00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Nyiramandwa w’imyaka 107 umaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kagame ubugira kabiri

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 Nyakanga 2017 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Nyiramandwa Rachel, ni umukecuru w’imyaka 107, ifoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru arimo aramukanya na Perezida Kagame ubundi akamwongorera, ibyo abantu bibajijeho.

Uyu mukecuru wahuye na Kagame bwa mbere mu 2010, yongeye guhura na we nyuma y’imyaka irindwi, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyamagabe kuya 16 Nyakanga 2017. Hari ku munsi wa Gatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

Nyiramandwa atuye mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Ikinyamakuru New Times cyaramusuye aho atuye agaragaza ko akunda Kagame akesha kuba yarubakiwe inzu ndetse agahabwa inka bikaba bimufasha kubaho neza nubwo yabuze umugabo we, abana n’abandi bo mu muryango we muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 199.

Nyiramandwa amaze kuramukanya na Perezida Kagame inshuro ebyiri zose mu bihe byo kwiyamamaza, ni ukuvuga muri 2010 na 2017, bwa mbere bakaba barahanye ibiganza ubwo yari yujuje imyaka 100.

Yagize ati “ Icyo gihe nibwo namusabye amata, nyuma y’iminsi mike cyane inka bari bayigejeje mu rugo rwanjye. Iya mbere yarapfuye arongera aranshumbusha. Mu rwego rwo kwitura nanjye maze kugabira abandi inyana ebyiri.”

Asobanura uko yahuye na Perezida Kagame, Nyiramandwa yagize ati“ Ndabyibuka nari ndwaye ariko sinari kwihanganirakubura amahirwe yo kugera aho Perezida Kagame ari.Umuturanyi yamfashije ngerayo ku kibuga cya Nyagisenyi kandi noroherejwe kumugeraho. Ikintu namubwiye ubwo navuganaga na we namusabye kumpa ikintu kimwe: Amata. Yampaye inzu, umutekano ndetse n’inka, ni we ungize uyu munsi”

Nyiramandwa yicumba ibibando bibiri ngo bimufashe gusindagira

Ku gasozi atuyeho abantu bose bamwita nyogokuru kandi usanga abana bahakuranwa baje kumuramutsa no kuhakinira.

Mukaruziga Annonciata w’imyaka 62 ni we wenyine uyu mukecukuru yarokoye kuko abandi bana bane ndetse n’umugabo we bahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyiramandwa abana n’umukobwa we ndetse n’umugabo we ufite imyaka 70 ariko bakaba batagira umwana.

Mu buhamya bwa Nyiramandwa avuga ko nyuma ya jenoside yari yihebye kubera kubura abantu benshi mu bagize umuryango we ndetse agerageza no kwiyahura inshuro nyinshi ariko yari ataramenya ko umukobwa we Mukaruzuga yarokotse.

Nyiramandwa n’umukobwa we ngo bamaze kubonana barebye ahandi hantu bajya kuba hatandukanye naho bari batuye mbere kuko bari bafite ubwoba. Nyuma ariko Gacaca zimaze kubaho ubumwe n’ubwiyunge butangiye kugaruka nabo baratashye basubira aho bari batuye mbere muri Ngiryi.

Yagize ati “ Ubu turiho mu mahoro hamwe n’abaturanyi bacu kandi hari n’umuntu nahaye ikibanza cyo kubakamo.”

Avuga ko yavutse u Rwanda ruyoborwa n’abami ndetse iby’ubwigenge bwo mu 1962 byabaye areba. Ati “ Nambaye inkanda, ubutega, inyonga kandi nasokoje n’amasunzu.”

Nyiramandwa kandi avuga ko mu bihe byose yabayeho atigeze abona ubuyobozi bumeze nk’ubwa Perezida Kagame kuko abaturage babona umuyobozi bakiruka noneho akibaza we ukuntu amaze kujya aramukanya na perezida Kagame ati “ Ni igitangaza rwose. Ibikorwa bye byiza bintera umwete wo kumuramutsa iyo yadusuye. Mba numva namureba mu maso buri munsi.”

Uyu mukecuru avuga ko aho atuye agenda yigira ku bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Kagame na we akagirira abandi neza nk’uko yayigiriwe.

Nyiramandwa aganira na Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2010
Nyiramandwa n'umukobwa we ibumoso, inshuti n'abana b'abaturanyi
Nyiramandwa yagaragaje urukundo akunda Perezida Kagame
Nyiramandwa yagaragaye yongorera Kagame ubwo yamuramutsaga
Nubwo agaragaza intege nke z'uko ageze mu zabukuru ubwuzu bwatumye Nyiramandwa abyinira Kagame

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .