LIVE: Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Bonn (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Wa munsi wageze! Inzozi za benshi zabaye impamo! Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu mfuruka enye z’Isi bateraniye mu Mujyi wa Bonn mu Budage aho bitabiriye Rwanda Day, umunsi udasanzwe uganirirwamo iterambere ry’igihugu h’azaza harwo.

Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri iyi nshuro Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 10 ihurije hamwe abasaga ibihumbi bine, bateraniye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Budage.

Benshi baserutse mu byishimo by’ikirenga muri ibi birori by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zarwo zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yarwo n’amahirwe rwibitseho.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Kuva ku wa 4 Ukuboza 2010 ubwo Rwanda Day yaberaga mu Bubiligi, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye. Umaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 35 mu nshuro icyenda imaze kuba.

KURIKIRA UKO IGIKORWA KIRI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI:

-  Abanyarwanda benshi bari hanze y’inyubako ya World Conference Center, ahagiye kubera Rwanda Day ku nshuro ya 10.

Nkuko bimaze kuba ihame benshi bafite amatsiko yo kubona amaso ku yandi Umukuru w’Igihugu no gutega amatwi impanuro ze.

Rwanda Day ni igikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda b'ingeri zose baba mu mahanga n'inshuti zabo
Abasaga ibihumbi bine ni bo bateraniye mu Mujyi wa Bonn aho bategereje kumva impanuro za Perezida Paul Kagame
Rwanda Day imaze imyaka icyenda itangijwe ndetse imaze kwitabirwa n'abarenga ibihumbi 35
Abanyarwanda bari babukereye biteguye kwinjira mu nyubako ya World Conference Center imaze imyaka irenga 20 yakira inama zikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza