TICAD n’Inama mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika, ikaba itegurwa na Leta y’u Buyapani.
Iyi nama yatangiye kuba mu 1993 igamije kwereka amahanga ko iterambere rya Afurika ari ingenzi kandi rikwiye kugerwaho byihuse.
Imyanzuro itandukanye ifatirwa muri TICAD ishyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’u Buyapani gitsura amajyambere (JICA) kigenda kigendera ku nkingi eshatu z’ingenzi arizo:
  1. Iterambere rirambye
  2. Sosiyete igira uruhare mu biyikorerwa
  3. Amahoro n’umudendezo