Nyamirambo na Gatsata mu bice Diamond azasura

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 05:23
Yasuwe : 4
2 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika agiye kuza mu Rwanda muri gahunda ze bwite, azahava asuye ibice bitandukanye anarambagize inzu azahagura.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi mike ashakisha inzu yo kugura i Kigali yemeje ko agiye kuza mu Rwanda akazahava mu mpera z’iki cyumweru. Mbere yo kuza yanditse kuri Instagram ati “Rwanda, ngiye kuza gusoreza icyumweru muri Kigali. Muze twishimane munanyereke umujyi wanyu…”

Urugendo rwa Diamond i Kigali rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kane gusa umwe mu bagize itsinda ritegura gahunda azagirira mu Rwanda yabwiye IGIHE ko agomba kuhagera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo ‘gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

Diamond azazana na Babu Tale bakorana muri gahunda zose

By’umwihariko, Diamond azava mu Rwanda asuye abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’ Umuryango Jordan Foundation.

Diamond nava gusura aba bana azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge. Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajye kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania.

Diamond azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Christian donat 21/01/2018 saa 03:37

karibu Mu Rwanda ,ark ingeso zawe mbi
ube wazisize TZ kuko aho Mu Rwanda ni
kubutaka butagatifu , ark abakobwa Mu
kwakira mumwakire neza , abifuza
kuryamana nawe mwihangane , gusa njye
nikundira ko nagira umukunzi ukuze hagati
yi myaka 30 kugeza 45 nibo nikundira Nina
hari uritayari yampamagara kuri
0786498562 niyo yaba aba Hanze
yurwanda nta kibazo am serious

2
Rwanda 19/01/2018 saa 09:37

Nikikumbuka vile Watanzania wanacikia wa Nyarwanda kwa kuwanyanyasa na kuwafunga mpaka ma Raisi wawo wamefukuza Wanyarwanda wengi na kuwazulumu Mali ngombe mashama pesa vyao .... ingekua vizuli na Dayamondi afukuzwe kumamayake ni nachuki na watanzania kumaninazao

3
Lulus Brak 18/01/2018 saa 10:25

Konifuza konabonana na Diamond nkumuvandimwe byakunda

4
DEM 18/01/2018 saa 10:07

Ubwo se azaza Nyamirambo California gusa cyangwa azaza ahagarare kuri 40 tuuu cg ? Ndumva uyu mujama ibye bidasanzwe wallah . Cg hari agakobwa yatwitse inda hano mu Rwanda akaba ashaka kwisubiza icyubahiro n’icyuki cyo mu rwa Gasabo bavandi ?

5
ka 18/01/2018 saa 09:46

Aza aje gutera inda banya mwari bacu muritonde

Kwamamaza