YANDUTIYE ABANDI BOSE KU ISI YA RUREMA

Yanditswe na
Kuya 8 Gashyantare 2016 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Yatumye mu mateka yanjye nzinukwa abandi bakobwa kubera urukundo yanyeretse ruhebuje rutagira umupaka kandi tuzatandukanywa n’urupfu…..

Hari taliki 13/12/2011 ubwo najyaga I Nyanza gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga nahahuriye n’umukobwa nawe aje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Dutangira gukora ibizamini aba araje ndamukoresha ibizamini byo guca muri kona abikora neza ageze muri parking atangiye gusohoka aba agonze igiti cy’imbere.

Ntibyatinze umukobwa aho yakuye nimero yanjye simpazi tugiye kuruhuka mbona nimero irampamagaye ngo ko ngushaka nanjye nti ni nde umpamagara? undi ati ngwino umurebe. ndamusubiza nti ndi kukazi kandi ntibyemewe uzaze kundeba nyuma y’icyumweru. Ati “mbabarira birihutirwa,kuko ni ibyo wamfasha aka kanya” ndamusubiza nti rwose wibeshye nimero, kugira ngo mukange nti ni umupolisi ndimo gukoresha ibizamini I Nyanza. Umukobwa:”ati nanjye niho ndi kandi ndagushaka”
Ndamusubiza nti mbabarira basi uze kundeba ibizamini birangiye nimugoroba kuko mu masaha y’akazi ntabwo twemerewe kuganira n’abantu. Umukobwa ati “sawa urakoze.”

Ubwo yaratashye iwabo ni mu Ruhango bwakeye mu gitondo cya kare musanga ku kibuga. Aransuhuza ndamwikiriza, ati:”nijye waguhamagaraga nimugoroba “, ndamusubiza nti ese ejo sinakubonye ukora ibizamini ugatsindwa?” .Ati nijye ariko ndashaka umbabarire umpe chance rwose uraba ukoze. Ndamusubiza nti “rwose mbabarira kuko sijye ukuriye ibizamini kandi nubwo yaba jye ntibyakunda kuko n’abandi babibonye basaba gusubiramo kandi urumva ko bitakunda. ihangane ubutaha uzambwire mbere kuko narinziko tutazongera guhura ukundi.
Umukobwa yarihanganye akomeza kujya ampamagara tukavugana bisanzwe nkumva ntakibazo ariko umukobwa yarankunze abura uko abimbwira. ubwo nyuma yaje kumpamagara ambwira ko yayibonye nt’Imana ishimwe.

Turakomeza tukajya tuvugana buri gihe akampa n’umukecuru we tukavugana nkumva nibisanzwe.Biratinda iwabo haza kuba umunsi mukuru ansaba ko nazaza tugasangira umunsi mukuru ndamwemerera, umunsi ugeze nitabira ubutumire mfata imodoka njya mu Ruhango nsanga bateguye ndagenda nk’umuntu utazwi niyicarira inyuma ahantu ku mugina,ngiye kubona mbona haje umukecuru arampagurukije ati “ngwino nkwereke aho wicara ndagenda ndicara aranyongorera ati erega nakubonye ndakumenya hari igihe wazaba umukwe”. Ndatangara nyoberwa icyo umukecuru ashatse kuvuga kuko bwari ubwa mbere mubonye ubwo batangira kwibwirana bangezeho umukecuru ati wowe buretse uratwibwira nyuma kuko hari umuntu unsabye kukuvuga.

Ndiyicarira cyera kabaye mbone nyamukobwa araje abwira nyina ati mama, namwe bavandimwe muteraniye aha nagira ngo munyemerere mbereke umuntu nawe nanyemerera ahite ansubiza kuko yampogoje umutima nari narabuze uko nabimubwira,umutima wendaga guturika ariko uyu munsi ndizera ko nsubizwa umutima ukajya mugitereko. Ubwo umukobwa araje amfata ukuboko arampobera ati uyu musore mureba yitwa BAGANINEZA Laurent ni umupolisi naramukunze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Ubwo nanjye ibyuya byuzura imyenda ndamuhobera cyane nti nanjye ndagukunda rwose amashyi menshi n’impundu ubwo mu muryango mfatamwo icyicaro.
Nyuma y’ibyo imiryango yaregeranye, tariki ya 23/11/2013 dukora ubukwe,ubu dufite umwana w’umukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Love Stories Competition

URUGEMWE RW’IMANA
12/02/16 - 04:13
MON ELDORADO
11/02/16 - 07:50
WANTOJE KUBA UMUGABO
11/02/16 - 07:30
NARAROSE
11/02/16 - 06:00
NTAWAZIMYA URWO ATACANYE
11/02/16 - 05:00
EMERA NKOMORE IBIGUMA
11/02/16 - 04:32
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .