Volkswagen igiye gutangirana mu Rwanda miliyoni 20 $, iteranya imodoka 5000 ku mwaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 01:54
Yasuwe : 4
0 0

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen rwatangaje ko rugiye gushora imari ingana na miliyoni $20 mu cyiciro cya mbere cy’umushinga warwo rufite mu Rwanda, harimo ko ruzajya ruteranya imodoka 5000 ku mwaka.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano rwashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, mu Ukuboza 2016.

Yavuze ko imirimo yabo mu Rwanda bazayikora mu byiciro bitatu, icya cya mbere kikaba kirimo gushyiraho ikigo kizakorera Volkswagen mu Rwanda cyanamaze gushyirwaho cyitwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, kiyoborwa na Rutabingwa Athanase, guteranya imodoka no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.

Yakomeje agira ati “Aho guteganyiriza imodoka hazaba hafite ubushobozi bwo guteranya izigera ku 5000 ku mwaka. Duteganya ko zizaba zirimo izo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat (mu bwoko bwa sedan) na VW Teramont (SUV).”

Yavuze ko bahisemo u Rwanda ari uko ari igihugu gifite ituze mu bya politiki, kitihanganira ruswa, gifite ubukungu butera imbere cyane, rufite abaturage bakiri bato kandi hari n’ubushake bwo gutunga imodoka.

Yavuze ko bateganya kuzaba baha akazi abantu bagera ku 1000 mu cyiciro cya mbere, hakazabanza amahugurwa ku mikorere y’iki kigo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu mushinga wa Volkswagen utanga icyizere, guteza imbere ishoramari bikaba ari ibintu by’ingenzi kuri Guverinoma y’u Rwanda, kandi yagiye ibona impinduka mu myaka icumi ishize.

Yakomeje agira ati “Mu 2007 ishoramari ryacu ryari miliyon $800 ariko ubwo twasozaga 2017 twari tumaze kwandika ishoramari rya miliyari $ 1.675 ku buryo twakubye kabiri ishoramari mu myaka icumi ishize. Ariko icyemezo cya VW uyu munsi ni icyiciro gishya cy’ishoramari mu Rwanda.”

Hari uburyo bwo gusangira imodoka

Schafer yakomeje agira ati “Hazaba hari uburyo bwo gusangira imodoka buzatangizwa mu cyiciro cyacu cya kabiri, buzatangirana imodoka zigera ku 150. Ubu buryo bukoreshwa ku bantu bafite icyo bahuriyeho nk’ikigo, minisiteri, ku buryo umuntu akoresha imodoka akayivamo undi akayikoresha, akishyuzwa harebwe ku bilometero yagenze.”

Ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe application ya telefoni izajya ifasha umuntu kubona imodoka no kuyishyura, hamwe n’umurongo umuntu yahamagara ku muntu udafite smartphone.

Yakomeje agira ati “Hazaba hari umurongo uhuza uduce dutandukanye muri Kigali, umuntu akaba afite application ashyira muri telefoni ye, akandikamo aho ashaka kuva n’aho agiye, akabona imodoka iri hafi ye, akayifungura akoresheje iyo application, agatwara akajya aho ashaka, akishyura bitewe n’ibilometero yagenze.”

Schafer yavuze ko bidashoboka ko abantu bose bazatunga imodoka, ariko igikenewe ari uko umuntu agenda abona imodoka nshya, itanga umutuzo ku buryo uba wizeye ko nta mpungenge ifite kuko yaguzwe ari nshya.

Biteganyijwe ko VW izajya yinjiza mu Rwanda ibikoresho by’imodoka zigateranyirizwa mu Rwanda, ubuyobozi bwa RDB bukavuga ko zizaba zihendutse kuko hari bimwe mu bikoresho bizajya byinjizwa mu Rwanda ku musoro muto, ibindi bigasonerwa.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi n'uwa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda mu Ukuboza 2016
Umuyobozi w’Ikigo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Rutabingwa Athanase
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka n'Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer
Volkswagen Passat
Volkswagen Polo zigiye guteranyirizwa mu Rwanda
Volkswagen Teramont zo zishobokana n'imisozi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
che 20/01/2018 saa 07:04

WOW! Umanza nari narategereje izi ngizi rwose nshyaaaa.

2
Dimb 20/01/2018 saa 05:13

Ahaho byaba ari byiza baramutse batazihenze

3
sasa 19/01/2018 saa 10:34

Ntawe utakwishimira iri terambere turi kwinjiramo pe,ubu tugiye kugura imodoka ya 0km na moto ya 0km ,ibi nibyo kwishimirwa

4
belly 19/01/2018 saa 02:36

It is the biggest step you’ve ever taken. Small Country, big Projects! Bravo.

5
JMV 19/01/2018 saa 11:03

Ko mutatubwira ibiciro? Nonese bazadukopa ngo niyandikishe? Cyangwa ni ukwishyura cash ngo nigumire ku kamoto!!

6
Sibo mana 19/01/2018 saa 08:58

Nisawa

7
NIYONSABA Elysee 19/01/2018 saa 07:25

TWISHIMIYE URWORUGANDA RWAMAMODOKA RUGIYEGUKORERWA MURWANDA NIHAZE NIZINDI NGANDA KUGIRANGOTWIGURIRE IMODOKA KUGICIROGITO GUSAHAREBWE UKO ABATURAGE BAKOROHEREZWA IMISORO KANDI HABONEKE ABAHAGARARIYE IZONGANDA MUNTARA KUGIRANGO BYOROHERE BURIWESE TURABYISHIMIYE MURAKOZE

8
kayigamba 19/01/2018 saa 01:54

Bateranye vuba natwe tugure bana turebe ko twatangira kugenda twicaye, Abanyarwanda twaribohoye.
Ni byiza kuko buriya na cost zizagabanuka zo uhaha akantu keza nkaka, maze iterambere rikomeze kugaragarira hose na bose.

9
Eddie 19/01/2018 saa 01:51

Nguyu umuyobozi dukeneye.
Intore izirusha intamwe, nguyu umugabo nyamugabo. Abantu igihumbi bahawe akazi!!!
However, rwose izo modoka zizagire agaciro accessible.
Abafite revenue iringaniye rwose mutugurize izo modoka natwe tumenye ko Yesu agira neza.
Congratulations to our President!!!

10
Emmy 18/01/2018 saa 02:15

Akokazi kaboneka gute ?

11
Mugobokanshuro Ephrem 18/01/2018 saa 02:10

Bazibuke VW Coccinelle bitaga kera gikeri. zarakomeraga cyane. VW Combi na VW Vento. Ephrem

12
Paul 18/01/2018 saa 12:57

Ubundi ni uku twagakwiye kubaho.Leta ibwira abantu barangije kwiga ngo bihangure umurimo ariko biragoye kuko n’abakorera Leta abenshi ari nabo burirwa bigisha guhanga imirimo ntayo bahanga ngo batange akazi,i burayi bafite inganda zitanga akazi kdi zihemba menshi niyo mpamvu ubona batembera isi nta kibazo cyo kugura itiki y’indege .twishimiye aba bashoramari

13
mami 18/01/2018 saa 12:11

Bazatangira ryari?

14
Jtfgji 18/01/2018 saa 11:20

Powa ,nibaze bashore imari,
Tugendere mumodoka nshya,
Ibyo kugura imodoka zifite 400000 km kuri compteur byo ntakigenda,

15
Bavakure 18/01/2018 saa 11:08

Izi modoka ni nziza kdi iri shoramari rizatanga akazi Ku Bantu benshi

16
janvier 18/01/2018 saa 10:52

I’m proud of my country, ubu igihugu cyu rwanda gishobora kwakira uruganda ruri mubihugu bitagera kuri 5 murafrica nzima, Big thanks kuntore izirusha intambwe

17
Karyango Anthony 18/01/2018 saa 09:29

Rwose baratinze,nibagire vuba dutangire twumve odeur y’imodoka nshya!!

18
Bimawuwa 18/01/2018 saa 08:15

Ishoramari nkiri niryo dukeneye cyane mu Rwanda kurusha abaza kubaka amazu agezweho yo gurutamo abantu bafite cash ngo nishoramari . uru ruganda ruzatanga akazi kubanyarwanda 1000 bazatanga imisoro yinjriza igihugu ndetse nokuzamura imibereho myiza yi miryango yabobyiza cyane kurusha kwirirwa ushaka abashora imari mukubaka amazu gusa.

19
MUJERO 18/01/2018 saa 08:00

Kizakorera hehe? akazi karasabirwa he ? muturangire ye!

20
JD 18/01/2018 saa 07:56

Ese ko mutatubwiye uko ibiciro byizo modoka bizaba bihagaze?

21
ndizeye 18/01/2018 saa 06:56

OMG how great it is biranejeje pee nibindi bizashoboka , I’m so proud of rwanda

22
uwahamagawe 18/01/2018 saa 06:08

Ubwo barangije guhumanya ikirere k’iwabo none bati namwe ntitwabasiga turapfana!!!!!!!!!😡

Kwamamaza