Diamond yasuye Jordan Foundation yita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona i Kigali (Amafoto &Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 12:35
Yasuwe : 3
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ari mu Rwanda ndetse yasuye Jordan Foundation, umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, atanga inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muhanzi usanzwe ari umugabo wa Zari yageze i Kigali ku Kibuga cy’Indege saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, uyu muhanzi yasuye umuryango wa Jordan Foundation uherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ahegeranye n’ikigo nderabuzima cya Gihogwe.

Yaganirijwe ku mibereho y’abana 20 barererwa muri Jordan Foundation ndetse ahabwa umwanya wo gusabana na bo. Bamuririmbiye umuvugo batojwe ndetse umwe muri bo amuririmbira indirimbo ze zikunzwe biramunyura amupfumbatiza amafaranga.

Yabageneye ibikoresho n’ibiribwa birimo imifuka y’umuceri, ifu ya kawunga, amasubune, n’ubunyobwa bwa ’Diamond Karanga’.

Yagiranye urugwiro n'abana barererwa muri Jordan Foundation

Jordan Foundation imaze imyaka ibiri ishinzwe, yatangijwe n’umubyeyi witwa Bahati Vanessa nyuma yo kwibaruka umwana ufite ubumuga bwo kutabona akagerageza kumuvuza bikanga, byatumye ku giti cye yiyemeza kwita ku bana bavukanye ikibazo nk’icy’uwe. Kuri we nabo ngo ni abana nk’abandi bakeneye gufashwa kubaho.

Uyu muryango yashinze waherukaga guhembwa na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, ubwo yatangaga ishimwe ku Banyarwanda b’indashyikirwa, ibigo n’imiryango iteza imbere urubyiruko mu bihembo bizwi nka "YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (CYRWA)".

Diamond ateruye Jordan
Uyu mwana yatunguye Diamond amuririmbira indirimbo ze
Imodoka ya Diamond ikigera i Gihogwe aho abana yasuye barererwa
Isimbi Christelle uri mu bafatanya na Bahati Vanessa
Sallam Sharaff uri mu bajyanama ba Diamond yamuherekeje muri ibi bikorwa
Diamond afata ifoto y'urwibutso n'abana yasuye i Gihogwe mu Murenge wa Jali
Diamond na Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation
Diamond yagiranye ibiganiro na Bahati Vanessa washinze Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona
Diamond yinjiye no mu nzu aba bana babamo
Uyu muhanzi yatanze inkunga zirimo ibiribwa

Amafoto: Dusabimana Aimable


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
BAHATI 20/01/2018 saa 11:57

mbere na mbere mbanje gushima BAHATI VANESSA wagize igitekerezo cyo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona am sure IMANA yo Mw’ijuru izamuhemba bikomeye
Kdi cyaneee ndashimira DIAMOND PLATINUM kubwigikorwa cy’urukundo yakoze cyo gusura bariya bana no kubafasha mubibatunga IMANA yo Mw’IJURU imuhe umugisha isubize inshuro nyinshi aho yakuye kdi bitubere twese urugero dufashe abafite ibibazo bitandukanye m’ubuzima.
Special ndashaka kugaya uwo muntu ufite ibitekerezo bitari byiza kuko DIAMOND nt’anka yamwambuye kdi aba TANZANIA 🇹🇿 bose ntibakoze ibyavuga so, ujye witondera amagambo uvuga no kudafata abantu bose kimwe bizagufasha mubuzima no kugukura mububata bw’ubujiji bukuzuyemo.

2
ukuri 20/01/2018 saa 02:56

ayo mafaranga dayamondi akoresha nayinka leta yabo yambuye abanyarwanda nanga urunuka aba Tanzania

3
Ruhangaza evariste 19/01/2018 saa 03:04

nukuri imana ihu mugisha uyumumama washinze ikikigo kandi ihe umugisha uyumuvandimwe diamond

4
samputu 19/01/2018 saa 09:20

umutima wo gufasha ugira bacye,gusa Nyagasani aguhe umugisha kubwicyo gikotwa cy’urukundo wakoze.

5
mussa 19/01/2018 saa 09:07

nibyiza ibyo yakoze

6
shany 19/01/2018 saa 07:29

Imana imuhe umugisha isubizeho aho yakuye, nibyo imana idusaba erega kwitanga mubyo yaduhaye duhaho abatishoboye , gufasha ipfubyi abapfakazi nabababaye. umugisha uva kumana umugereho

7
Ndizihiwe 19/01/2018 saa 06:50

Iki gikorwa nicyiza cyane kandi ndashima uyu mubyeyi wagize iki gitekerezo. Aba bana iyo ubana nabo ubona ko Imana ishobora byose. Bariga bagafata, kandi barashoboye . Ni abana nkabandi ,

8
Nizeyimana 19/01/2018 saa 05:17

Yakoze cyane umuvandimwe wacu w’umutanzania kugira uwo mutima wa kimuntu urasigira abobana icyizere cyejo habo. God bless U Mr. Diamond

Kwamamaza