Burundi: Abantu batatu bakurikiranyweho gushyingura abana babiri bakiri bazima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 08:09
Yasuwe : 7
0 0

Leta y’u Burundi yamaganye igikorwa cya kinyamaswa cyumvikanye mu minsi ibiri ishize ko hari abana babiri bafatiwe mu murima w’ibigori uherereye muri Komine Bubanza bikekwa ko bashakaga kubyiba bagahambwa bakanuye.

Itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza y’abaturage n’uburinganire, Félix Ngendabanyikwa, rivuga ko Minisiteri yababajwe n’inkuru y’abana babiri bafite imyaka iri hagati y’umunani n’icumi bafashwe bakekwaho kwiba bagahanishwa guhambwa ari bazima.

Ngendabanyikwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta y’u Burundi ko abantu batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi batawe muri yombi, ubu bari gukorwaho iperereza kandi ko nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ati "Umwana ni umunyantege nke wo kurindwa igihe cyose no mu byo ari byo byose.” Akomeza ashimira abaturage babaye maso bagatanga amakuru, abo bana bagatabarwa batarashiramo umwuka.

Bivugwa ko abo bana bari bagiye kwiba ibigori mu murima w’uwitwa Elias Nyandwi, nyuma yo kubafata bagacukura ibyobo bibiri, bakabashyiramo bakarenzaho itaka kugeza mu gatuza.

Si ubwa mbere igikorwa cy’ubunyamaswa nk’iki kibaye kuko mu Ugushyingo umwaka ushize, hari abandi babiri bafatiwe mu murima w’ibigori, bagaciribwa ibiganza mu Ntara ya Gitega, aho bivugwa ko inzara n’ubukene ari byo bitera kwiba.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ndi juma 27/01/2018 saa 05:19

abafashwe bincee

2
lg 21/01/2018 saa 09:42

Abarundi bafite ubugome birenze ubwinyamaswa

3
Gateretseho 20/01/2018 saa 10:24

Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose n ibitari biriya bazabikora. Ubu si ubugome gusa ni ubunyamaswa bw agahomerabunwa.

4
TWIZERIMANA.Laurent mukarerekanyabihu umurengewarugera 19/01/2018 saa 10:36

mbega bantubabagome ubwonubwicanyindengakamere nifatwebahanwe byintangarugero

5
suna mugusha 19/01/2018 saa 02:27

Toka shitani yateye mu Baturanyi bacu! ibi nibiki koko Mana yange.mbega ubugome mbega igikorwa cyubu nyamaswa! guhamba abana aribazima koko!ibyo ndabyamaganye cyane rwose.abo bicanyi ntibakwiye kuba mubantu.Amategeko akore akazi kayo kandi atange ubutabera kuri abo Baziranenge nimiryango yabo.ndumva byandenze pe.abo bicanyi uwabampa ngo mbereke igihano bakwiye guhabwa! izo nkora mahano bazihane bihanukiriye kuko nta Bumuntu zifite.Imana ihe umugisha abo bantu batumye abo Bana barokorwa.Abantu twese dukwiye guhora turi maso kandi tugatangira amakuru kugihe ntiduhishire ibikorwa bya Kinyamaswa nkibi.

Kwamamaza