Uwahize abandi mu buranga mu mashuri yisumbuye yizeye kuba Miss Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 05:58
Yasuwe : 4
0 0

Umukobwa witwa Irebe Natasha wagize Miss High School mu mwaka wa 2015 yinjiye mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda; yizeye kuzatsinda akagera ku nzozi ze.

Irebe Natacha, yahagarariye ishuri rya FAWE Girls School mu irushanwa ry’abakobwa b’ubwiza n’ubuhanga mu yisumbuye mu 2015, icyo gihe yatsinze ahigitse bagenzi be 18 bari bahanganye.

Ubusanzwe yitwa Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.

Irebe Natacha yizeye ko azatsinda akegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bikazamugeza ku nzozi ze

Yagize ati “Ngize amahirwe nkambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere no kwamamaza ubukerarugendo mu gihugu imbere no gukangurira Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije.”

Mu byifuzo afite kandi ngo yifuza kuzakomeza amasomo ye akaminuza mu byerekeye ubukungu byanashoboka akazaba umwe mu bahanga bazaba bakomeyemu gihugu mu byerekeye imari mu Rwanda.

Irebe Natacha azaserukira Intara y’Amajyaruguru hamwe na bagenzi be Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Irebe Natacha ubwo yari mu irushanwa rya Miss High School
Muri 2015 Irebe Natacha yagizwe Nyampinga w'amashuri yisumbuye

Inkuru bifitanye isano: Irebe Natacha yagizwe Miss High School


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yamuragiye donat 19/01/2018 saa 05:13

ariko nkawe usebanya wagiye ugira ikinyabupfura.Koko uyu mwana muhuye ntiwahindukira ukamukurikiza amaso ?ni mwiza pe,kandi banditse amateka ye ntabwo ari inkuru nshya.Kanda aho baguhaye umurebe ibigwi bye man .Turagushyigikiye rata mukobwa mwiza mureke agire ishyari

2
Nyita Mose 17/01/2018 saa 07:04

Dore naho hava uburaya muvuga. Iyo wifashe ukagira umu teenager wa secondaire miss, n’umutera inda aba yakweze irari kurutwo twana muba mukuza nawe akabafasha kudukuza byihuse. nzaba ndora

3
kazuba 17/01/2018 saa 02:39

Uyu bazamugira igisonga cya mbere, si ndihano muzambwire

4
Denys 16/01/2018 saa 08:00

Usibyeko ari namwizabyo

5
Jeff 16/01/2018 saa 03:40

Ariko rero abo ba miss nibaze tubatore, ariko ntibakajye hanze ngo badusebye ngo banze kwambara bikini, kwambara bikini nta muco uba wishe cyane ko aba ari umwanya wabyo kandi babitangira amanota, ubwo se wakwanga amanota kandi ariyo aba yakujyanyeyo, kandi ndacyeka ari nabyo bitanga menshi noneho na cyane ko abakobwa bacu banateye neza ikamba baritahana,

Dore ni nabyo bigezweho, nibyo isi y’ubu iba ishaka ntimugasigare inyuma mwitaje umuco!

Ni inama y’ingirakamaro nabagiraga, Murakoze!

6
Jackhammers 16/01/2018 saa 02:36

Kuraje kbsa turagushyigikiye kdi uhaseruke Gitore

7
gf 16/01/2018 saa 01:10

Miss muri secondaire, biteye isoni. Gukurura uburaya nu ubwibone.

8
so what 16/01/2018 saa 12:56

kukii se ari uyu mwandiste gusa, yabahebye ngo mumwamamaze .

9
Karyubwite 16/01/2018 saa 12:08

Ngwino north dakota ureke ibi ntacyo byakumarira!

10
Emmanuel 16/01/2018 saa 11:31

Nagerageze turamushyigikiye mukobwa wirwanda

11
ngenzi 16/01/2018 saa 10:14

Arkose ko uba wagirango bishwe ni nzara ntibaheruka kurya !??

Kwamamaza