawuli yariho ahiga Dawidi ngo amwice, nubwo Dawidi yagize amahirwe menshi yo kuba yahitana Sawuli, nubwo Dawidi yari afite abamushyigikiye benshi bamwerekaga ko hari icyo yakora kuri Sawuli, yirinze kugira ikibi amukoraho, yirinze kugira amagambo mabi amuvugaho. Yahamagariye abantu bari bamushyigikiye kubaha umwami kumwumvira no kumuramya kugeza igihe Imana yamushyiriye ku ngoma ibonye ko ari ngombwa gushyira iherezo ku gihe cye cyo gutwara.

Kubaha Umukuru w’Igihugu ni ihame rituma Imana ikubonamo kuba igisonga cyiza cyaragizwa ibyananiye abandi. Ni urufunguzo rugukingurira imiryango itandukanye yo kurama no kubaho unezererewe ibyiza byo mugihugu.

Ni ukugandukira no kumvira Imana yamwimitse nk’umukozi wayo wo gusohoza ibyiza no guhoresha umujinya abakora ibibi. Igihugu gifite abanyagihugu bubaha kandi bingingira Umuyobozi wabo baba mu mahoro n’ibyishimo ariko igihugu gifite abanyagihugu batubaha kandi bagandira umuyobozi wabo, bahora mu marira n’imiborogo. Imana igufashe gusobanukirwa ihame ryo kubaha umuyobozi mukuru w’igihugu naho kumutuka burya ni ukwikenya.

“Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.” (1 Timoteyo 2:1;2).

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Urinzwenimana Mike


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .