Abakozi ba Kigali Marriott basobanuriwe kanseri y’ibere baranasuzumwa ku bushake

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Abakozi bakora muri serivisi zitandukanye muri Kigali Marriott Hotel basobanuriwe byinshi birebana na kanseri ifata ibere, nyuma ababishaka bafashwa kwisuzumisha.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira, cyateguwe ku bufatanye bw’Ishami rishinzwe abakozi muri Kigali Marriott, n’Umuryango Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA).

Umuyobozi Ushinzwe abakozi muri Kigali Marriott, Mary Asiimwe, yatangarije IGIHE ko iki gikorwa kiri muri gahunda bihaye yo gushishikariza abakozi kwiyitaho (Take Care. Go be happyqa i).

Ati “ Abantu dukorana nabo bashobora kurwara kanseri, abatugana bashobora kurwara kanseri bagakenera ubufasha. Kigali Marriott icya mbere duha agaciro ni ukwita ku bakozi bacu, bakamenya uko bahagaze kuko ntiwakora neza kandi urwaye utanabizi.”

Nkurunziza Christa ukora muri Kigali Marriott yashimye umukoresha we wabateguriye igikorwa nk’iki cyatumye yunguka byinshi birimo; kuba kanseri y’ibere itibasira abagore bakuze gusa, kandi n’abagabo bashobora kuyirwara.

Ati “ Namenye ko nkwiye kuba maso, nkisuzumisha nkamenya niba ndi muzima. Kandi nkagerageza kwigisha abandi mbabwira ko kanseri y’ibere atari indwara yibasira icyiciro runaka gusa.”

Umuyobozi w’umuryango BCIEA, Philippa Kibugu-Decuir, ari nawe wawushinze yavuze ko nyuma yo gukira kanseri y’ibere, ariko igahitana umuvandimwe we utarabashije kubona ubuvuzi bukwiye yahisemo gushinga umuryango wigisha abantu ububi bwayo.

Ati “ Nahisemo gutanga umusanzu wanjye binyuze mu bushobozi buke mfite, nkakoresha kuba narabashije gukira nigisha abantu ibirebana na kanseri y’ibere, ububi bwayo ndetse n’uko bashobora kuyirinda.”

Mu butumwa yahaye aba bakozi, Kibugu yabashishikarije kwita ku buzima bwabo birinda ibishobora kubatera kanseri nk’inzoga, itabi n’umubyibuho ukabije, ndetse bakitabira guhora bisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Abakozi ba Kigali Marriott kandi barateganya kuzifatanya n’umuryango BCIEA mu rugendo ngarukamwaka rugamije gukora ubukangurambaga kuri kanseri ifata ibere, ruzaba tariki ya 20 Ukwakira 2018.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza