Patient Bizimana yahurijwe na Healing Worship Team mu gitaramo gikomeye i Musanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 05:02
Yasuwe : 3
0 0

Umuhanzi Patient Bizimana n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team bahurijwe mu gitaramo gikomeye cyo gushima Imana kizabera mu Mujyi wa Musanze.

Iki gitaramo cyiswe “Amashimwe Concert” gitegerejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nyakanga 2018, kikazabera muri Fatima Hotel.

“Amashimwe Concert” yateguwe nk’uburyo bwo gufasha Abanya-Musanze gutaramana n’abahanzi banditse ibihangano bibagwa neza, bikabasubiza imbaraga mu buzima bwabo.

Yatumiwemo Patient Bizimana umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamamaye mu zirimo “Ubwo buntu”, “Ikimenyetso”; Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo nka “Mwami Icyo Wavuze” yanitiriye album iheruka gusohora; Danny Mutabazi ukunzwe mu yitwa “Carvaly”ndetse na Olivier Roy waririmbye “Ni yo ibikora”.

Umuyobozi muri Ingoma Entertainment Group yateguye iki gitaramo, Gakwaya Jean de Dieu yatangarije IGIHE ko iki gitaramo cyateguwe muri gahunda y’igihe kirekire yo gutegura ibizenguruka u Rwanda ari nako bafasha abantu kwegerana n’abahanzi bakunda.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona hari abakunda ibihangano by’abahanzi ariko ntibababone. Twashatse kubabegereza ngo bishimane mu Mwami. Ikindi ni ukwagura umurimo w’Imana, abantu bakamenya agakiza, bagashima Imana.”

Gakwaya yavuze ko intego y’iki gitaramo ari ukwibutsa abantu kongera kuzirikana imirimo Imana yakoze ku buzima bwabo, bakayiramburira amaboko.

Ati “Icyo twifuza ni ugukizwa kw’abantu n’ubwitabire ndetse no kuzamura impano z’abahanzi bahimbaza Imana mu Rwanda.”

Bizimana Patient ukunzwe mu ndirimbo Ikimenyetso azataramira i Musanze hafi n'iwabo ku ivuko

Imiryango ya Fatima Hotel iherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati, izaba ifunguye kuva saa munani aho kwinjira ari 5 000Frw, 3 000Frw na 2000 Frw.

Iki gitaramo kizabera muri Musanze ni intangiriro z’ibindi bizabera mu ntara zitandukanye z’igihugu, bizajya bitumirwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Healing Worship Team itegerejwe mu Karere ka Musanze aho ifite abakunzi benshi
Umuhanzi Olivier Roy mu batumiwe mu gitaramo
Mutabazi Danny yamamaye mu ndirimbo Calvary yazamuye izina rye
Iki gitaramo kiri mu bikomeye bigiye kubera mu Mujyi wa Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza