Diamond yageze i Kigali (Amafoto& Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 06:57
Yasuwe : 5
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika yageze mu Rwanda, aje muri gahunda ze bwite, aho biteganyijwe ko azava asuye ibice bitandukanye anarambagize inzu azahagura.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Waka’ yakoranye na Rick Ross yageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Akihagera yakirijwe ubunyobwa bwa Diamond Karanga, abajijwe uko amerewe nyuma yo kugera mu Rwanda asubiza agira ati “Meze neza, neza kurusha ibikenewe. Ubunyobwa mburya buri gitondo kugira ngo mererwe neza.”

Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo ‘gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

By’umwihariko, Diamond azava mu Rwanda asuye abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’Umuryango Jordan Foundation.

Nava gusura aba bana aragirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajya kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania.

Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka “Diamond Karanga” bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.

Diamond Platnumz yageze i Kigali azindutse

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urundi rugendo yahagiriye muri Nyakanga 2017 akakirwa mu buryo bwihariye, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje ku rubyiniro.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere icyo gihe yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urugendo yaherukaga kuhagirira muri Nyakanga 2017
Yaje aherekejwe n'umujyanama we Sallam Sharaff
Yakirijwe ubunyobwa bwamwitiriwe
Diamond yageze i Kigali
Umwe mu bakobwa baje kumwakira
Imodoka yamutwaye yari irimo amakarito y'ubunyobwa bwa 'Diamond Karanga'

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
donatien christian 21/01/2018 saa 03:36

karibu Mu Rwanda ,ark ingeso zawe mbi
ube wazisize TZ kuko aho Mu Rwanda ni
kubutaka butagatifu , ark abakobwa Mu
kwakira mumwakire neza , abifuza
kuryamana nawe mwihangane , gusa njye
nikundira ko nagira umukunzi ukuze hagati
yi myaka 30 kugeza 45 nibo nikundira Nina
hari uritayari yampamagara kuri
0786498562 niyo yaba aba Hanze
yurwanda nta kibazo am serious

2
king 20/01/2018 saa 03:31

ubu indaya ngo ni Dayimoni nako Dayamondi ije gukora iki murwimisozi 1000 iyo nibutse aba Tanzania batwambura inka zacu bituma mbanga urunuka

3
Ferdinand 19/01/2018 saa 07:52

Welcome mu Rwanda rw’amahoro n’abandi t urabategereje

4
dona 19/01/2018 saa 02:27

karibu Mu Rwanda ,ark ingeso zawe mbi ube wazisize TZ kuko aho Mu Rwanda ni kubutaka butagatifu , ark abakobwa Mu kwakira mumwakire neza , abifuza kuryamana nawe mwihangane , gusa njye nikundira ko nagira umukunzi ukuze hagati yi myaka 30 kugeza 45 nibo nikundira Nina hari uritayari yampamagara kuri 0786498562 niyo yaba aba Hanze yurwanda nta kibazo am serious

5
gaga 19/01/2018 saa 01:14

abo bakobwa bamenye ko umutezi w amada yahageze bukome ze bwisekeshe aho ubu muminsi irimbere turaza kumva ngo habonetse umukobwa diamond yasize atey inda aramwihakana !!!!!MUHUNGE!!!!!

6
Rose 19/01/2018 saa 12:27

You are welcome our Dear Brother, we love u so much

7
Izompishaka Maritn 19/01/2018 saa 12:14

Uwomuhanzi tura mwemera
cyane ahubwo tura musa
bayu ko yoshika iwacyu
muburundi jtukamwi bonera
abatamuzi amaso kuyandi
kabisatwoneze rwa cyane?

8
DEM 18/01/2018 saa 11:55

Ibi ni byiza kuba uyu muvandimwe yumva koko ko yagira ahantu ho kuruhukira mu Rwanda kandi ntabwo byizana biterwa n’imiyoborere myiza aba ahabona hamwe n’umutekano w’ibikorwa bye azahashyira. Karibuni kaka Diamond, Rwanda ni nchi yako kama mwanachama wa muungano wa nchi za Afrika ya mashariki

9
DEM 18/01/2018 saa 11:55

Ibi ni byiza kuba uyu muvandimwe yumva koko ko yagira ahantu ho kuruhukira mu Rwanda kandi ntabwo byizana biterwa n’imiyoborere myiza aba ahabona hamwe n’umutekano w’ibikorwa bye azahashyira. Karibuni kaka Diamond, Rwanda ni nchi yako kama mwanachama wa muungano wa nchi za Afrika ya mashariki

10
dada 18/01/2018 saa 11:49

Murabura kumwakiriza ibyiwanyu mukamwakiriza Diamond Karanga"!!!!!

11
Cadoline 18/01/2018 saa 11:20

Wadada zetu wawe hange wewe ni limoja tu bas miezi tisa Diamond jr anatokea.

Kwamamaza