Kigali Marriott Hotel yakoreye abana b’abakozi bayo ibirori byo gusangira Noheli n’Ubunani (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Kigali Marriott Hotel iherutse gushimisha abana b’abakozi bayo ibakorera ibirori ibaha umusogongero w’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni igikorwa cyabaye wa Gatandatu w’icyumweru gishize cyiswe’ Kigali Marriott Christmas Kids’ cyahuriyemo abana batandukanye b’ababyeyi bakora muri iyi hotel.

Muri ibi birori byatangiye mu gitondo, abana bahabwaga ibirirwa n’ibinyobwa bitandukanye ndetse n’ibikinisho bibafasha kwishimisha.

Umukozi wa Kigali Marriott witwa Iradukunda Emma, na we wari ufite umwana waje muri ibi birori yabwiye IGIHE ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro kuko cyunga ubumwe bw’abana b’abakozi b’iyi hoteli.

Ati “Turabikunda cyane ubona abana bishimye babasha guhura n’abandi bana bakaganira bakarya bakishimisha. Biba byiza guhuza abana bacu bakamenyana bakishima ku buryo na bo bazajya basubiza mwarimu, yababaza icyo babonye mu biruhuko bakavuga iki gikorwa cya hotel yacu”.

Yakomeje ati “Umwana wanjye aba ashaka ko duhora tuza kandi iki gikorwa kiba mu Ukuboza gusa, ariko kubera ukuntu aza akishima aba yumva byahoraho. Iyo abonye abandi bana aba yumva ashaka guhora akina nabo buri munsi, akambwira ati ‘mama ndashaka tujyane kureba abandi bana’’.

Umwana witwa Niyokwiringirwa Fabrice w’imyaka 11 wari waje muri iki gikorwa yavuze ko yashimishijwe n’ibindi babahaye n’uko igikorwa cyari kimeze. Ati “Nishimye cyane. Ndabashimira ko bateguye iki gikorwa ni byiza cyane.”

Marriott Christmas Kids ni igikorwa ngarukamwaka iyi hoteli itumiramo abana b’abakozi bayo bakizihiza Noheli, cyatangiye mu mwaka ushize ubu kikaba cyarabaga ku nshuro ya kabiri.

Abana beretswe imikino itandukanye barishima cyane
Beretswe ubufindo baranyurwa
Hari abana baba bifuza ko buri munsi bajyanwa muri Kigali Marriot Hotel
N'iyonka ntiyasigaye mu rugo
Uyu mugabo waje mu ishusho ya Spiderman yashimishije abana cyane
Wari umunsi wo kwishima ku bana b'abakozi ba Kigali Marriott Hotel
Uyu we yari yanze gutaha ashaka kwigumira muri Kigali Marriott Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza