Irushanwa rya “CIMERWA Golf Tournament” ribaye bwa mbere ryasize amateka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 10:52
Yasuwe : 8
0 0

Kigali Golf Club ifatanyije n’uruganda rwa CIMERWA rutunganya sima, yateguye irushanwa rya “CIMERWA Golf Tournament” ryabaye mu mpera z’icyumweru ryitabirwa n’abakinnyi hafi 100 rikaba riri mu ya mbere yitabiriwe cyane.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, CIMERWA yarishyizemo ingengo y’imari ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda haba mu kuritegura, gufasha abaryitabiriye, ibihembo n’ibindi byose byari bikenewe.

Nk’uko kapiteni wa Golf Club, Dr Davis Kashaka yari yabitangarije IGIHE ku wa Kane mbere y’uko riba, ni rimwe mu marushanwa ryari ryitezwe ko rizitabirwa n’abakinnyi benshi bo mu Rwanda mu byiciro bitandukanye ndetse niko byagenze kuko kuwa Gatandatu abagera ku 100 biriwe bahatana i Nyarutarama ku kibuga cy’uyu mukino bikaba ari ubwa mbere mu irushanwa ritari mpuzamahanga.

Kapiteni Dr Davis kashaka ari no mu begukanye ibihembo kuko yatwaye icya Best Gross n’amanota 74, David Rwiyamirira yegukana igikombe mu cyiciro (handicap) 0-9 n’amanota 73, Marvin Musana acyegukana muri handicap 10-18 n’amanota 69 naho Sugi Felex ahiga abo basangiye icyiciro cya 19-28 atwara igikombe n’amanota 64.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Bheki Mthembu yavuze ko irushanwa ryagenze neza kurusha uko babitekerezaga, ubwitabire bwabaye bwiza cyane kandi anashimangira ko rizakomeza kubaho buri mwaka mu rwego rwo gusabana n’abakiriya babo.

Iri rushanwa ryasojwe n’ubusabane hagati y’abakinnyi, abayobozi n’abakozi ba CIMERWA n’aba Kigali Gofl Club bwabereye mu muturirwa w’Ubumwe Grande Hotel aho banasusurukijwe n’itsinda rya Charley na Nina mu ndirimbo zitandukanye.

Ibihembo mu babigize umwuga byegukanywe na V. Chhikara n’amanota 68 akurikirwa na Kim Moom wagize 70, naho Biru Rai aba uwa gatatu na 72.

Mu bakobwa byegukanywe na Lee n’amanota 73, Alice Rwigema aba uwa kabiri na 79 naho Sheetal Philip aba uwa gatatu na 80.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza