Ruhango: Batandatu barashinjwa kugurisha dosiye z’amasoko y’akarere n’izisaba akazi zigapfunyikwamo ifu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 05:14
Yasuwe : 5
0 0

Abantu batandatu bakoraga ku Karere ka Ruhango batawe muri yombi bashinjwa kwiba impapuro zitandukanye bakajya kuzigurisha ku bacuruzi bazipfunyikiramo abakiriya.

Abo bantu uko ari batandatu bamaze iminsi itanu bafashwe bazira kwiba mu bubiko impapuro ziriho amadosiye atandukanye y’Akarere ya mbere ya 2015 bakajya kuzigurisha mu baturage bakora ubucuruzi bucirirtse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kayigi Emmanuel , yabwiye IGIHE ko abafashwe barimo abari bashinzwe isuku mu karere n’abasekirite barindaga Ibiro by’Akarere ka Ruhango.

Yagize ati “ Barazibaga bakazijyana kuzigurisha bashakamo amafaranga yo kunyweramo inzoga. Ni impapuro zitandukanye zirimo n’izari mu bubiko ziriho amasoko, iz’abantu baje kuhasaba akazi n’izindi.”

Yakomeje avuga ko hari na bimwe mu bifuniko by’ibitabo by’amadosiye amwe na mwe byagaragaye mu mirima y’abaturage.

CIP Kayigi avuga ko kwiba izo mpapuro byari byarabaye akamenyero, cyane cyane ko abo bacuruzi bazipfunyikagamo amasukari n’ifu, zikaboneka mu mudugudu batuyemo wegeranye n’ibiro by’Akarere ka Ruhango.

Abo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

CIP Kayigi yasabye abacuruzi bo muri aka gace ko bakwiye kumenya ko ibyo bapfunyikamo bigomba kurangwa n’isuku kandi badakwiye gupfunyika mu mpapuro zanditseho.

Uretse icyo kibazo cyagaragaye muri Ruhango n’ahandi mu mijyi ugenda ubona hari abapfunyika mu mpapuro zakoreweho ibizamini mu mashuri; n’izaturutse mu bigo bitari ibyo mu burezi.

Abaturage bavuga ko bapfunyikirwa muri izo mpapuro babwira ko ari zo batakwishyuzwa, ‘emballage’ nziza zihenze.

Umuturage witwa Uwimana Jeanne d’Arc yabwiye IGIHE ati “Iyo usabye ko bagupfunyikira mu buryo bwujuje ubuziranenge bagusaba kwishyura, wareba nko kuba uguze irindazi ry’amafaranga 100 ukagerekaho 50 wishyura icyo bagupfunyikiramo, ugahitamo ko bagupfunyikira mu cyo babonye batari bukwishyuze cyangwa bari bukwishyuza make.”

Izi mpapuro zanditsweho ziho wino kimwe n’izavuyemo sima, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, aherutse kubwira IGIHE ko nta rwitwazo na rumwe abacuruzi bafite rwatuma bapfunyikira abakiliya mu mpapuro zitujuje ubuzirange.

Yanavuze ko inganda zikora ibyo gupfunyikamo zihari ariko zidahagije, atanga icyizere ko mu minsi iri imbere ziziyongera kuko hari abashoramari bari kubisaba gushyiraho inganda zikora ‘emballage’.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rudatinya 18/01/2018 saa 03:41

Erega mubeshye abantu ngo impapuro zo gupfunyikamo!!! Sawa mwabyandika mutabyandika ukuri kuzagaragara. Reka twicecekere!!!
Nka we wanditse ibi tuzi neza isano ufitanye n’uwo bireba. Byumvikana just ko ari ibi ugomba kwandika. Basomyi mutegereze gato muzamenya ukuri hari bamwe bazabyandika cg batinyuke babivuge.

2
Bebe 18/01/2018 saa 03:33

Reka Bazigurishe ubundi se bazikoresha iki bo?, Ko ikorana buhanga rwaje ibintu byose byabaye online, arugusaba amasoko cg akazi byo ni online ahubwo uwabatanze yari yabonye baramurushije ubwenge.

Ubwo agiye kuyarya atuje ba Competitors bari muri gereza. ishyari ryubuu wee nakumiro

3
Dr.MD 18/01/2018 saa 02:48

iyaba ababishinzwe basomaga ibingibi uziko ku isoko iryari ryo ryose na za centre zubucuruzi izi mpapuro arizo gusa
icyibabaje nuko phitocopie zirangamuntu batwaka arizo nyinshi ziri gucururizwamo ikindi reba umwanda uba kumpapuro abana bakoreraho ibizamini ukawugaburira abantu nibindi

4
Bebe 18/01/2018 saa 01:55

Reka Bazigurishe ubundi se bazikoresha iki bo?, Ko ikorana buhanga rwaje ibintu byose byabaye online, arugusaba amasoko cg akazi byo ni online ahubwo uwabatanze yari yabonye baramurushije ubwenge.

Ubwo agiye kuyarya atuje ba Competitors bari muri gereza. ishyari ryubuu wee nakumiro

5
Rwandan 17/01/2018 saa 12:48

Aba noneho baransekeje. Gusa akarere gace inkoni izamba kababarire kuko bari barimo guteza imbere made in Ruhango.

6
Uwimana 17/01/2018 saa 12:29

mbega inzara cg inyota !kwiba impapuro za dosiye kweli!iyi si business.

7
Harindayezu 17/01/2018 saa 10:59

Abacuruzi bajye bagerageza gupfunyikira aba Clients babo mu bintu byujuje Ubuziranenge kuko Umu Client ni umwami.

8
Ferdinand 17/01/2018 saa 10:27

Ingando zikora emballage zigabanye ibiciro rwose naho ubundi twe rubanda rugufi nitwe tuharenganira

9
Ferdinand 17/01/2018 saa 10:27

Ingando zikora emballage zigabanye ibiciro rwose naho ubundi twe rubanda rugufi nitwe tuharenganira

Kwamamaza