IYO RUSENDEREYE , ISURI IRASUMA RUGASIGARA

Yanditswe na
Kuya 11 Gashyantare 2016 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Uwo nkesha guhirwa n’urukundo, MUHIRE Placide twahuye mu mpera z’umwaka wa 2005, duhurira ku kigo yigagaho; ubwo twese twari tugiye kuhakorera ibizamini bya Leta dusoza amashuri yisumbuye.

MUHIRE twahuriye ku iriba tuvoma, hari umubyigano ukabije ku buryo njye nari nihebye nti”Simbona amazi!”,nigira ku ruhande. Nabonye umusore mwiza ansanga; atwara indobo yanjye bwangu, anzanira amazi, ndamubwira nti “Merci” nigira koga.

Tumaze gusoza ibizamini, ubwo twiteguraga gutaha, MUHIRE yantumyeho mugenzi wanjye, mu cyumba twaryamagamo. Narasohotse njya kumureba; yihutira kumbwira ko yankunze, kandi ko amfitiye urukundo rwuzuye. Kuva ubwo twaraganiriye duhuza urugwiro, dutandukana twiyemeje kuba incuti magara.

Muri ibyo biruhuko, naramutekerezaga nkumva mwishimiye bidasanzwe. Kubw’amahirwe, umunsi umwe duhurira ku rusengero nyuma y’amasengesho. Twaraganiriye, tunezezwa cyane n’uko twasanze twembi duturuka mu murenge umwe. Icyo kintu cyadufashije kubonana kenshi mu gihe twari dutegereje impamyabushobozi.

Amanota yarasohotse dusanga twembi twaratsinze. Icyakora, njye mbona amahirwe yo gukomereza muri Kaminuza, ariko incuti yanjye ntibyayikundira, kandi nta n’akazi yari afite. Ibyo ntibyabujije umukunzi wanjye kwishimira amahirwe yanjye, ndetse agerageza kumfasha uko ashoboye, dore ko twari twaramaze no kwemeranya ko tuzabana bidasubirwaho.

Nagiye kwiga Kaminuza i Kigali, uwo nkunda asigara mu giturage ,dukomeza gukundana no kuzirikana isezerano ryacu. Ku ishuri, abasore banyuranye bansabaga ko twaba incuti; nkababwira ncize amanga ko MUHIRE antegareje. Ndetse na we, aho yabaga ari, yageragezwaga n’abakobwa banyuranye, ariko umutima we yari yarawunyeguriye.

Ibyacu byaramenyekanye cyane, abantu bakanseka ngo nihebeye umusore w’umuturage kandi w’umushomeri; na we bakamuca intege ngo sinzamugarukira, ariko twembi tukazirikana ibyo twavuganye, tukarushaho kwizerana.
Ndangije umwaka wa 3 w’amasomo, MUHIRE yabonye akazi, twembi biratunezeza, dutangira no gutekereza ko nindangiza kwiga tuzahita ko twibanira!

Uko twabyifuzaga si ko byagenze, urukundo rwacu rwahuye n’ingorane zihambaye: MUHIRE yagambaniwe n’umusore yitaga incuti ye witwaga Paul. Nuko incuti yanjye ishyirwa mu buroko mu buryo budasobanutse. Paul yagiraga ngo anyigarurire tuzibanire, ariko twe ntitwari tubizi! Inkuru y’ifungwa rya MUHIRE yaranshegeshe,ndahangayika, ndarwara, ariko nza kwihangana ndabyakira, ngasenga Imana ngo bazamurekure; nuko ndikomeza buhoro nkajya mu ishuri, ariko ntangira gusubira inyuma mu mitsindire.

Urugamba ntirwagarukiye aho, twarageragejwe cyane: MUHIRE amaze amezi 3 afunzwe, Paul yansanze ku ishuri nk’uje kunsura, ambwira ko ibya Munywanyi wanjye bikomeye, ndetse ko adashobora kurekurwa vuba! Ubwo ansaba kwibagirwa iyo mfungwa, ahubwo nkamwikundira, ndetse tukibanira bidatinze! Namubwiye ko nzategereza Muhire uko bizamera kose; ngira ngo aranyumvise, turatandukana.

Nyuma y’ ukwezi kumwe, Paul adutumira iwe, njyana na bagenzi banjye babiri. Yari yatubwiye ko afite ikirori gito cyo kutwereka Fiancée we. Twageze iwe, tuhasanga abandi bantu bake yari yatumiye. Icyagaragaraga, ni uko abo bose bari bazi gahunda y’uwo munsi, uretse njye! Nta Fiancée wari uhari wo kutwereka, ahubwo, we n’incuti ze bari bateguye ko mfatwa ku ngufu, akanyishyingira bahari, tukabana dutyo! Nari nagambaniwe, sinabimenya!

Mbega akaga! Umugambi mubisha wagezweho! Nafashwe ku ngufu, Paul aranyishyingira, urugo rushya rwemezwa n’abo bantu bari aho, barataha nsigarana na we. Simbasha kuvuga ingano y’agahinda nagize! Paul yambwiraga ko ngomba kwishimira urukundo rwe nkibagirwa Muhire udafite amashuri menshi n’amafaranga kandi unafunzwe. Njye numvaga nta wundi twabana uretse MUHIRE. Nizeraga ko azagaruka. Naho iby’ubukene byo, numvaga twazatera imbere cyangwa bikarorera ariko tukibanira.

Paul yamaranye iminsi 8 yose; kuwa 9 mucika yagiye ku kazi nerekeza ku ishuri; atashye arambura, ampamagaye kuri telephone mubwira ko nagiye, arababara! Ibibazo byanjye byariyongeraga bidasanzwe: Nyuma y’igihe gito nsubiye ku ishuri, nararwaye, ngiye kwa muganga bambwira ko nasamye( Paul yari yaranteye inda)! Naguwe nabi, ndihangana biranga , mpagarika amasomo(suspension), kandi nari nsigaje amezi make nkayasoza.

Intambara mu rukundo ziragwira: Ngitekereza gutaha iwacu ngo bamfashe kubaho, inkuru zanjye zageze ku babyeyi banjye ntaragerayo; baranyamagana, banyandikira ibaruwa n’uburakari bwinshi, bambwira ko ntagomba kubahinguka mu maso! Nasigaye numva ndwaye mu mubiri no mu bwonko, numvaga nava ku isi! Nari merewe nabi, nkeneye ubufasha.

Nerekeje kwa Mubyara wanjye Monika mu kandi karere, aranyakira, ariko buhoro buhoro agenda andambirwa, ndetse aza kunyerurira ko umuryango ashatsemo wamusabye kunsezerera! Dore umuruho, dore intimba! Nibazaga niba ndi indushyi ya Muhire cyangwa iya Paul, bikanyobera. Narayarize, ndayahora kandi nabaga ntanasobanukiwe ibyo gutwita no kubyara!

Navuye kwa Monika mfite umunaniro mwinshi, inda yari igeze mu mezi 7. Nagiye ndafite aho ngana, ku gicamunsi isari iranganza, nca bugufi ndyama mu twatsi ku nzira. Nyagasani agira impuhwe nyinshi! Hatambutse umubyeyi wikoreye imineke, aramvugisha, ampa ku mineke ndahembuka. Yitwaga Madalena, ambaza ibyanjye ndamutekerereza muri make angirira impuhwe anjyana iwe. Nasanze ari umunyamasengesho, akajya akunda kunsengera. Burya Imana irumva koko!

Inda igeze mu mezi 8, natekereje ko negereje igihe cyo kubyara, ndahangayika, nibaza uko bizagenda, ubwoba n’agahinda birandenga. Napfuye gutelefona Paul , ngira ngo ahari yagirira impuhwe umwana we ntwite, arantuka cyane, ansaba kumwibagirwa; nuko yongerho ati” Ikigirwamana cyawe Muhire se nticyarekuwe? Wagisanze kikagufasha!” Numvise ko Muhire yarekuwe, numva nshimye Imana; ariko rero, sinari nkimutekereza nk’uwanjye.

Nifuje kwipfira ngo ntazongera kurebana na Muhire mu maso naramuhemukiye ndetse narataye agaciro bikabije! Nyamara uwankunze we, si ko yabitekerzega. Burya urukundo rubaho koko! Agifungurwa, yihutiye gusezera ku kazi, atangira urugendo rwo kunshakashaka. Yumvaga amakuru yanjye y’akabarore, abantu bakamuseka bakanamuca intege, ariko agakomeza gushakisha uwo yahisemo.

Umunsi umwe, nicaye ku kazuba kwa Madalena numvise umuntu wasuhuzaga; nkebutse kumureba, mbona asa na Muhire, ndamwitegereza nsanga ni we; numva nkubiswe n’inkuba. Nasaga nabi cyane kubera bumnaniro n’umubabaro. Nifuje kurigita biranga. Na we yari yamenye. Yateye intambwe ansanga, mpinda umushyitsi mwinshi! Imfura mu bahungu yaciye bugufi arunama( njye nahagurukaga bingoye, nendaga kubyara), aranyitegereza, asuka amarira; arampagurutsa, aranyitegereza, anshyira ikiganza ku mutima, ikindi akinshyira ku nda, ariruhutsa cyane! Ubwo njye numvaga ubwenge bwanjye bumeze nk’ubutagikora. Arambwira ata”Aimée, tu resteras aimée chez moi!” nanjye ndaturika ndarira, ampanaguza ikiganza cye, ati ”Tuza, Cherie”.Nyakunyikundira arambwira ati” Witegure, ejo ndaza kugutwara.” Natekereje ko ari inzozi. Bwarakeye aza kuntwara, tujya mu nzu yari yakodesheje. Nyuma y’ibyumweru 2 nabyaye umwana w’umuhungu amwita RUKUNDO Patience.

Ubu turaho, twibera mu rukundo, imfura yacu Patience iraho , afite imyaka 6; nyuma ye twabyaye abandi 2. Kaminuza twembi twarayirangije, ubu dufite akazi. Ahari urukundo, Imana iba ihari! Twarababajwe ariko twaratabawe. Abatuzi batwita “INTWARI Z’URUKUNDO” Umunsi wa Saint Valentin tubona ari nk’aho ari twe wabereyeho! Abo bireba mwese, tubifurije uruzira uburyarya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Love Stories Competition

URUGEMWE RW’IMANA
12/02/16 - 04:13
MON ELDORADO
11/02/16 - 07:50
WANTOJE KUBA UMUGABO
11/02/16 - 07:30
NARAROSE
11/02/16 - 06:00
NTAWAZIMYA URWO ATACANYE
11/02/16 - 05:00
EMERA NKOMORE IBIGUMA
11/02/16 - 04:32
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .