Kwamamaza

Ikibazo cy’amazi kiracyari ingutu mu Burasirazuba

Yanditswe kuya 13-06-2012 saa 07:57' na Turikumwe Noël


Nubwo u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amazi ku baturage bangana na 86% mu cyaro no kugera ku 100% mu mujyi muri uyu mwaka wa 2012, Uburasirazuba buracyagaragara ku ijanisha ryo hasi hasi mu kwegerezwa amazi.
Ibi byagaragaye mu nyigo y’ubushakashatsi bwakozwe ku nkunga y’umushinga w’abayapani JICA, ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko hagezwa amazi mu byaro ndetse no kubungabunga ibikorwa bijyanye n’amazi ngo birusheho kuramba.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri (...)

Nubwo u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amazi ku baturage bangana na 86% mu cyaro no kugera ku 100% mu mujyi muri uyu mwaka wa 2012, Uburasirazuba buracyagaragara ku ijanisha ryo hasi hasi mu kwegerezwa amazi.

Ibi byagaragaye mu nyigo y’ubushakashatsi bwakozwe ku nkunga y’umushinga w’abayapani JICA, ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko hagezwa amazi mu byaro ndetse no kubungabunga ibikorwa bijyanye n’amazi ngo birusheho kuramba.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kamanzi James, ngo Uburasirazuba bufite ikibazo cy’imiterere, ituma amazi akomeza kubayo ikibazo, ibi byiyongeraho ikibazo cy’amashyamba macye imvura igakunda kuba nke bityo amazi akaguma kuba ingume.

IGIHE twifuje kumenya ingamba zihariye zaba zifatwa ku Ntara y’Iburasuba maze Kamanzi asubiza ko hatewe ibiti amazi akaba arimo kuboneka buhoro buhoro, ngo ndetse uyu mushinga baterwamo inkunga na JICA, uzafasha gukemura ibibazo by’ingomero banafate neza izari zihasanzwe, barebe ko abagera ku mazi meza bava kuri 56% bakagera aho abandi bari.

Ushinzwe amazi muri EWSA, we ku bijyanye n’ibura ry’amazi muri aka gace k’Iburasirazuba avuga ko atari ikibazo cyo kutagira icyo bashora yo ngo ahubwo ni ikibazo cyo gufata neza ibikoresho, kuko muri utu turere hari ikibazo cy’ibitembo (tuyaux) bitakigeza ku baturage amazi.

N’ubwo ariko Umujyi wa Kigali wagaragajwe nk’aho ari wo ufite amazi ku kigero cya 92%, abanyamakuru babajije igitera ibura ry’amazi rya hato na hato mu duce tw’umujyi maze basubizwa ko iyo babara ahagejejwe amazi meza baba bashatse kuvuga aho bagejeje ibikorwa bijyanye n’amazi ngo icyo si ikibazo cy’uko amazi adahari ahubwo ni ibibazo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye kandi byakosorwa vuba bishoboka iyo abayobozi babimenyesheje EWSA.

Iki gikorwa cyo kwiga uko amazi yagezwa ku baturage bo mu cyaro no kubungabunga ibi bikorwa, ni inyigo yakozwe na MININFRA ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayapani (JICA) usanzwe ari n’umufatanyabikorwa wa EWSA mu byo kugeza amazi ku baturage.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Sakuru boot camp
2016-08-22 18:09:26
ABE 3rd Batch
2016-08-22 18:09:02
JICA suppliments
2016-08-22 18:08:59
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 25 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved