Kwamamaza

U Buyapani bwahaye u Rwanda miliyoni zisaga 900 yo guteza imbere abanyabugesera

Yanditswe kuya 7-07-2015 saa 17:11' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ibinyujije mu biro by’Umuryango w’abibumbye bishinzwe imishinga inyuranye (UNOPS), Guverinoma y’u Buyapani yahaye u Rwanda Amadolari ya Amerika 1,307,496, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 940, muri gahunda yo kuzamura imibereho y’abaturage (Millennium Villages Project/MVP), i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Tariki ya 2 Nyakanga i Copenhagen mu Denmark, ni bwo hashyizwe umukono ku masezerano hagati ya guverinoma y’u Buyapani, hemezwa impano y’inyongera ku mushinga wa MVP, yiyongera ku yandi yatanzwe muri Mata n’Ukuboza 2014, agera kuri miliyoni 2.5 z’Amadolari ya Amerika.

Uretse u Rwanda, muri iyi gahunda u Buyapani bwatanze aya mafaranga muri Kenya na Nigeria.

Iyi nkunga iri mu rwego Guverinoma y’u Buyapani yiyemeje gufasha u Rwanda ikugera ku ntego z’ikinyagihumbi zigamije iterambere (MDGs).

By’umwihariko, iyi nkunga izakoreshwa mu gukomeza kunoza imishinga y’amazi n’isuku, ubuzima n’imirire myiza, ubuhinzi no kuzamura ibikorwa bibyara inyungu no muri gahunda zo gukurikirana no gusuzuma ibi bikorwa mu murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba.

Igamije kandi gushyira abaturage mu murongo mwiza w’iterambere, kandi amasomo azaturuka ku bikorwa by’i Mayange akazakwira mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Gahunda ya MVP yatangiye mu 2005/06, icyiciro cyayo cya mbere kirangira mu 2010. Mu cyiciro cya kabiri cyatangiye mu 2011 kikazarangira hagati mu 2016, hari gufashwa ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, MDGs, bitarenze uyu mwaka wa 2015.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa bijyanye n’ ibyo u Buyapani bwemereye mu Nama ya gatanu ya Tokyo ku iterambere rya Afurika (TICAD V), yabereye i Yokohama mu Buyapani, muri Kamena June, 2013.

Guverinoma y’ u Buyapani ikomeje kugaragaza ubushake bwayo mu gufasha guverinoma z’ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu rugendo rugana ku ntego z’ikinyagihumbi, MDGs, imibereho y’abaturage, n’iterambere ridaheza kandi rirambye muri Afurika yose.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Sakuru boot camp
2016-08-22 18:09:26
ABE 3rd Batch
2016-08-22 18:09:02
JICA suppliments
2016-08-22 18:08:59
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved