Be Fit 24 yagabanyije ibiciro bya gym ho 50% ku banyeshuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Be Fit 24 yashyize igorora abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza babikesha siporo dore ko abenshi usanga bazikora bari ku ishuri bagera iwabo bakazihagarika.

Mu mpera z’uyu mwaka, Be Fit yashyizeho igabanuka ry’ibiciro ku banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho bagabanyirijwe kugeza kuri 50% ku buryo ku kwezi aho kwishyura ibihumbi 20 bazajya batanga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda na ho ku biga muri kaminuza bo bagabanyirijweho 5% ku bihumbi 20 basanzwe bishyura.

Mu kiganiro na IGIHE n’Umuyobozi mukuru wa Be Fit 24, Niyomwungeri Francis, yatangaje ko bagabanyije ibiciro kugira ngo muri iyi minsi mikuru abanyeshuri basoze umwaka banawutangire bakora siporo mu kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo.

Yagize ati “Abanyeshuri mu biruhuko usanga barangwa no kurya, gutembera no kuryama bakibagirwa ko gukora siporo bishobora kubarinda ubunebwe n’indwara zitandukanye. Impamvu twagabanyije ibiciro ni ukugira ngo bakomeze kwitabira ari benshi ndetse tunabarinde kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge, kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga aribyo bibaviramo izindi ngeso mbi n’ibishuko bitandukanye.”

Yavuze kandi ko ari ukubatoza kugira ubuzima bwiza nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.

Ku mpamvu abantu bakwiriye kugana gym ya Be Fit 24, Niyomwungeri yavuze ko ari uko ifite ibikoresho bijyanye n’igihe, ifite abatoza babyigiye babigize umwuga.

Ati “Ntabwo tureba amafaranga gusa twitaye no ku buzima bw’abatugana, niyo mpamvu tubakoresha siporo ariko abatoza bacu kuko aribyo bize banatanga n’ubujyanama ku mirire ijyanye n’imiterere ya buri wese, hari uba afite ibyo yagabanya n’uba afite ibyo yakongera mu ndyo ye.”

Be Fit 24 ifite ibikoresho bijyanye na siporo z ’ubwoko bunyuranye harimo nk’ibikoresho bifasha kunanura imitsi, ibifasha abashaka gukomeza umubiri, abashaka kugabanya ibinure n’ ibindi.

Be Fit yakira abantu ku giti cyabo n’abishyurirwa n’ibigo bakorera cyangwa abo mu mashyirahamwe y’imikino n’abandi b’ingeri zitandukanye baha agaciro siporo mk’ubwirinzi ntayegayezwa mu buzima.

Muri Tour du Rwanda ya 2017, ubuyobozi bwa Be Fit 24 bwaramanutse bwegera abakunda siporo n’abatari bazi iyi nzu ikorerwamo siporo basobanurirwa serivisi itanga ndetse n’ibyiza byo kuyigana.

Ukeneye ibindi bisobanuro wagana Be Fit, ifite icyicaro kuri stade Amahoro mu muryango wa 17 no ku Gisozi mu nyubako yitwa Umukindo cyangwa se ukabahamagara kuri 0783024832 ndetse no kuri 0788511213.

Abakozi ba Be Fit basobanuriye abaturage barebye Tour du Rwanda 2017 serivisi za siporo batanga
Abayobozi ba Be Fit bubatse umubiri
Bafata ifoto y'urwibutso n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, Sterling Magnell
Umuyobozi wa Be Fit na Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017
Umuyobozi wa Be Fit afata ifoto na Eyob Metkel wakiniraga Dimension Data
Amagare afasha abantu gutakaza ibiro mu gihe gito
Be Fit yakira abantu bose bayigana
Bafite ibikoresho bihagije bya siporo
Be Fit ikorera ku muryango wa 17 kuri Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza