Uwihanganye yavuze uko yaketse ko bamwibeshyeho ubwo bamugiraga Minisitiri ku myaka 30

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ukuboza 2017 saa 07:53
Yasuwe : 6
0 0

Ku myaka 30 y’amavuko, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ni we muyobozi muto muri Guverinoma imaze amezi atatu n’igice ishyizweho na Perezida Paul Kagame.

Uwihanganye wamenyekanye cyane ari Umunyamakuru n’Umushyushyabirori, yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi akomereza muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, aho mu 2013 yahasoreje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi ndetse ahembwa muri 15 b’abahanga baharangije.

Mu buryo na we bwamutunguye, kuwa 31 Kanama 2017, yagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika, amuha umwanya muri Guverinoma avuye mu kigo gikora imishinga yiganjemo iy’ubwubatsi b’imihanda, NPD-Cotraco yari asanzwe akorera.

Mu ihuriro ry’urubyiruko ‘Youth Forum Series’, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation muri uku kwezi, rigahuriza hamwe urubyiruko rurenga 400 rwaturutse mu gihugu hose, Uwihanganye, yasangije urubyiruko uko yakiriye kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu n’imbaraga bimutera mu nshingano zikomeye yahawe.

Yavuze ko akimara kumva ko yashyizwe muri Guverinoma byamutunguye akamara iminota itanu abitekerezaho ndetse akumva banamwibeshyeho, kuko atiyumvishaka uburyo umuntu ufite imyaka 30 yagirwa Minisitiri.

Yagize ati “Naravuze nti ‘ubu wenda ntibibeshye bakaba bazi ko nkuze kubera babona mbyibushye ,ndi muremure, mbanza kubitekerezaho cyane ndavuga ngo ibi bintu ubanza wenda bidashoboka.”

Yakomeje agira ati “Navukiye ahantu hitwa i Ngarama najyaga kuragira ihene nk’abandi, nararaga mu nzu zimeze nk’iz’abandi noneho kumva Jean de Dieu, iwacu mu rugo banyitaga Fils, njyewe Fils kumva bamfata nkaba Minisitiri!”

Perezida Kagame yamubereye igisubizo

Uwihanganye yakomeje abwira urubyiruko ko muri uko gushidikanya yahise yibuka ko na Perezida Kagame, wamugiriye icyizere yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu afite mu myaka 30, agafatanya n’abandi bari mu kigero kimwe bakubaka igihugu.

Ibi ngo byatumye yemera ko ari we wagizwe Minisitiri ndetse yiyumvamo icyizere n’ubushobozi bwo gukomeza ikivi yahawe.

Yagize ati “Icyo ni cyo kintu cya mbere cyahise kinzamo ndavuga nti ‘nibyo birashoboka ko batibeshye kuri ya myaka yanjye, birashoboka ko ari njye kandi ni byo. Niba se byarakozwe n’abandi bantu kubera iki njyewe… nanjye nshobora kubishobora kuri iki gihe.”

Uwihanganye Jean de Dieu arahirira inshingano ze

Ubwo abanyarwanda biteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yakunze kubwira urubyiruko ko ari igihe cyarwo cyo gusigasira ibimaze kubakwa.

Iri jambo naryo ryatumye Uwihanganye yemera ko yahawe inshingano yiyemeza guhagararira urundi rubyiruko no gukora cyane kugira ngo ibyubatswe n’urundi rubyiruko rwakuye igihugu mu icuraburindi bikomeze gutera imbere ubutitsa.

Icyizere cyavuyemo umukoro ukomeye

Nubwo hatarashira igihe kinini agizwe Umunyamabanga wa Leta, Uwihanganye, yavuze ko icyizere yagiriwe cyamuhaye umukoro ukomeye wo gukoresha imbaraga kugira ngo atazatenguha uwakimugiriye.

Yagize ati “Umuntu wagize icyizere akabitekerezaho agafata umwanya akampitamo, bimpa imbaraga zidasanzwe zo gukora. Buri munsi, buri gihe iyo ngiye kuryama ndavuga ngo ‘Uwatekereje ngo reka mpe icyizere urubyiruko umuntu muto ungana gutya, ni iki nshobora gukora kugira ngo atazigera na rimwe atenguhwa, akavuga ngo nshobora kuba narakoze ikosa.”

Yakomeje avuga ko iki cyizere gituma akora uko ashoboye ngo ababyeyi bavunikiye iki gihugu bakacyubaka, babone ko urubyiruko rwiteguye gukomeza urugamba rwo kucyubaka.

Ati “Byaba ari nko kugambana, byaba ari nko gukora ikintu kibi turamutse twakiriye imirimo abandi bari bagejeje ahameze gutya tukayisubiza inyuma, byaba ari nko gutererana urubyiruko bagenzi banjye ndamutse mfashe imirimo sinyikore nshyizemo imbaraga zose zishoboka. Icyo gihe byatanga isura mbi ku babyeyi bacu bavuga bati ‘aba bana bashobora kuba batiteguye gufata igihugu.”

Uwihanganye ubwo yigaga mu Bwongereza, niwe wayoboye ibirori bya Rwanda Day byabereye i Londres mu 2013. Muri Kaminuza ya Manchester yarangije amasomo ari uwa mbere mu banyeshuri 200, ndetse aba mu bagaragaje ubuhanga bwihariye bituma agenerwa igihembo gikomeye n’iyi Kaminuza.

Uwihanganye yinjiye muri Guverinoma nyuma y'igihe akora muri NPD-COTRACO

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tuyisenge Gerson 27/12/2017 saa 12:50

nukuri Pe,ni Byiza Cyane Kandi Birashimishije, Umusore Muto Uwihanganye Niyigirire Icyizere Kandi Kubwo Gufashwa N’ Imana Izamubashisha Kandi Azakora Byinshi Dufatanyije < Tumuri Inyuma>

2
Okafo 25/12/2017 saa 07:10

Ko numva minister we ubwe nta kizere yifitiye aho hari icyo azatugezaho? Gusa uko wihuse mu kuzamurwa mu ntera nuryama ujye unatekereza ko ushobora kumanurwa nk’ibuye.

3
NZABAMWITA Anatase 24/12/2017 saa 03:21

Yagiriwe icyizere n’Intore izirusha intambwe; nawe nakigirire ntazamutetereze nk’abo abanza gusaba kwibwiriza

4
24/12/2017 saa 03:06

None se ntabikwiye? Niba baribeshye ko atavuze ko ntacyo az’amarira abanyarwanda. Ndumiwe. Jya ku kazi ibindi ureke imicezo.

5
Marcel 24/12/2017 saa 11:51

Wowww, natwe tuzakomeza tubarebereho, nki ntore.

6
Kabanda Derick 24/12/2017 saa 04:01

Ni byiza cyane kandi aduhaye urugero rwiza natwe.

7
Kabanda Derick 24/12/2017 saa 04:01

Ni byiza cyane kandi aduhaye urugero rwiza natwe.

8
h 24/12/2017 saa 02:48

baguhisemo ukabyanga se?😂😂 sha mujye mubwiza urubyiruko ukuri ntimukarufate nk abana... bituma rudatera imbere ngo rwigirire icyizere

9
Rwajekare 23/12/2017 saa 05:27

Nibyiza komereza aho wubakire ku mahirwe wahawe na H.E uteze imbere igihugu cyawe, gusa na none iyo umuntu azamuka vuba cyane, iyo arebye nabi arahananuka,

Wigire kubyabaye kuri mugenzi wawe Eng. Didier SAGASHYA, nawe imyaka ye yari mike nk’iyawe, ariko se ubu wamenya aho ari??

Yakoze nyinshi birimo kurangiza no gushyira kumurongo ibibazo byo mu kigo cy’ubutaka, KCC, n’ahandi, none ubu ngo yasuzuguye Abayobozi be!!!

Ubu se arihe?!!.!

10
Rwajekare 23/12/2017 saa 05:27

Nibyiza komereza aho wubakire ku mahirwe wahawe na H.E uteze imbere igihugu cyawe, gusa na none iyo umuntu azamuka vuba cyane, iyo arebye nabi arahananuka,

Wigire kubyabaye kuri mugenzi wawe Eng. Didier SAGASHYA, nawe imyaka ye yari mike nk’iyawe, ariko se ubu wamenya aho ari??

Yakoze nyinshi birimo kurangiza no gushyira kumurongo ibibazo byo mu kigo cy’ubutaka, KCC, n’ahandi, none ubu ngo yasuzuguye Abayobozi be!!!

Ubu se arihe?!!.!

11
Musinguzi 23/12/2017 saa 04:21

Nibyo rwose! Ariko nubona akanya ntukumve imiteto ya ’Yvonne’ wawe ahubwo ujye usoma amateka ya RPF, uzamenya impamvu bagutoreye ibyo, icyo gihe! Tegera, Inyumba, Nyinawumwami, Baine, Kabuye (nee Kanyange) n’abandi bari bato kukurusha kandi bahawe inshingano zikomeye kurusha izawe, so (as they say)...!

12
Munyarwanda 23/12/2017 saa 04:10

uti ngwiki shaaa ???

Utangiye kwigereranya na HE KAGAME ngo yayoboye urugamba atsinda afite imyaka nki yawe Afande se ko adasanzwe nawe urumva ariko bimeze udaqanzwe raaa ???

Utazi ikimuhatse ngo agira ate harya ???

Imyaka yawe ntubeshye ntiri munsi ya 40 years old.

Vuga uziga ubundi ukore neza vuba umulimo unoze uzakugeza aharenze aho.

Twe ntidukeneye abagirwa minister bikabatungura kubera iki se ???

Nti wizeye se ubushobozi wifite mo ??

Self confidence irakenewe mubahabwa inshingano nkizo zifitiye igihugu akamaro nti wojyere gusebya uwaguhaye job.

Bye kandi umwete musa mubyo ushinzwe

13
Rwajekare 23/12/2017 saa 03:35

Courage hon. Minister,

Gusa iyo uzamuka cyane mu ntera urebye nabi byaguhindukana ugacanganyukirwa.

Ubanze wigire kuri mugenzi wawe Eng. DG, akaba na City Manager witwa Didier SAGASHYA, ubanze ubaze aho abarizwa ubu, kuko tuziko utamurusha Gukora cyane no kwitangira Igihugu, ariko ubu yasuzuguye Abamukuriye.!!!!

Kora cyane, kdi rwose igihugu gikeneye ingufu z’Urubyiruka nkawe.

Kdi H. E yemereye urubyiruko ko iyi Mandat ari iyacu.

14
Philos 23/12/2017 saa 10:13

hhhh wibeshya bwana we. Uwakujyanye kwiga muri England ninde?

15
Eric 23/12/2017 saa 07:14

Ubundi se koko iyo myaka niyo ufite? Warayigabanyije ndakuzi twarakuranye urayirengeje

16
Eric 23/12/2017 saa 07:14

Ubundi se koko iyo myaka niyo ufite? Warayigabanyije ndakuzi twarakuranye urayirengeje

17
NDEBERABAJE Dieudonné 23/12/2017 saa 06:51

Hon Ministre UWIHANGANYE Jean de Dieu ,Urashoboye Ntugire Ubwoba Tukuri Inyuma.

18
NDEBERABAJE Dieudonné 23/12/2017 saa 06:50

Hon Ministre UWIHANGANYE Jean de Dieu ,Urashoboye Ntugire Ubwoba Tukuri Inyuma.

19
Soso 23/12/2017 saa 05:33

Lucky you. Many people have qualifications but they just lack luck. We wish the best. Work hard and be honest to serve Rwandans. Ibyiza birimbere

20
GI 23/12/2017 saa 05:31

NJYE ndabona bwana Min utifitiye icyizere muri ligne ya politic

21
ZIKAMA 23/12/2017 saa 05:18

Ariko tujye twiga kuvugisha ukuri!
Ntushobora kujya mu nshingano zikomeye nkaziriya ntawugufashe agatoki wangu!!

Ubwo se nk,uko ubyivugira,urumva gushyushya urugamba ku ma radio gusa byari bihagije koko??!!
Ari ibyo Gasumuni,Rutura,DJ Bisoso,Anita,Augustini Murindwa,...Nibo bari kuza mbere yawe.
Hari undi nyakubahwa wavuze kuri TV10 ngo yarimo kwitemberera I Huye ngo bamubwira ko bumvise izina rye kuri radio muri gouvernement nshya!
Ibyo si byo!! Ntushobora kugeza ubwo izina ryawe ritangazwa ntacyo urabibwirwaho!!!!

22
RUBAYITA ATHANASE 23/12/2017 saa 04:12

ntavuga rikijyana : akora ibishokeye imbaga ya banyarwanda bose. TUBIMUSHIMIRE BYIVANYEYO

23
MT 23/12/2017 saa 02:25

Ni byiza kandi ni urugero rwiza kurubyiruko.ko rugomba gukora cyane ibyiza biri imbere kuwakoze neza.nkaba ngirango musabe azashyireho amavugururwa hagati ya RURA na Police yo mumuhanda kuko usanga RURA ikora ibya Police ndetse nibihano ishyiraho ntibizwi aho byemerejwe.urugero: haraho usanga RURA yaciye tax minibus 200.000frws ngo yahagaze nabi!!!kandi Police ni 25.000 frws. Nibindi....

Kwamamaza