Umunyamideli Mimi Mirage yafunguye iduka ry’imyenda n’inkweto i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 04:37
Yasuwe :
2 0

Mimi Mirage uri mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bamaze kubaka izina mu Bubiligi yamaze gutangiza iduka ry’imyenda n’inkweto mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC( (Muhima Investimeny Corporation) aho aje kwagurira ibikorwa asanzwe akorera mu bihugu by’u Burayi.

Uyu mukobwa uzwi cyane nka Mimi Mirage yari aherutse kubwira IGIHE ko mu myaka ibiri amaze atangiye ibikorwa byo kwerekana imideli amaze kugera ku rwego rukomeye ari nayo mpamvu yifuza kuza gusangiza Abanyarwanda ubumenyi yungutse no gutangiza uburyo bushya bwatuma abanyamideli bo mu Rwanda bamenyekana byisumbuyeho.

Mimi Mirage avuga ko ibyo kumurika imideli abikora nk’impano yiyumvamo, ahamya ko ntawe yabikomoyeho kuko ‘nta muntu umwe wihariye mu byo kwerekana imideli afatiraho urugero’, uretse kuba yumva abikunda.

Iduka Mimi Mirage yafunguye ryitwa MIMI’z riri mu muryango wa cyenda mu nyubako ya MIC ricuruza imyenda y’abakobwa n’abagore, inkweto zituruka mu Bufaransa ndetse no mu Bubiligi ku buryo rifite umwihariko ku bazi ibyo kwambara neza no kurimba.

Imyambaro ndetse n’inkweto biri mu iduka ryafunguwe na Mimi Mirage bigaragaza ko uyu munyamideli yaje yarabyiteguye bitewe n’uko uhasanga imyenda n’inkweto bigezweho utapfa gusanga ahandi.

Usangamo imyenda yo kujyana mu kazi ku bantu b’igitsina gore, imyenda yo kujyana mu birori, imyenda yo kujyana mu musangiro,imyenda yo kwambara ugiye gutembera byose bikaba bifite ibijyana na yo (accessories) nk’ingofero, amaherena, amasakoshi n’ibindi.

Riherere ahabanza mu nyubako ya MIC ku buryo iyo ushaka kurigeraho neza uturutse ahari parking ya CHIC winjira ugahita ubona icyapa kiriho ifoto ya Mimi Mirage.

Abashaka gukurikirana uyu mu nyamideli kuri Instagram ni kuri Mimi.Mirage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza