Nyabihu: Abana barenga 190 basibye ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2017

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 07:08
Yasuwe : 5
0 0

Akarere ka Nyabihu katangaje ko kabaruye abana bagera ku 193 bagombaga gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2017 ariko ntibabikora, bamwe ku mpamvu zitaramenyekana.

Abari biyandikishije gukora ibizamini bose hamwe muri aka karere bari 11,311, abagera ku 193 ntibabikora.

Abasozaga umwaka wa gatandatu w’amashuri batakoze ni 151, abasozaga icyiciro rusange ni 29 naho mu barangizaga ayisumbuye bagera kuri 13.

Nyabihu ni akarere kagaragara mu myanya ya mbere mu gihugu mu kubaka ibyumba by’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kagagaragayemo umubare munini w’abana batitabira gukora ibizamini bya leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yatangaje ko kugeza ubu hari abo bataramenya impamvu batakoze ibizamini.

Yagize ati”Kugeza ubu hari abana tutaramenya impamvu batakoze ibizamini bya leta gusa hari abahuye n’uburwayi, hakaba n’abandi bimukanye n’ababyeyi babo bakajya mu tundi turere ndetse twagize n’undi witabye Imana.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko baratakoze ibizamini bagiye gukurikiranwa hamenyekane impamvu zabo, basubizwe mu ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza