Kwamamaza

JICA igiye guha amahirwe angana abamugaye n’abadafite ubumuga

Yanditswe kuya 11-12-2012 saa 20:03' na Noël Turikumwe


Umushinga w’Abayapani ufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere (JICA), watangije amahururwa y’iminsi 11, azahugura abafite ubumuga bagera kuri 18, bazahugura abandi ku bijyanye no kubaka umuryango abamugaye n’abatamugaye bibonamo bafite amahirwe angana.
Nk’uko byasobanuwe n’ukuriye JICA mu Rwanda Kobaya Hiroyuki, ngo aya mahugurwa azahabwa 18 batoranijwe mu turere tw’igihugu. Aba nibarangiza guhugurwa bakazafasha mu guhugura abandi bantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi, (...)

Umushinga w’Abayapani ufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere (JICA), watangije amahururwa y’iminsi 11, azahugura abafite ubumuga bagera kuri 18, bazahugura abandi ku bijyanye no kubaka umuryango abamugaye n’abatamugaye bibonamo bafite amahirwe angana.

Nk’uko byasobanuwe n’ukuriye JICA mu Rwanda Kobaya Hiroyuki, ngo aya mahugurwa azahabwa 18 batoranijwe mu turere tw’igihugu. Aba nibarangiza guhugurwa bakazafasha mu guhugura abandi bantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi, bakagerageza guhindura imyumvire abantu bafite ku bamugaye mu rwego rwo kubaka umuryango abamugaye n’abadafite ubumuga bagiriramo amahirwe angana.

JICA yo yari isanzwe ifatanya na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, binyuze mu mushinga wo gutanga ubumenyi n’ubushobozi, bigamije gufasha abantu bahoze ari abasirikare n’abandi bafite ubumuga kwihangira imirimo.

Kuba inyigisho zo guha amahirwe angana abafite ubumuga n’abatabufite, agiye kuzagera kuri buri wese. Ngo bizafasha abantu gusobanukirwa ibyo bashobora gufasha abafite ubumuga, nabo bumve badahejwe babashe gukorana n’abandi biteza imbere.

Aya mahugurwa yo kwigisha guha amahirwe angana abafite ubumuga n’abatabufite, amaze gutanga mu bihugu 17, u Rwanda rukaba rubaye urwa 18, muri Afurika rukajya ku mwanya wa kabiri mu bihugu bihawe izi nyigisho nyuma ya Afurika y’Epfo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Sakuru boot camp
2016-08-22 18:09:26
ABE 3rd Batch
2016-08-22 18:09:02
JICA suppliments
2016-08-22 18:08:59
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 26 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved