00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus irica ariko na SIDA ntaho yagiye

Yanditswe na Jean Michel Karangwa
Kuya 6 Kanama 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 1981, abahanga bo mu kigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) babonye impuruza ivuga ko mu mujyi wa Los Angeles, hari abantu batanu bafite ikibazo kidasanzwe cyo guhumeka. Abavuzi bahamyaga badashidikanya ko abo barwayi bafite ikibazo cy’umusonga udasanzwe ariko kandi bakabona hari byinshi badasobanukiwe bitandukanye n’uko bari basanzwe bazi indwara y’umusonga.

Byasabye gutegereza umwaka wa 1983 kugira ngo abashakashatsi bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashe kubona ko iyo ndwara yari yiswe “umusonga udasanzwe “ ikomoka kuri virusi yitwa VIH. Iyi yari intangiriro y’icyorezo cya SIDA kimaze kwanduza no guhitana ubuzima bwa za miliyoni z’abantu.

Mu gihe cy’imyaka 40 ibihugu bihangayigikishijwe no kurwanya SIDA, isi yongeye gutungurwa n’indi virusi karahabutaka na yo yaje itera ibibazo mu bishingiye ku myanya y’ubuhumekero.

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2019, nibwo Doctor Li Wenliang wo mujyi wa Wuhan, yatahuye bwa mbere icyo yise agakoko gahangayikishije gatera ibibazo bikomeye mu myanya y’ubuhumekero cyangwa se Severe Acute Respiratory Syndrome (SARS) mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu muvuduko udasanzwe, iyo ndwara yahawe izina rya COVID-19 yahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi, yangiza ubukungu n’ibindi bitabarika mu bihugu byose byo ku isi.

Muri iyi minsi nta munsi w’ubusa tutabona impuruza zitwibutsa ububi bw’icyorezo cya coronavirus. Mu buryo buteguye neza impuruza zinyuzwa kuri za radiyo, televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Sida iracyahangayikishije

Nsubiye ku nkuru nahereyeho, ndahamya neza ko abafite hejuru y’imyaka 50 muri iki gihe, bashobora gusanisha ibihe turimo ubu n’ibihe byo mu myaka za 80 ubwo SIDA yadukaga. Icyo gihe na bwo ubwoba bwari bwinshi, n’inkuru zikura imitima ari nyinshi kuko abantu rimwe na rimwe batari bafite amakuru ahagije.

Kuba tutacyumva amakuru menshi n’impuruza zitandukanye, hari ushobora kwibaza ko SIDA itakiri ikibazo cyangwa se ko yacitse burundu ariko inkuru itari nziza kugeza ubu ni uko SIDA na yo ikiri icyorezo gikomeye kuko kugeza n’ubu itarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Ubukana bwa SIDA bwerekanwa n’imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumye ryo kurwanya SIDA yerekana ko abantu bagera kuri miliyoni 38 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Iyi mibare iteye impungenge ni ikimenyetso kitwibutsa neza ko Coronavirus dukwiye kuyirwanya ariko ntibitwibagize ko na virusi itera SIDA igihari kandi ihangayikishije.

Hagati ya 1990 na 1995, SIDA ni yo yazaga ku mwanya wa mbere mu kwica abantu benshi bari hagati y’imyaka 25 na 44. Imibare yaje kugenda igabanuka bitewe n’ubushakashatsi bwatumye haboneka imiti igabanya ubukana. Indi nkuru nziza muri iki gihe ni uko kwandura no kurwara SIDA bitakiri nk’ igihano cy’urupfu ku banduye nk’uko byari bimeze mu myaka ya 80 na 90.

Hakorwe iki?

Mu bihugu bitandukanye ku isi, gahunda ya “Guma Mu Rugo” yaciye intege imigambi yo gupima virusi itera Sida. Imibare y’ikigo cya Global Fund yerekanye ko mu mwaka wa 2020, gupima sida byagabanutse ku rugero rwa 41% ugereranije n’uko byari biri muri 2019.

Kuba gupima byaragabanutse kandi n’umubare w’ubwandu bushya udahagarara, kandi ukaba wibanda cyane mu bakiri bato bari munsi y’imyaka 25 y’amavuko nabyo byerekana nta gushidikanya SIDA ikiri iyo gutinywa. By’umwihariko, umugabane w’Afurika niwo udakwiye guterera agati mu ryinyo ngo wibagirwe ubukana bwa virusi itera kuko mu bantu hafi miliyoni 38 bafite virus itera SIDA, 75% by’abo banduye babarizwa muri Afurika.

Mu Rwanda by’umwihariko nta wabura gushima ko igihugu cyateye imbere cyane mu migambi yo kurwanya SIDA cyane cyane hashingiwe ku bushake bwa politiki bwo gutsinda icyo cyorezo butuma hatangwa imiti igabanya ubukana no kurwanya akato n’ihezwa.

Mu nama mpuzamahanga yo kurwanya SIDA yabereye i Kigali mu mwaka 2019, Dr Tedros Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya SIDA muri Afurika, hakiri ikibazo cy’ubwandu bushya bwibasiye cyane abakobwa b’abangavu bagize hafi 3/4 by’abantu bashya bandura SIDA.

Icyo gihe Dr Tedros yavuze ko by’umwihariko abakobwa b’abangavu baba ari batatu kuri bane bandura SIDA. Ibi rero birasa nk’umukoro kuri buri Munyafurika wese n’abanyarwanda by’umwihariko, twibutswa gukomeza kurwanya coronavirus twivuye inyuma ariko nanone n’iby’agaciro kwibuka ko virusi itera SIDA na yo igihari kandi ishobora kongera ikoreka imbaga habayeho kugenza make mu ngamba zo kwigisha abantu gukomeza kuyirinda, kwipimisha no gukomeza ubukangurambaga, kuganira no kwibukiranya ububi bwayo.

Umugambi wa “menya uko uhagaze” ukwiye kuba intero kuri buri wese ku birebana na virusi zombi duhanganye na zo. Uko wipimisha Coronavirus, ukibuka no kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo hatabaho kwirara tukirinda hamwe ahandi tugaterwa dutunguwe kandi gahunda ari uko isi igomba kuba itakirangwamo virusi itera SIDA mu 2030.

Igitekerezo cya Jean Michel Karangwa,
Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Ushahidi Network


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .