Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 08:58
Yasuwe : 4
0 0

Abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, barimo Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira.

Kuri uyu wa Gatanu Ukuboza 2017, Urubanza ku ifungurwa ry’agateganyo rya René Rutagungira rwabyaye amagorane mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’uko umwunganizi we yanze gukura mu kirego bimwe mu byo yari yatanze bihishura uko abayobozi bo mu nzego nkuru z’umutekano bateguye ishimutwa rye n’iyicarubozo.

Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.

Kuri uyu wa Kabiri, Umwunganizi wa Rutagungira, witwa Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig Kandiho na Gen Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kizza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane k’abantu bakomeye.

Virungapost yanditse ko uku kutumvikana kwatumye urubanza rusubikwa kuko urukiko rwari rumaze kunanirwa kubuza Kizza kongera kuvuga ibijyanye n’iyicarubozo ryakozwe na Gen Tumukunde na Brig Kandiho.

Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.

Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Umugore we Hyacinthe Dusengeyezu ‎yahise agera aho umugabo we yashimutiwe ndetse abimenyesha Polisi yo muri Uganda. Nyuma yo kutamuha ubufasha yitabaje Ambasade y’u Rwanda i Kampala yagerageje gushaka amakuru ku ishimutwa rya Rutagungira byatumye yandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda.

Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini

‎Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini zitandukanye. Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo atashoboraga no gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.

Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”

“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”

Gen Tumukunde na Abel mu mikorere ibangamiye u Rwanda

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, Minisitiri w’Umutekano, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Ikindi kandi ngo Nyamwasa rimwe na rimwe ajya muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI) na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde barashinjwa gukorera iyicarubozo René Rutagungira

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
TUNGA Alliance 05/02/2018 saa 02:31

Ntewe inimba cyane nibyakorewe uyu munyarwanda azira akarengane,ntabwo ibi bikwiye pe,amategeko agire icyo abikoraho

2
HAGUMUWIZE 09/01/2018 saa 12:49

NDAKEKAKOABAFRANCA BAGIZEURUHAREMURIJENOSIDEYABEREYEMURWANDA

3
Kayabo 11/12/2017 saa 11:21

Oya nibasekurane maze twirebere agakino

4
07/12/2017 saa 09:31

5
emmy 07/12/2017 saa 03:43

iki gihugu ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

6
twj 07/12/2017 saa 03:02

deo

7
Zigura 06/12/2017 saa 09:22

Ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza. Rutagungira nibamurekure yisubirire mu kazi ke k’ubupadiri cg ubumasera yakoreraga Kampala.

8
UMURAVUMBA 06/12/2017 saa 08:55

ariko izibwa baretse tukazikubita ikibatsi. ko aricyo kizishobora.

9
roza 06/12/2017 saa 08:29

Kbsa imihirimbiri yacu ntako iba itajyize mukutujyezaho amakuru, naho abo bafatwa nakazi kabo ubundi baba bajyahe Bajyiye baguma iwabo?

10
TGR 06/12/2017 saa 08:10

Biragabaje kabisa kubona abantu b’abayobozi nk’aba bagira uruhare mu iyicarubozo ngo ni uko baziranye na Kayomba ndetse bakaba ari ni nshuti ze cg ngo ni uko bashyingikiye FDLR.

ubu se Rutagungira ko yari rwiyemezamirimo yari ahuriye he na Kayomba? kandi nkeko ko Rutagungira yishyuraga imisoro kuko yari umucuruzi.

sindagura ariko nderekwa icyo nababwira ni uko KAYUMBA n’abambiri be ndetse na FDLR ntabwoba bateye abanyarwanda nagato kuko nabo ubwabo ubabajije icyo bashaka ndacyo bakubwira uretse ko Abanyarwanda twe tubaziho Ubusambo, Umurengwe, Ruswa, Abajenosideri, Ivangura, nibindi byinshi ntarondora.(.....).

11
nukuri 06/12/2017 saa 07:52

@ reka nivugire. ibyo uvuze nukuri mugisirikare cya congo harimo aba general baba abanyamulenge benshi rwose.
kandi iyo ubajije amateka yabo usanga nka 90% barahoze muri RDF.

12
Emma 06/12/2017 saa 06:58

Ariko mwagiye mureka kuzana ubugoryi wowe Kanamugire niba ufite ubwenge isi yaba ituwe n’Ibihugu bingahe kuko uvuze ibihugu 4cg5 bitwanga uretse bitanatwanga gusa tudafitanye umubano mwiza nagirango nkumvishereroko nubwo ibyobyatwanga ibisigaye kwisi yose tugakundana nacyo byababitwaye nibabavugako ntawangwanabose,bivuzeko ntanuwakundwa nabose. mugemubanza mushyire ubwengekugihe .Umbabarire niba ngusubijenabi!!

13
Queen 06/12/2017 saa 06:19

Iyo mushwanye murabitangaza, mwakwumvikana ntitubimenye, ubu ejobundi muzaba murimo gutaaka leta yabo na museveni mumuvuga ibirwi, none c murashaka mvuge iki? I don’t care anymore, mushakire igisubizo mu nzira ya diplomatie otherwise intambara yatwicira byinshi kandi tumaze gutera intambwe n’ibikomere byambere tutarabikira.

14
Queen 06/12/2017 saa 06:10

Ababipfa ni ababisangiye. Muzaduhe amahoro gusa twe ntitubirimo, n’ibikomere bya genocide ntiturabikira.

15
Ch Karegeya 06/12/2017 saa 05:21

16
Ch Karegeya 06/12/2017 saa 05:21

17
Ch Karegeya 06/12/2017 saa 05:21

18
fabien 06/12/2017 saa 05:02

Byose ababikora varavunwa nubusa!!bakorera torture Umuntu! Ugomba kumenya ko ejo ariwowe bazayikorera(bazskurikizaho)!ikirutibindi byose nugukurikira umwami wamahoro Jesus Christ; uretse gusa umwe apfa mbere undi agapfa nyuma!! Twese turabagenzi.

19
Reka nivugire 06/12/2017 saa 04:47

Ariko se ahantu hose mubaturanyi haba abanyarwanda??? Nageze za congo nsanga abayobora igisirikare baba general na abanyamurenge

20
kanamugire 06/12/2017 saa 03:51

Uganda iratwanga, Burundi iratwanga, Congo, France, Tanzania, Britain, Human Rights Watch, etc... Njye mbona u Rwanda arirwo rutera ibibazo ahubwo. Ntago ibihugu byose byakuviraho inda imwe

21
TD 06/12/2017 saa 03:34

Jerome uzi Gukora analyse ndakwemeye Kabisa, nuko bigaragara ko aya magambo yerekeza ku ntambara kandi ibaye akenshi abo bigiraho ingaruka ni abaturage batabizi bohereza abana babo kuba abasirikare, Ariko Koko abanyarwanda bakunda igihugu cyabo n’abagituye? Ahaaa

22
nakumiro 06/12/2017 saa 03:25

aliko namwe nimuirebere izimfura zisagucya koko zilikuihekura ngoziratera uRwanda zibeshywa nindindagire zomuli rnc, ngontibasangira amata koko!!!! birababaje

23
Martin 06/12/2017 saa 03:07

24
kandiho 06/12/2017 saa 02:13

Cyo re!

25
Nizeyimana 06/12/2017 saa 12:37

Aba basirikare ba Uganda Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho bakoresha nabi imyanya nububasha bahawe gusa, yabaga bashoboraga kumenye ko bari kwisi, ntabwo bakabaye barenganya abantu uko bishakiye. URwanda nabanyarwanda ntabwo twakwemera ko abanzi bacu bidegembya numugambi wo kuzatugirira nabi. Kandi banyarwanda murihanze yarwo bamwe muribo bigize abanzi barwo kubera inda nini nokutihangana, inama nabagira nukwiyunvamo ko mugomba kugaruka mugafatanya nabandi banyarwanda mukareka ibintu byokwishyira hejuru nokunvako buri wese yaba perezida kandi nukiriho mandaye itararangira. niba ushaka nokuba perezida, wategereza wabona manda yuriho irihafi kurangira ukaza ukiyamamaza mumahoro, watorwa cyangwa utanatorwa bikaba ari ibisanzwe ariko utabanje kubeshya nokugenda usebya abarimo kugikorera nokubuza amahoro abandi kubera kubyiganira ibyubahiro nimyanya. Banyarwanda bagenzi banjye, nimureke dukoreshe neza akanya gato dufite hano kwisi twiyubaka tuzasige nabana bacu mugihugu gikize kandi gitekanye kitanavogerwa ahokwisenya nogukomeza gutega amatwi abanyamahanga bakomeza kudushuka nkabatugejeje kuri Jenoside. Abo ba Tumukunde nabenewabo nibindi bisahiranda byiyisi nkabafaransa bibereyeho gushukana kugirango turusheho gupfapfana dutakaze icyerekezo cyatuganishaga aheza. Tubime amatwi dukomeze kubana neza ubwacu ntamwiryane nokubeshyerana nishyari nibwo tuzakomeza umurongo muzima. Ibi nibyo bihoza abanyafrica inyuma, ahogushyigikirana turisenya ubwacu. Amahoro kuRwanda n’Africa muri rusange.

26
Munyarwanda 06/12/2017 saa 12:31

@ JEROME MPAKANIYE

Nkunda imfura ntacyo impaye ...,uvuze ukuri kuzuye umbaye kure mba ngukoze mu ntoki.

Izi nzego ziyobora Uganda n’ u Rwanda na bavandimwe uzajya mu byabo azaririmba urwo abonye.

27
lara 06/12/2017 saa 12:26

Ariko se uwo Rutagungira ni muntu ki aba generals bahugiraho bene aka kageni!?

28
I 05/12/2017 saa 11:42

Ko mperuka Tumukunde se atabyumva kimwe na Museveni, yagiye anatanga ibiganiro byinci agaragaza ko adashyigikiye ibyo guhindura itegeko nshinga ngo Museveni abe yaguma kubutegetsi.

29
Tumukunde 05/12/2017 saa 11:31

Ese ko aba bajama mbona ari abanyarwanda nabo? ngo ni Tumukunde? Hhhhhhh

30
Tumukunde 05/12/2017 saa 11:31

Ese ko aba bajama mbona ari abanyarwanda nabo? ngo ni Tumukunde? Hhhhhhh

Kwamamaza