Irushanwa rya ’Kigali Itatswe n’Ubusizi’ rigiye kongera kuba

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Ukwakira 2017 saa 08:59
Yasuwe : 5
0 0

Kigali Itatswe n’Ubusizi, irushanwa ritegurwa hagamijwe guteza imbere abafite impano zo kuvuga imivugo rigiye kongera kubera i Kigali mu mwihariko wo kurushaho gushimangira akamaro kabwo mu kwigisha no guhindura umuryango nyarwanda.

Iri rushanwa riba buri uko amezi atatu ashize, rigahuriza hamwe abafite ubuhanga mu guhanga imivugo mu ndimi zitandukanye. Ni igikorwa gitegurwa n’umuryango wa Trans Poesis washinzwe n’abantu batatu aribo Tuyisenge Olivier, Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi.

Kayitare Mustafa ushinzwe itangazamakuru muri uyu muryango yatangarije IGIHE ko imyiteguro y’umugoroba w’ubusizi i Kigali irimbanyije ndetse abasizi bafite imivugo bakaba bararangije kwiyandikisha nubwo n’abandi bagifite iminsi yo kubikora mbere y’uko umunsi w’igikorwa nyirizina ugera.

Yagize ati "Ku biyandikisha icy’ibanze tuba dusaba ni ukubanza gutekereza cyane ku byo bagiye guhanga haba ari mu buryo bw’ubusizi ndetse n’ubutumwa batanga, ku buryo n’uzumva umuvugo we azumva ko uwawanditse ari umuhanga. Nta nsanganyamatsiko runaka isabwa ku bitabira gusa biba byiza iyo umuntu ahanze umuvugo yawutekerejeho kuko akenshi hari abohereza imivugo ukabona ko ari abahanga ariko batafashe umwanya uhagije wo gutekereza ku byo bahanze."

Yavuze ko kohereza imivugo bikorerwa kuri e-mail y’umuryango utegura iki gikorwa ari yo [email protected] Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya cyenda ryaherukaga kwegukana n’umusore witwa Kivumbi King wakorewe amashusho y’umuvugo yise "Cyacyana" azamurikwa muri iki gikorwa kigiye kongera kuba.

Usibye abasizi bazarushanwa muri Kigali Itatswe n’Ubusizi, abazitabira iki gikorwa bazanasusurutswa n’umuhanzi Moyize [Mukurambere] ufite ubuhanga mu gucuranga Blues ivanze na Jazz. Undi mwihariko ni uko abarushanwa bazahabwa amanota n’akanama nkemurampaka karimo Eric Onyango Otieno uyobora ihuriro ry’abandi basizi muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iri rushanwa rizaba guhera saa kumi n’ebyiri ku wa Gatandatu, tariki 28 Ukwakira, kuri Café Neo, mu nyubako ya The Office iherereye mu Kiyovu, ari na ho hari ibiro bya Trans Poesis. Kwinjira ni ubuntu.

Iki gikorwa gihuza abantu batandukanye bakunda ubusizi
Umuvugo wa Kivumbi King wegukanye umwanya wa mbere uzerekanwa mu mashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza