Beauty For Ashes yatumiye Christafari iri ku isonga ku Isi muri Reggae ihimbaza Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 09:23
Yasuwe : 4
0 0

Itsinda Beauty For Ashes (B4A) ryatumiye Christafari ihuriyemo inkorokoro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae ku Isi, mu gitaramo gikomeye kizabera i Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Unstoppable concert” kizabera muri Camp Kigali ku wa 4 Kanama 2018; kiri mu bikomeye B4A yateguye nyuma y’icyo kumurika album yise “Renaissance” cyabaye mu 2017.

B4A ikora injyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika yamamaye mu ndirimbo nka ‘‘Surprise’’, ‘‘Turashima’’, ‘‘Yesu ni we Super Star’’, ‘‘Yesu Ni Sawa’’ yatumiye itsinda rya Christafari rikunzwe ku Isi mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana mu gitaramo cyo gusohoza isezerano ryo kwishimana n’abakunzi bayo buri mwaka.

Umuyobozi wa B4A, Kavutse Olivier yatangarije IGIHE ko batumiye Christafari nk’itsinda rifite umuziki w’umwimerere ubereye Abanyarwanda.

Yagize ati “Twumvise ari igitekerezo cyiza gukorana na Christafari nka Band ikora umuziki mwiza. Ni igitaramo cyiza kizaba kirimo udushya twinshi. Turashaka kuzatungura abantu tubereka ibintu batari basanzwe bamenyereye. Abakunzi bacu barabizi ko tubaha umuziki w’umwimerere.”

Kavutse yavuze ko bazafatanya n’umuhanzi umwe w’Umunyarwanda kugira ngo babone umwanya uhagije wo kuririmba.

Mark “Tansoback” Mohr washinze Christafari

Iby’ingenzi wamenya kuri Christafari

Christafari ni itsinda rya Gikirisitu ricuranga mu Njyana ya Reggae ryashinzwe n’Umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu 1989.

Mohr wari warabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, yiyeguriye Yesu mu 1989, afite imyaka 17. Yahise yandika indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana iri mu njyana ya Reggae "Give Me Everything I Need" anayiririmba mu gitaramo. Icyo gihe yavuze ko atakiri “Rastafarian, abaye Christafarian", izina rishinga imizi rityo ariko aza kurihindura arigira "Christafari" anashyiraho itsinda ry’abacuranzi be.

Album yabo ya mbere “Reggae Worship” yarakunzwe cyane kuri Billboard Charts, bituma iri tsinda risinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Gotee Records.

Mu 2009, Christafari yakoze indirimbo "No Compromise" mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, mu gihe mu 2012 yasohoye iya mbere yo kuramya iri mu Njyana ya Reggae yitwa “A Roots Revival.”

Iri tsinda riri ku isonga mu akunzwe ku Isi kuko urebye ku mubare w’abarikurikira kuri Youtube bangana na 147,260. Mu ndirimbo zaryo zizwi harimo Hosanna yarebwe n’abarenga miliyoni 10 kuri Youtube.

Christafari yamamaye mu ndirimbo zirimo “Hosanna”, “Here I Am To Worship”, “He Reigns”, “What A Beautiful Name”, “Your Beauty Chase Me”, Oceans (Where Feet May Fail), “He is greater than I”, “Valley of Decision” yamaze ibyumweru 15 iza mu icumi zikunzwe kuri Billboard’s "Top Reggae Albums" chart n’izindi. Imaze kugurisha album z’indirimbo zirenga ibihumbi 500.

Christafari igizwe n’abantu icyenda, yatumiwe mu bitaramo bikomeye ku Isi aho yanyuze muri leta zirenga 46, ibihugu bisaga 74, yitabiriye ibirori by’imikino Olempike n’ibindi.

Unstoppable concert izaba ku wa 4 Kanama 2018 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba mu ihema rinini rya Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu y’icyubahiro.

Beauty For Ashes iheruka gukora igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali mu 2017
Beauty For Ashes imaze gushinga imizi mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda
Ibitaramo bya Christafari byitabirwa n'ibihumbi by'abantu
Christafari imaze kuba ubukombe mu muziki unyura ab'ingeri zose
Christafari yatumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali

Reba hano indirimbo Hosanna ya Christafari


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza