Itsinda Beauty for Ashes ryatangiye gutegura album y’indirimbo za Rock

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2017 saa 08:29
Yasuwe : 6
1 0

Abagize itsinda Beauty for Ashes ryibanda ku muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ryatangiye imyiteguro yo gukora album izaba yiganjemo ibihangano bicuranze mu njyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika.

Beauty for Ashes yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi. Iri tsinda ryasohoye indirimbo nshya ryise ‘Yesu Ni Sawa’ mu majwi n’amashusho, ni nayo ibimburiye indirimbo riteganya kubumbira kuri album nshya riri gutegura.

Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier yabwiye IGIHE ko itsinda ayoboye ryihaye intego zikomeye muri uyu mwaka wa 2017 ndetse ngo rirashakisha inzira rizakoresha mu kwigaragaza nka rimwe mu baririmbyi bamaze gushinga imizi mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Uburasirazuba.

Yavuze ko mu byo bateganya gukora harimo gushyira hanze album mu gitaramo kinini bazakora muri Nyakanga 2017 ndetse ngo hari n’ibitaramo bashobora kuzakora hanze y’u Rwanda nibiramuka bikunze.

Yagize ati “Ubu twasohoye indirimbo yitwa ‘Yesu ni sawa’, iyi ari imwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album yacu duteganya gusohora mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, nibikunda hari n’ibitaramo dushaka kuzakorera mu bindi bihugu mu kumenyekanisha umuziki wacu.”

Yongeyeho ati “Iyi Album rero izaba itandukanye n’izindi twakoze mu myaka ishize kuko yo izaba ifite umwihariko wo kuba harimo injyana yacu isanzwe ya Rock ariko noneho inavanzemo n’Ikinyafurika.”

Ubwo Beauty for Ashes iheruka muri Kenya gukora ibitaramo yahuye n'abaririmbyi ba Sauti Sol

Mu mashusho y’indirimbo nshya Beauty for Ashes basohoye bakoreshejemo umwana w’umuhungu witwa Mbonigaba wamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kugendera kuri skateboard.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
musinguzi 12/08/2018 saa 02:36

Musinguzi uganda Mubende ulakozi

Kwamamaza