Airtel yongereye ‘Bomba Packs’ zifasha abakiliya kubona internet yihuse kandi ihendutse

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 07:09
Yasuwe : 5
0 0

Airtel Rwanda yongereye mu ipaki yayo ya Bomba uburyo bwo kugura internet y’umunsi ku mafaranga 200 y’u Rwanda n’iy’icyumweru ku 1000 hagamijwe kwagura amahitamo y’abakiliya ba Airtel nk’uko batahwemye kubisaba.

Mu Ugushyingo nibwo Airtel Rwanda yatangije Bomba Packs, gusa icyo gihe harimo ipaki y’umunsi ihesha umukiriya 1GB ya internet ku mafaranga 500; iy’icyumweru itanga 7GB ku 3,000 n’iy’ukwezi igatanga 30GB ku 10 000.

Izi paki nshya zongewemo ku busabe bw’abakiliya ba Airtel Rwanda, basabye ko bahabwa amahitamo yagutse ku mapaki bakoresha ku munsi cyangwa ku cyumweru muri serivisi za Airtel.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro izi paki nshya za Bomba, ku cyicaro gikuru cya Airtel Rwanda mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Agateganyo wa Airtel Rwanda, Raoul Bedi, yavuze ko iyi gahunda igamije guha abanyarwanda serivisi nziza za internet yihuta kandi ihendutse, binyuze mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Intego yacu ni uguha abakiliya bacu serivisi nziza z’amajwi, internet na serivisi z’amapaki zizabafasha gukoresha neza ubushobozi bwabo. Abakiliya bacu basabye ko twabashyiriraho ipaki y’umunsi ku mafaranga 200 n’iy’icyumweru ku 1000, ari na yo mpamvu twazanye izi paki nshya.”

Ipaki za Bomba zitanga amahitamo afunguye ku bakiliya ba Airtel ngo bahitemo iyo bakoresha ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi haba ari kuri internet no guhamagara ku miyoboro yose kandi ku giciro gito.

Ku mukiliya wifuza ipaki y’umunsi azajya aba afite amahitamo abiri hagati y’ipaki ya 200 itanga 200MBs za internet, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no guhamagara ku yindi mirongo ku mafaranga 20 ku munota, mu gihe cy’amasaha 24; n’ipaki y’amafaranga y’u Rwanda 500 itanga 1GB ya internet, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no kwishyura amafaranga 20 ku munota igihe uhamagaye ku yindi mirongo.

Naho ku mapaki y’icyumweru, na ho umukiliya azaba afite amahitamo ku ipaki ya 1000 izajya imuha 200Mbs buri munsi, guhamagara ku buntu Airtel kuri Airtel no kwishyura 20 ku munota igihe ahamagaye ku yindi mirongo; n’ipaki ya 3000 izajya imuha 7GB za (1GB buri munsi), guhamagara Airtel kuri Airtel ku buntu no kwishyura Frw 20 ku munota ku guhamagara ku yindi mirongo.

Muri Bomba kandi umukiliya aba afite amahitamo yo gukoresha ipaki imara ukwezi ku mafaranga y’u Rwanda 10,000 imuha 30GB (1GB buri munsi), guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel ku buntu no guhamagara ku yindi mirongo akishyura 20 ku munota.

Airtel ivuga ko ubu buryo bugamije gushishikariza Abanyarwanda kurushaho guharanira kugera ku nzozi zabo no gukoresha umuyoboro wa telefoni zigezweho bakinjiza amafaranga, kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Airtel Rwanda ni ishami ry’ikigo gikuru, Bharti Airtel Limited, gikomeye ku Isi mu birebana n’itumanaho; gikorera mu bihugu 18 muri Aziya na Afurika, kikagira icyicaro gikuru i New Delhi mu Buhinde.

Kiza ku mwanya wa gatatu ku isi mu gutanga serivisi za telefoni, urebye ku mubare w’abafatabuguzi gifite, kuko kugera muri Nyakanga 2016 cyari gifite miliyoni 359.

Umukiriya ushaka kugura ipaki ya Bomba", akanda *456# naho kureba amafaranga asigaye agakanda *131# nk’uko bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
akmu 12/12/2017 saa 10:12

1G buri munsi , ibyo ntacyo bivuze. mutange internet yihuta (umunsi, icyumweru, ukwezi) iri unlimited nibwo muraba mugikemuye.

2
Didace 12/12/2017 saa 09:23

Mukomereze aho,ariko byaba byiza muduhaye ipaki y’igihumbi ku kwezi kandi mukongera iminara yanyu mu gihugu,twemera service zanyu cyane internet yihuta. Lukomeze kiroshya ibiciro biracyahanitse.

3
Rhodes Washington 12/12/2017 saa 02:16

Umurongo wa Internet n’uwo guhamagara mugeze network yabyo mu gihugu hose murebe ko abanyarwnada twese tutabagana, Airtel mufite internet yihuta kandi ihendutse, guhamagara bihendutse (aho naho hakenewe no gushyiraho packs zihamagara indi mirongo ikorera mu rwanda nka MTN na tigo), ariko ikibazo gituma ntamukiriya ubasha gutunga umurongo wa Airtel wonyine ni uko hari ahantu henshi mu gihugu hatari network ya Airtel ari na yo mpamvu ituma n’ukoresha airtel aba akeneye gukoresha n’undi murongo, icyo mugikemuye mwaba muhaye amakiliya ubwisanzure kandi Airtel ikaza ku isonga mu kugira abafatabuguzi benshi. Mubikemure byihuse.

4
yves 12/12/2017 saa 12:17

ntakintu izi pack zitumariye nkabanyeshuri ntibitubuza guhora turaye rwantambi dushakisha amawifi yo kwigiraho . mwaduhaye internet iri unlimited yumunsi wose.

5
hitler 11/12/2017 saa 01:07

twabasabye internet 1000 kukwezi kubakoresha 4ne ariko muduha kiza machine ntazo tugira

Kwamamaza