Amagambo Lt Gen Tumukunde, ikindi gihamya ko ibya Leta ya Museveni ari agahomamunwa

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Niba hari ugikekeranya ko Uganda ku buyobozi bwa Yoweri Museveni yabaye iciro ry’imigani mu ruhando mpuzamahanga, nizeye ko amagambo Lt Gen Henry Tumukunde aherutse kuvuga ari igihamya ntakuka kimwemeza.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Leta, New Vision, uyu mugabo urebana ubugome yongeye gukomeza bya binyoma bya Uganda biharabika u Rwanda, ngo “Kayihura yakoreraga u Rwanda”, ngo “u Rwanda rwavogeraga ubusugire bwacu” nyamara nta bimenyetso na bimwe yatanze.

Nk’uwahoze ari Minisitiri, Tumukunde azwi nk’umuntu w’umwiyemezi kurusha ikindi cyose. Ubwo yari Minisitiri, umunsi umwe mu ntangiriro za 2018 yagiye ku kigo cya gisirikare cya Makindye ajyanywe no gukubita no gutoteza umunyarwanda Rene Rutagungira bashimuse bakamufunga nta bimenyetso.

Nguwo umugabo wivugiye, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru PML Daily kimwe mu byo Uganda yifashisha mu gukwirakwiza ibihuha ngo “Twigishije u Rwanda uko rukwiriye kubaha Uganda.” Nk’umwe mu bwoko bwumva ko bwarazwe ingoma, bwatumye Uganda iba akabarore mu myaka 33 ishize, nta kidasanzwe gitangaje mubyo yavuze.

None se koko, ni gute bigishije u Rwanda kubaha Uganda? Byaciye mu gufunga abanyarwanda binyuranyije n’amategeko se, ni mu gutoteza inzirakarengane z’abanyarwanda b’abasivile se barimo abasaza, abagore batwite, abangavu n’ingimbi bagiye gusura abavandimwe barangiza bakavuga ko bataye muri yombi intasi z’abanyarwanda? Cyangwa byaciye mu guta muri yombi abaturage babashinja kwinjira binyuranyije n’amategeko nyamara amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba avuga ko nta muturage w’igihugu kiwugize ukwiriye gufungirwa mu kindi ngo yinjiye binyuranyije n’amategeko?

Cyangwa wenda Tumukunde yavugaga ko kunywana n’imitwe y’iterabwoba yiyemeje guhungabanya u Rwanda aribyo “guhana u Rwanda’? Icyo nakwibwirira uwo mugabo, ni uko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi bigaragaza ko Uganda ya Museveni yabaye iciro ry’imigani mu kutubahiriza amategeko, yaba ay’imbere mu gihugu, ayo mu karere na mpuzamahanga.

Igisekeje, Tumukunde atekereza ahari ko gukwirakwiza ayo makuru bizamufasha mu mugambi arimo wo gushaka kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala.

Tugaruke ku magambo uwo mugabo ashingiraho avuga ko uwahoze ari umuyobozi Mukuru wa Polisi, Kale Kayihura ‘yakoreraga u Rwanda’. Ni ikigaragaza isura nyayo y’abambari ba Museveni, ko bashobora kuvuga icyo babonye cyose cyaba gifite ukuri cyangwa ntako ndetse n’icyerekana ubugome bafitiye abandi.

Abashinzwe umutekano ba Museveni nibo bataye muri yombi Kayihura bamufunga muri Kamena 2018. Yaje kurekurwa by’agateganyo nyuma y’iminsi 76. Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI), Urw’iperereza ry’Imbere mu gihugu (ISO) zagerageje uko zishoboye ariko zibura igihuza Kayihura n’u Rwanda.

Batereye hejuru basaka urugo rwe n’ibyahoze ari ibiro bye, bajya mu bikoresho bye nka telefone na mudasobwa ariko baranga babura ihuriro rya Kayihura n’u Rwanda. N’uyu munsi ntacyo barabona.

Uyu Tumukunde akomeza avuga ko “abanyarwanda bafite igihugu cyabo natwe dufite icyacu. Akazi kanjye kwari ukurengera Uganda. Reka mbivuge ntarya amagambo, buri wese ukorera muri iki gihugu agomba kubaha inzego zacu, ubuyobozi bwacu n’igihugu cyacu.”

Nta kindi umuntu yavuga uretse kugirira impuhwe abanya-Uganda bazengerejwe no kuyoborwa n’abantu nk’aba. Niba umuntu ashobora gutwerera undi icyaha inzego nka CMI n’izindi zaburiye ibimenyetso, ubwo wavuga iki ku mitekerereze ye ari nayo iyoboye igihugu ari ugushaka gusiga icyasha Kayihura gusa?

Ntacyo yitayeho, ni Lt Gen Tumukunde nyine uvuga icyo yishakiye. Mu myaka 30 ishize, ni ryari byaba byarigeze bibaho ko umuntu nkawe abazwa ibyo yavuze cyangwa yakoze?

Abanyarwanda babikurikiranira hafi bavuga ko ntacyo Tumukunde cyangwa shebuja Museveni bafite cyo kwigisha abanyarwanda.

Icyo agatsiko kayoboye Uganda kaminujemo ni ruswa yo ku rwego rwo hejuru, aho umukuru w’igihugu na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bakira ruswa y’ibihumbi 500 by’amadolari y’umushinwa ushaka gukora magendu, gutwara ubutaka bw’abaturage, kwibasira abatavuga rumwe na Leta, kugurisha urubyiruko mu barabu n’ibindi nk’ibyo. Ibyo byaha byose byakorewe Leta ya Uganda n’abanya-Uganda.

Umwe mu basesenguzi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko nta kindi cyiza abantu nka Tumukunde bavuga ku Rwanda.

Ati “Uretse ibyaha by’indengakamere, ni iki kindi abantu nka Tumukunde cyangwa shebuja bashoboye? Nta na kimwe.”

Amagambo Lt Gen Tumukunde, ni ikindi gihamya ko ibya Leta ya Museveni ari agahomamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza