Apôtre Paul Gitwaza yimitse abapasiteri bashya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 03:59
Yasuwe : 3
0 0

Apôtre Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center yimitse abapasiteri bashya mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Abimitswe ni Rukundo Jean Paul n’umudamu we Uwimana Félicité, Mugeyo Kibinda Emmanuel n’umudamu we Nkundwakazi Clémentine, Ndungutse Jean Pierre n’umudamu we Kayiganwa Claudine ndetse na Gasherebuka Jean Damascène n’umudamu we Uwimana Viviane.

Gusengerwa kw’aba bapasiteri bashya kwabereye ku cyicaro cya Zion Temple Celebration Center mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Uyu muhango ukozwe mu gihe Itorero Zion Temple riri mu bwumvikane buke hagati y’umuyobozi waryo Apôtre Dr Paul Gitwaza ndetse n’abahoze ari ibyegera bye barimo Bishop Dieudonne Vuningoma.

Amafoto: Ibyishimo.com


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
N 18/01/2018 saa 08:11

Nayesu umwana wimana yiswe ko akoreshwa namadayimoni keep on doing servant of Lord iyatangije umurimo muri wowe ninayo izawusohoza

2
HAHAH 18/01/2018 saa 04:00

Amin Amin???? ngo une population......... kombonase ahubwo weho uri mu
mwijima ijiji nizo zisekana koko. banze umenye nokwandika neza pls

3
Gwiza 18/01/2018 saa 03:31

Gitwaza yandihuye cabinet ye kuko ba Djessa n’abagenzi be bari in the opposition for now. We will see some of the opposition members coming back in government portofolio in few years. Ahh politics , sorry nako religion!

4
Mystere 18/01/2018 saa 02:21

Ariko abantu bazamenya ukuri ryari koko mana, nihe mubyanditswe umugabo yahamagawe mumurimo numugore we? cyangwa nihe abagore bigeze kuba aba pasteur kazi? nta nahamwe rwose, nahamwe! sinzi ibyo baba barimo mubyukuri nakwifuza ko basoma 1timoteyo 3:1 nta mugore urimo, ikindi 1abakorinto 14:33-38, 1timoteyo 2:9-15 cyane cyane umurongo wa12 mubyukuri abantu bitwaza bible ariko ntibayemera abashaka ukuri bazakumenya nabashaka ibibanezeza bazabibona Thx!

5
Mystere 18/01/2018 saa 02:19

Ariko abantu bazamenya ukuri ryari koko mana, nihe mubyanditswe umugabo yahamagawe mumurimo numugore we? cyangwa nihe abagore bigeze kuba aba pasteur kazi? nta nahamwe rwose, nahamwe! sinzi ibyo baba barimo mubyukuri nakwifuza ko basoma 1timoteyo 3:1 nta mugore urimo, ikindi 1abakorinto 14:33-38, 1timoteyo 2:9-15 cyane cyane umurongo wa12 mubyukuri abantu bitwaza bible ariko ntibayemera abashaka ukuri bazakumenya nabashaka ibibanezeza bazabibona Thx!

6
unknown 18/01/2018 saa 12:49

@Emma injijiji icyakunyereka wowe witonda ugatuka abakozi bi mana ngo ni njiji ase wowe wu munyabwenge wakoziki? uwo muvumo nuzawukira gutuka abakozi bimana nudasaba imbabazi imana izahura ni bibazo uzabibona

7
rachid 17/01/2018 saa 11:38

ubuyobe bukomeye

8
shami 17/01/2018 saa 11:11

All women belong to Gitwaza!

9
tuyisenge olivier 17/01/2018 saa 10:57

Aha ibyanditse bizagenga byarasohoy
matayo 24

10
Olivier Tuyisenge 17/01/2018 saa 10:31

Mureke ibyanditse bisehore 2timoteyo 3,1_5

11
Deka 17/01/2018 saa 09:02

Nonese ririya hembe rije gute mu ngoro y’Imana? Ikindi uwo wiyise Apotre, arimika n’Imana cyangwa n’umwami? Ibyateye ubu n’amayobera, nzigumira muri Gatolika.

12
kadira 17/01/2018 saa 08:15

Andika hano
bareke kubeshya abantu ariya mahembe asobanuyeki?

13
Hano 17/01/2018 saa 04:44

@Manzi wowe ngo uzigumira kwa padiri,hahh uzagumeyo rwose ariko ntazagukiza,naho njye n inzu yanjye tuzigumira ku Mana Ihoraho,yo Nyir u Rwanda. Njye bijya binsetsa iyo numvise amadini mu Rwanda asekana,ngo uzigumira kwa padiri se hari padiri wahozeho kera?ba sogokuruza se ntibakoreye Imana y i Rwanda kurusha benshi cyane muri twe b ubu?yewe uwo padiri yazanywe n abazungu ntiyazanywe n Imana y i Rwanda,kandi ntayishishikaje,ikiyishishikaje ni uko uba muri yo,ukajyendera mu mucyo wayo,naho iby amahembe n amadini ni imico y abantu,si kamara ku Mana.

14
ony 17/01/2018 saa 03:27

Satani.com

15
Kayisire Sébastien 17/01/2018 saa 02:37

Uwiteka ahabwe icyubahiro n’ikuzo muremyi w’isi n’ijuru
Abo ba pasteurs amavuta basizwe numukozi w’IMANA
Bazagire akazi keza ko gutanga ubutumwa bwiza no kuba inyangamugayo bazayoborwe numuka wera

16
Amin Amin 17/01/2018 saa 01:02

Kwifatira abanyarwanda byo Gitwaza rwose yarabishoboye nuko nyine ari une population itarize, nahubundi Gitwaza we uri escroc

17
uwase delphine 17/01/2018 saa 10:57

Manzi iyizire rata nkwereke agakiza mubagorozi nawe uzagorora abandi.

18
Emma 17/01/2018 saa 09:34

Uko iminsi igenda ni niko abanyarwanda bagenda bagwa mu mutego w’ubujiji!

That’s my opinion.

19
Manzi 17/01/2018 saa 08:21

Ese ayo mahembe bari gushira mu mutwe ahura gute ni ijambo ry’Imana , cgwa nibya bindi biri kwaduka mamadini yikigihe aha nzigumira kwa padiri

20
Manzi 17/01/2018 saa 08:21

Ese ayo mahembe bari gushira mu mutwe ahura gute ni ijambo ry’Imana , cgwa nibya bindi biri kwaduka mamadini yikigihe aha nzigumira kwa padiri

21
niyigena 17/01/2018 saa 08:13

Yimitse abandi batekamitwe bagenzibe

Kwamamaza