Areruya Joseph yegukanye agace muri La Tropicale Amissa Bongo, yambara umuhondo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 05:09
Yasuwe : 4
0 0

Areruya Joseph yegukanye agace ka kane muri La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa rya mbere rikomeye mu magare muri Afurika.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda iheruka, yagaragaje ko akomeye asiga abandi kuri uyu wa Kane muri La Tropicale Amissa Bongo 2018 mu gace bahagurukiye ahitwa Ndjolé bagasoreza Mitzic, hareshya n’ibilometero 182,5.

Uku kwitwara neza k’Umunyarwanda kwamuhesheje kwambara umwenda w’umuhondo wari ufitwe na Lucas Carstensen, Umudage w’imyaka 23 ukinira ikipe ya Bike Aid yigeze gukinwamo n’Abanyarwanda babiri, Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco.

Aka ka kane ni ko gace ka mbere Umunyarwanda abashije gutwara muri iri rushanwa rya 2018.

Ariko mu ntangiriro ry’iri rushanwa, agace ka mbere ka ”La Tropicale Amissa Bongo 2018” kakinwe ku wa Mbere kegukanwe na Lucas Carstensen, akoresheje amasaha 3:41’:52”, anganya n’abagera kuri 36 bamukurikiye barimo Abanyarwanda babiri, Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 18 na Munyaneza Didier wa 33.

Areruya Joseph yegukanye agace ka kane muri La Tropicale Amissa Bongo, yambara umwenda w'umuhondo
Areruya Joseph ari ku isonga ku rutonde rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jado 20/01/2018 saa 02:01

Areruya akomeje kwerekana ko igare arirye natwe tumwigireho twihangire umurimo

2
Rwema 19/01/2018 saa 06:34

Noneho akomeze acunganwe na Lucas Carstensen, Ikipe y abanyarwanda imufashe . Ariko niba ntibeshye uyu wifotozanije nawe ni wa mukinnyi wa Film za action muri Hollywood!!! Aribyo iri Irushanwa ryaba ari top kabisa.

3
Eliezel 19/01/2018 saa 06:17

nukuri IMANA ikomeze ibajye I mbere oyeeeeee

4
Abogoza 19/01/2018 saa 03:03

Uyu mwana ararushanwa agahiganwa!
Ntakina....

Ndishimye peee
Rwanda oyeeeeee

5
kayigamba 19/01/2018 saa 02:10

Yego rata Alleluya wacu, komeza imihigo maze Urwagasabo rukomeze kumenyekana mu mahanga. turagushyigikiye.

6
moo 18/01/2018 saa 11:05

congratulations. Muruheshe ishema bana b’u Rwanda

7
Bn 18/01/2018 saa 05:27

Uwo Muhugu numuhanga cyane muruwo mukino nkunda kumukurikirana Mwifurije kuzaba uwambere muriryo rushanwa arimo.

8
Ehud 18/01/2018 saa 02:56

Oyeeeeeeeeeeeeee!

9
Denys 18/01/2018 saa 11:49

Yego muhungu wacu. Aho nanjye ngomba kubyirata

10
Claude 18/01/2018 saa 10:03

Komereza aho muhungu wacu, go high

11
gy 18/01/2018 saa 09:46

Courage banana burwanda

Kwamamaza