00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushyigikira Rusesabagina byatumye "Lantos Foundation" iba nka cya gisiga kimennye inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urupfu rwa Tom Lantos wari wararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse akaba n’umwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, abari bamushyigikiye batangiye Umuryango bise Lantos Foundation for Human Rights and Justice.

Uyu muryango utandukanye na "Tom Lantos Human Rights Commission" wavuze ko intego zawo "ari ukugeza ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri buri nguni y’Isi."

Wateshutse ku ntego

Buri mwaka, Lantos Foundation itanga ibihembo bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Gusa gake cyane ni bwo ikora ibisa n’ibyihariye nk’uko bikunze kugenda ku yindi miryango nk’iyi, itanga ibihembo ku bantu basa n’aho bamaze kumenyekana ndetse bakaba barahawe ibindi bihembo n’abafite amazina akomeye abaterankunga bazamenya ubundi bakayihundagazaho amafaranga.

Byashoboka ko ari no muri ubu buryo mu 2011, uyu muryango wahaye Paul Rusesabagina, wabaye ikimenyabose mu 2004 nyuma y’uko hasohotse filimi ya Hotel Rwanda yamukinweho. Byashoboka ko guha iki gihembo Rusesabagina bishobora kuba byarumvikanaga muri icyo gihe: Kubera ko Perezida George W. Bush yari yaramaze guha uyu mugabo umudali uzwi nka ’Presidential Medal of Freedom’. Muri uwo mwaka nabwo Rusesabagina yahawe ’Wallenberg Medal’ na ’National Civil Rights Museum Freedom Award’.

Ikibazo ni uko uku kugirwa igitangaza byahishuye imigambi ya Rusesabagina. Yashakaga kugera ku butegetsi, kunanirwa kubigeraho mu nzira za demokarasi, byatumye akoresha ubundi buryo bwose bushoboka. Ibimenyetso birivugira.

Rusesabagina yashyize imbere ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Amagambo ye ntiyari agamije impaka zisanzwe. Yatanze inkunga ku mitwe yagabye ibitero biteye ubwoba. Iyi mitwe ntiyibasiye abayobozi b’u Rwanda cyangwa igisirikare ahubwo yibasiye abahinzi, abaturage n’imodoka, aho bishe urw’agashinyaguro abaturage b’inzirakarengane.

Muri Kanama 2020, Rusesabagina yarabeshywe yisanga mu ndege yari igiye i Kigali. Nyuma yo kuhagera yatawe muri yombi. Ubu ari kuburanishwa.

Enter Katrina Lantos Swett, umukobwa wa Lanto’s akaba na Perezida wa Lantos Foundation, mu ntangiriro z’uku kwezi yasabye ko Amerika igendera kuri ’Magnitsky Act ’ igafatira ibihano abagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina.

Magnitsky Act ni itegeko rihereza Perezida uburenganzira bwo gufatira igihugu ibihano bitandukanye ahanini biturutse ku birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu na ruswa.

Igitekerezo cy’uyu mukobwa, gisa n’icyivuguruza ibyo se yubatse ndetse n’ibyo yemeraga. Swett ntatesha gusa agaciro ibimenyetso birimo n’amagambo Rusesabagina yavugiye mu ruhame ashyigikira imitwe y’iterabwoba n’inyemezabwishyu za Western Union zerekana ko Rusesabagina ku giti cye yateye inkunga iyo mitwe, ahubwo arengaho akavuga ko ibyo Rusesabagina aregwa "Bidafite ishingiro ndetse ko yagejejwe mu Rwanda mu buryo buhamanye n’amategeko mpuzamahanga."

Ntari mu kuri. Hari ingero nyinshi zemewe n’inkiko zikurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, aho abakekwako ibyaha bagiye babeshywa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi bikemezwa nk’ibyubahirije amategeko.

Lantos yakunze kumvikana avuga uburyo Adolf Eichmann wari mu bikomerezwa by’Aba-Nazi wagize uruhare rukomeye mu byaha by’intambara, yagiye muri Hungary mu 1994 gutegura umugambi wo gutsemba Abayahudi. Byatumye Lantos yisaga mu nkambi zakorerwagamo imirimo y’uburetwa aho yaje kuva ari nta nkuru.

Ku wa 11 Gicurasi 1960, Inzego z’ubutasi za Israel zashimuse Eichmann zimukuye i Buenos Aires zimujyana muri Israel ngo ashyikirizwe ubutabera. Ese Swett yemera ko ishimutwa rya Eichmann ritesha agaciro ibyaha yakoze ku bw’ibyo akaba yaheraho yemeza ko ifatwa rye atari ikintu cyari gikwiye gukorwa? Aho niho uyu mugore yahisemo kubakira Lantos Foundation.

Kugereka ibyaha kwa Swett kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera kugira icyo avuga kuri Rusesabagina nabyo ntibyumvikana. Ese kuba Perezida Joe Biden yasaba ko hakwiye gufatwa ’umwanzuro ukwiye’ bya impamvu yo kwirengagiza ikirego cy’ubwicanyi Derek Chauvin akurikiranyweho ?

Rimwe na rimwe, bibaho ko abantu badakwiriye begukana ibihembo. Umunyarwenya Bill Cosby yabonye ibihembo byinshi birimo na ’Presidential Medal of Freedom’, ibi byose byari mbere y’uko ahamywa ibyaha byo gufata ku ngufu. Bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko Cosby akwiye kwamburwa ibi bihembo.

Ibi ni nako byagenze ku kanama gashinzwe gutanga ibihembo bya Nobel ubwo kagihaga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ariko katazi ko ashobora guhinduka umwe mu bijandika mu byaha by’intambara ku Mugabane wa Afurika. Kuri aka kanama Abiy ashobora kuba ari igisebo ariko mu kwikuraho ikosa ntigashobora gushyigikira ibyaha akora cyangwa ngo kabihakane.

Nta na kimwe muri ibi kigamije kuvuga ko iburanishwa rya Rusesabagina ari nta makemwa. Haracyari byinshi bikwiriye kunozwa mu butabera bw’u Rwanda. Urugaga rw’Abanyamategeko bo muri Amerika rwagaragaje hamwe mu hakwiriye amavugurura cyane cyane "mu bijyanye no gutandukanya ibimenyetso bidashidikanywaho n’ibindi."

Kugeza na n’ubu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yitesha agaciro iyo ishyira imbere politiki n’ubwibone kurenza amahame abagenga. Kwanga Kagame si impamvu yasobanura iterabwoba nk’uko kwanga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bidashobora kuba impamvu yo kwemera ibikorwa na Hamas.

Ku bw’amahirwe make bitewe no kwitiranya ibimenyesto no gushyira amarangamutima mu rubanza rwa Rusesabagina byatumye Lantos Foundation iba nka cya gisiga cy’urwara rureru kimennye inda ndetse mu buryo bwagutse byangiza ibijyanye n’ubuvugizi mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi wa Lantos Foundation, Enter Katrina Lantos Swett amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye Paul Rusesabagina ndetse akavuga ko yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .