Beauty For Ashes yisunze Christafari mu gitaramo cyabohoye imitima ya benshi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2018 saa 02:25
Yasuwe : 4
0 0

Itsinda Beauty for Ashes ryisunze abahanzi bamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae, Christafari, bakora igitaramo cyabohokeyemo imitima ya benshi i Kigali.

Beauty for Ashes (B4A), imaze kugira ibigwi muri Afurika y’Uburasirazuba yafatanyije n’itsinda rya Christafari bataramiye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu ijoro ryo ku wa 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyari cyiswe ‘Unstoppable Concert’ cyabereye mu ihema rya Camp Kigali.

Ni igitaramo cyabanje gukomwa mu nkokora n’imvura nke yaguye mu bice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mike, abantu bari bakiri bake ariko abashyushyarugamba bageze ku rubyiniro babafasha gutambira Imana mu ndirimbo zibyinitse.

Uko igitaramo cyagenze umunota ku munota

Ahagana saa 18:45, nibwo umuhanzi wa mbere, Olivier The Legend yageze ku rubyinino aririmba indirimbo imwe gusa yise ‘Icyo yavuze’ ikunzwe muri iyi minsi.

Ku isaha ya saa moya n’iminota itanu nibwo abashyushyarugamba bahamagaye ku itsinda Beauty for Ashes rigizwe n’Umuyobozi waryo Kavutse Olivier, Amanda na Deborah n’itsinda rigari ry’abasore n’inkumi babafasha gucuranga n’abandi babafasha kubyina.

Batangiriye ku ndirimbo yabo ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa ‘Nta rindi Zina’, bamaze kuyiririmba umuyobozi wa B4A, Olivier abaza abitabiriye igitaramo ati ‘Mumeze neza? Mwiteguye kubyinira Yesu? Ahita avuga ko bagiye kuririmba indirimbo yabonshya yitwa ‘Niwe Boss’ imaze umunsi umwe igiye ahagaragara.

Bahise bakurikizaho iyitwa ‘Yesu ni Sawa yishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo banagaragaza ko abenshi bari basanzwe bayizi maze bafatanya n’aba bahanzi kuyiririmba bananyuzamo bagasimbuka ‘Basirimba’. Iyi ndirimbo yakurikiwe n’iyitwa ‘Nyigisha’.

Nyuma y’iyo ndirimbo bahise bahamagara umuhanzi Colombus ukiri muto ariko wagaragaje ko afite umwiharikomu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae.

Ahagana 19:49, nibwo Colombus yavuye ku rubyiniro akorerwa mu ngata n’umushyushyarugamba wahamagaye itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka ‘The Blessing’ riza gususurutsa abantu mu gihe abacuranzi ba Christafari barimo biyegeranya batunganya ibyuma.

Christafari yahinduye ibintu…

Ahagana saa mbili nibwo itsinda Christafari ry’abantu icyenda barimo abacuranzi n’abariririmbyi barangajwe imbere n’uwarishinze akaba n’umuyobozi waryo , Mark “Tansoback” Mohr basesekaye ku rubyiniro bisa nk’aho abantu bari bamaze no kuhagera ari benshi babategereje n’amatsiko.

Bakigera ku rubyiniro bahereye ku ndirimbo yabo bise Saleh, bakurikizaho iyitwa Here I am to Worship, nyuma yayo umuyobozi w’iri tsinda abaza abantu ngo “Mukunda Yesu? Niba ukunda Yesu vuza induru, niba ukunda Yesu ngwino imbere!!! Twaje hano mu Rwanda kureba uko mumeze mu Mana. Reka duhimbaze Imana.”

Abacuranzi barimo abakirigita umurya wa gitari n’abavuza imyirongi bahise bazamura umuziki ubundi Chritsafari ikomeza iririmba indirimbo zirimo ; How great is our God, Valley of decision, How Great Thou Art, Blessed assurance, aha nyuma y’iyi ndirimbo , Tansoback uyobora iri tsinda yahise yongera afata ijambo avuga ibigwi n’ibyiza yasanze muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uwari imbata y’urumogi yiyeguriye Imana

Uyu mugabo w’umurasita, yavuze uburyo mbere yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ariko nyuma akaza kwiyegurira Imana.

Yagize ati “Ntabwo njya nibagirwa ubwo nari mfite imyaka 17 y’amavuko, nari umunyabyaha unywa ibiyobyabwenge ariko nyuma nza kugera igihe ndapfukama ndavuga nti Yesu nguhaye ubuzima bwanjye, nemeye guhara byose roho yanjye nyiha Imana, nyihaye roho yanjye nayo impa Isi.”

Uyu mugabo ufite imisatsi ikunze kuranga abarasita yakomeje avuga ko yakunze kugenda muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihugu bya Kenya, Uganda akaba ageze no mu Rwanda ariko ngo yasanze ari ibihugu byiza bifite imijyi imeze neza.

Yavuze ko yageze mu Rwanda agasanga ari akarusho kuva ubwo yageraga ku kibuga cy’indege na bagenzi be bakakirwa mu buryo budasanzwe bakanerekwa urukundo n’Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko ubwo yari muri Kenya inshuti ye yo muri icyo gihugu yamwigishije uburyo bashimira bagira bati ‘Asante Sana Yesu, Asante Sana Mungu’ ahita anaririmba indirimbo bitiriye Asante sana ari nayo bahise baririmba ikurikirwa n’iyitwa ‘He Reigns yakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere.

Yagereranyije u Rwanda na Wakanda

Nyuma y’iyi ndirimbo, Mark “Tansoback” Mohr yashimiye abo bafatanya agenda avuga aho bakomoka barimo abakomoka i Lio de Janeiro muri Brazil, i Trinidad et Tabago na we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ahagana saa tatu, umugore witwa Avion Blackman yavuze ko akomoka muri Trinidad et Tabago . Uyu mugore ubusanzwe witwa Avion Claudette Trudy Henrietta Blackman na we yakoze mu nganzo aririmba indirimbo zirimo; Yeshua, n’iyitwa What a Beautful Name abantu barafashwa

Amaze kuririmba umuyobozi wa Christafari yongeye afata umwanya ashimira abanyarwanda, ashimira Kavutse Olivier watekereje kubatumira muri iki gitaramo. Yanavuze ko hari imipira baje kugurisha mu Rwanda kandi nyuma y’igitaramo babasaba kuza kuyigura.

Mark “Tansoback” Mohr yakomeje avuga ko abantu bose baje muri iki gitaramo n’abatakijemo babayeho kubera imbabazi z’Imana avuga ko yifuza kuzabona abanyarwanda hafi bose bajya mu ijuru.

Yakomeje agira ati “Ngiye kubabwiza ukuri, nagenze mu bihugu bike byo muri Afurika y’Uburasirazuba, ariko ibyo nasomye ku byabaye hano nari niteze kubona ibintu byose byarasenyutse ariko ngeze hano, natunguwe ndavuga nti ‘Iyi niyo Wakanda y’ukuri’.”

Yunzemo ati “Ndababwiza ukuri natunguwe! Igihugu kiracyeye, cyateye imbere cyane kimeze neza. Nabonye abantu bagenda mu muhanda nijoro batekanye nta kibazo bifite, mwe muri East Africa muramurika.”

Yakomeje avuga ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bagasobanurirwa amateka y’ibyabaye mu Rwanda ariko bagashimishwa n’uburyo iki gihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba kudaheranwa n’amateka.

Itsinda Beaty For Ashes niryo ryasoje iki gitaramo mu ndirimbo zabo zirimo Haulali, Surprise n’izindi zabagejeje ku musozo w’igitaramo cyasojwe ahagana saa yine z’ijoro, abacyitabiriye batahanye akanyamuneza.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
viva 06/08/2018 saa 06:50

Thank you igihe for covering this concert. Narahombye kabisa

Kwamamaza