Perezida Kagame yagaragaje ibyo u Rwanda ruzibandaho ku buyobozi bwa AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 12:48
Yasuwe : 3
0 0

Perezida Kagame ugomba gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mpera z’uku kwezi, yatangaje ko mu mwaka wose azayobora uyu muryango azibanda cyane ku kwishyira hamwe kwa Afurika, guharanira kwigira no gukorana neza n’abafatanyabikorwa bo ku yindi migabane.

Ejo kuwa Kabiri ubwo Umukuru w’Igihugu yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, yavuze ko azaha umwanya icyifuzo cy’Abanyafurika cyo kwishyira hamwe, gusurana nta mananiza, guhahirana no gushora imari hagati yabo ndetse no gukorana n’ibindi bice by’isi mu bwubahane.

Yagize ati “Nk’igihugu kigiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2018, u Rwanda ruzibanda cyane ku kwishyira hamwe kwa Afurika kuruta uko byakorwaga. Twiteguye gufatanya n’abasaza bacu na bashiki bacu hirya no hino ku mugabane tugamije kugera ku ntego twihaye, ariko dufatanye n’abafatanyabikorwa bo hanze y’umugabane kuko nitubikora tuzashobora gukemura ibibazo dufite.”

Mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, Perezida Paul Kagame yahawe inshingano zo gutegura amavugurura y’uyu muryango, hagamijwe ko wakwigira buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko amavugurura yakozwe arimo kubahirizwa kandi kimwe mu bizayavamo ari uko Afurika izagirana umubano ukomeye kandi utanga umusaruro n’indi migabane.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko amavugurura y’inzego n’ukwigira mu bukungu kwa Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo biri mu nzira nziza. Impinduka ziri gushyirwa mu bikorwa ni ingenzi ku hazaza h’umugabane wa Afurika.”

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko ibihugu 21 ari byo byatangiye gukusanya inkunga y’ukwigira kwa Afurika. Yatangaje ko ibyo bihugu bimaze gutanga miliyoni 29.5 z’amadolari ya Amerika.

U Rwanda ruri mu bihugu 12 byatangiye gukusanya uwo musoro bikawushyira kuri konti za AU zagiye zifunguzwa muri Banki Nkuru zabyo. Ibyo bihugu ni u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Chad, Djibouti, Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia, Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Cote d’Ivoire.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata icyemezo cy’uko abanyamahanga bose baza mu gihugu bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda batagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Perezida Kagame yakomoje kuri iki cyemezo asanga kizongera abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda.

Yagize ati “Twafunguye imipaka yacu ku batugana bava mu bihugu byose ku Isi. Ubu bose bazajya bahabwa viza bahageze. Ibi biradusaba kuba menge no gushyiraho uburyo buboneye kugira ngo hatagira ikiba tutateganyije kikadukoma mu nkokora. Twiteguye kwakira abashyitsi benshi no kunguka inshuti nyinshi.”

Muri iki cyemezo u Rwanda kandi rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu na byo byemereye u Rwanda iyi serivisi ari byo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore. Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.

Naho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.

Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika. Abanyarwanda baba mu mahanga bazajya binjira bakoresheje indangamuntu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abadipolomate baba mu Rwanda
Perezida Kagame yasangiye n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya mbere cyo kwitabwaho ari icy’abimukira b’Abanyafurika muri Libya
Perezida Kagame ageza ijambo ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
vital 25/01/2018 saa 03:10

nakomere cane kumigambimyiza

2
Kamali 18/01/2018 saa 12:02

(Iyo Amahoro N’umutekano Arintabyo "ntaterambere Riboneka Ndetse N’ubukungu Hamwe N’ubuzima Bwiza"),Jye mbona ikizibandwaho mur’uyumuryango wa AU ari Amahoro n’Umutekano kuko umutekano mubihugu bimwe bya africa ntumeze neza Bizamusabagukoracyane Ariko Ishoborabyose Izakomeza Kumwungura Ubwenge N’ubuhanga H.E yaje mugihe Isi Ikeneye Uzayihindura Jyeniko Mubona.

3
Erneste ndagijimana 18/01/2018 saa 11:28

Umusaza arashoboye ariko mfite ikibazo kinkomereye.

4
Peter 17/01/2018 saa 10:59

Peter again.
Urundi rwego nakwifuza ko HE yazasiga atugejejeho muri EU ni ugushyiraho uburyo butuma ibihugu bishyira mu nshingano ku buryo bwihuse icyo biba byiyemeje. Yego hasanzwe hariho inzira zo guca amande, ariko haramutse hariho ubundi buryo busunikira ibihugu kubahiriza ibyo buba bwiyemeje byaba akarusho. (wenda AU ikajya ikora urutonde rw’uko ibihugu bishyira mu ngiro amasezerano -nka kumwe uturere twahize tubigenza) ikindi na media ya AU (TV and Radio) igera kuri bose ikajya ihora itangaza za gahunda n’uko ziri kugerwaho (kugira ngo niba hari n’abayobozi baseta ibirenge mu kubahiriza amasezerano abaturage babo bage babimenya nabo ubwabo babibibarize).
Ikindi, kubera ko igihe cy’umwaka ari gito (n’ubwo n’utaha HE azaba akiri mu buyobozi bwa AU), aho bigaragara ko hari igikenewe gukorwa mu buryo bwihuse kandi gishobora gutinda biramutse binyuze mu nzira zisanzwe zo gutegereza ko ibihugu 54 byose biba involved muri implementation hazajye hifashishwa private sector na private peoples (urugero: ntabwo hakenewe ko ibihugu byose bya Africa bikora kuri project ya common media kugira ngo ikunde ibeho, na Strive Masiryiwa wenyine mubimwumvishije neza bwacya yabikoze kuko asanganywe KWESE bityo icyo kikaba kivuye mu nzira).

Akazi keza kuri our beloved HE and the Team.

5
Karimba 17/01/2018 saa 01:42

Amahirwe masa musaza, byose bizagerwaho nta shiti

6
Erick 17/01/2018 saa 10:54

Bravo muzehe wacu turagushyigikiye kdi tukuri inyuma muguyeza Africa yacu imbere

7
Dancille 17/01/2018 saa 10:17

Ubundi kuba n’ abaperezida babona ko Kagame ari we wenyine washobora gukora impinduka muri AU ni ishema kuri twebwe abanyarwanda.

8
angelique 17/01/2018 saa 10:16

Igihe ni iki. Perezida wacu araje ashyire ku murongo African union maze murebe. abayobozi burya rega bararutana, Kagame ararenze

9
Sam 17/01/2018 saa 10:15

Muri ino myaka African Union irigushaka KWIGIRA, njyewe rwose abaperezida b’ afurika bahisemo ngo Perezida Kagame abibafashemo ndabashimiye. Kuko nimba hari ikintu Perezida Kagame azi ni UKWIGIRA no kutirirwa dusabiriza. Iyi ndangagaciro rero nigera muri afurika yose, nukuri afurika turaba tugiye gutera imbere

10
Higiro 17/01/2018 saa 10:12

Perezida Kagame yashoboye guteza imbere u rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ibintu byose byasenyutse, AU rwose ibonye umuyobozi mwiza kandi mu gihe iri mumbinduka, kandi icyo kintu nicyo Perezida azi cyane ari gukora impinduka zigamije igiterambere

11
Philip 17/01/2018 saa 10:08

Uyu mwaka icyo nzicyo nuko abanyafurika bazabona itandukaniro, bazabona icyo abanyarwanda twabarushije rwose

12
Bonny 17/01/2018 saa 10:03

Njyewe nizeye ko AU perezida azayiteza indi ntambwe muri uyu mwaka wose agiye kuyiyobora rwose

13
Muhoza 17/01/2018 saa 09:57

Hari imishinga myinshi cyane igiye kuba muri AU, nko kuvugurura AU, kandi nizeye ko Perezida azabikora neza

14
ndatimana 17/01/2018 saa 09:55

Uyu mwaka, Umuryango w’ afurika yunze ubumwe icyonzi hari ikintu kinini uzasigarana

15
Marc 17/01/2018 saa 09:54

Abanyamahanga cyane cyane abanyafurika bajyaga bifuza ko Perezida yabayobora, aya ni amahirwe yo gusogongera ku buyobozi bwiwe

16
Joseph 17/01/2018 saa 09:53

Iyi manda ya Perezida wacu, icyo nzicyo izasigira abanyafurika ibintu bikomeye, hari byinshi azageraho

17
Peter 17/01/2018 saa 06:05

Ni byiza cyane, ariko hejuru y’ibyatangajwe, kugira ngo guhuza Africa bikunde ni byiza ko leadership competition ikunze kuryanisha abayobozi b’ibihugu bya Africa kubera kuvuga ngo naka arusha naka (cyane cyane ibihugu biba bituranye) ikwiye kugabanuka kuko iteza umwiryane bityo bikandindiza ukwishyira hamwe, na none birakwiye ko abaturage bose ba Africa bagira intumbero zimwe (wenda nka program zisobanutse zihuriweho zo kurwanya ubukene, kuzahura uburezi, ubuzima, guhanga imirimo etc...), ikindi kandi hakwiye indangagaciro zimwe abantu bibonamo, kandi ihezwa cg se social exclusion riboneka mu nzego zose rigakumirwa, ikindi abantu baba bagomba kugira ikintu gihoraho kibibutsa ko koko bari kumwe kandi bafite intumbero imwe (a panafrican media) kuko influence ya common media ku banyafrica bose yibanda kandi ikita ku byiza bya Africa, success za Africa, intumbero ya Africa, umuco wa Africa yatuma abaturage ba Africa benshi bagira imyumvire ijya kuba imwe bityo ibintu byo kwishyira hamwe ntibigume mu banyapolitiki gusa ahubwo bikagera no muri twese abaturage.

Kwamamaza