Uko wareba imikino ya CHAN 2018 u Rwanda rwitabiriye kuri Canal+

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 11:32
Yasuwe : 3
0 0

Canal+ iri kwerekana imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ikomeje kubera muri Maroc ndetse yagabanyije ibiciro aho umuntu wese uguze ifatabuguzi irindi ritarashira ahabwa ibyumweru bibiri by’ubuntu.

Si ngombwa ko umukiliya wa Canal+ yarara ijoro ajya gushaka aho arebera imikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc ndetse n’u Rwanda rwitabiriye, kuko ashobora kuyikurikirana yose uko yakabaye kuri bouquet ya evasion, evasion+ na tout canal.

Imikino yose yo mu matsinda, iya ¼ iya ½ n’uwa nyuma izaca kuri chaines ya A+ SPORT iri ku 101 uretse ine gusa yo mu matsinda irimo uwa Sudani na Maroc tariki 21 Mutarama, Namibia na Zambia tariki 22 Mutarama, Guinée Equatoriale na Nigeria zo mu itsinda ry’u Rwanda izanyura kuri chaine ya canal+4.

Nk’uko ubuyobozi bwa Canal+ bwabitangaje, abakiliya ba Canal+ bashyizwe igorora bagabanyirizwa ibiciro aho uguze ifatabuguzi irindi ritarashira ahabwa ibyumweru bibiri by’ubuntu butangaje areba bouquet y’isumbuye ku yo yaguze.

Ni ukuvuga ko uguze guhera ku ya 7500 Frw ahabwa iya 27000 Frw irimo imipira, amafilime n’ibindi na ho uguze iya 27000 Frw ahabwa tout canal ya 53000 Frw mu byumweru bibiri.

Yanasabye abakiliya bayo bifuza kugira byinshi basobanuza cyangwa abafite ibibazo guhamagara kuri 1111 cyangwa bakabaza iyihagarariye hirya no hino mu gihugu.

Imikino ine gusa ni yo izanyura kuri Canal Sport4
Umukino w'u Rwanda na Guinée Equatoriale uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu wawurebera kuri A+sport

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jean 17/01/2018 saa 12:32

hhhhh abashinwa ntawakwishinga ibyabo ejobundi batubwiy ko bafit imipira yose barangij ati ni shampiona yubutariyani gusa

2
Kuku 17/01/2018 saa 10:40

Hi, iryo bendera rya Libya mwakoresheje ryavuyeho.

3
rubanda 17/01/2018 saa 08:38

Ubwo se koko murumva icyo ari igitangaza? Igitangaza ni ukubona RBA iterekana iyi mikino kandi duhagarariwe n’ ikipe yacu. Reka abafaransa nabashinwa nyine batumaremo ayacu

4
Ndugu 17/01/2018 saa 07:43

Byoroshye cyane kuri startimes 118 RTNC TV yaba congonam irayerekana yose.

5
yve 17/01/2018 saa 05:11

hello canal rwose ndabikunze ndayishimiye kuturinda ayamajoro yimvura

Kwamamaza