Terimbere hamwe na StarTimes: Poromosiyo ya Pasika igufasha gutombora ibikoresho by’ingenzi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugabanya ibiciro bya dekoderi ku giciro kitari cyakabayeho mu Rwanda, StarTimes yongeye kudabagiza abafatabuguzi bayo n’abifuza kuyigana muri poromosiyo ya Pasika yise “TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES”; aho umuntu ashobora gutsindira bimwe mu bikoresho byamufasha kwiteza imbere.

Iyi poromosiyo ya StarTimes yatangiye tariki ya 15 Werurwe 2021, izarangira tariki 8 Gicurasi 2021.

Mu bihembo byinshi bizatomborwa muri iyi poromosiyo “TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES” harimo televiziyo nini cyane (STARTIMES 55“ 4K LED Ultra HD Smart TV), firigo nziza cyane za Made in Rwanda za FLORSA na telefoni zigezweho cyane za Maraphones (Model: S, X1, ndetse na Z1).

Hari kandi ‘ecouteurs’ za Airpods n’imizindaro mito ikoreshwa na Bluetooth y’ikigo iYOU ndetse na moto nk’igihembo nyamukuru.

Kugira ngo umuntu abe umwe mu banyamahirwe bazatsindira ibihembo ku muguzi usanzwe asabwa kugura ifatabuguzi ry’ukwezi kuri bouquet iyo ariyo yose naho ku muguzi mushya, asabwa kugura dekoderi, televiziyo, cyangwa umurasire wa StarTimes.

Abatsinze bazajya batangazwa buri wa Gatandatu kuri ISIBO TV kuva saa 19:00 kugeza saa 19:30, tariki (27/03/2021; 03/04/2021; 17/04/2021; 24/04/2021; 01/05/2021, 08/05/2021).

StarTimes iributsa ko dekoderi zayo zikiri iza mbere zihendutse ku isoko. Yasabye abifuza serivisi zayo kugana aho ikorera cyangwa ku bacuruzi bayo baherereye hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kujya mu banyamahirwe batsindira ibihemo muri poromosiyo ya TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES.

StarTimes igufasha kandi no guhaha utiriwe uva mu rugo aho uhamagara StarTimes kuri 0788156600 cyangwa ugatumiza ukoresheje WhatsApp kuri 0784033202, ubundi ibikoresho bya StarTimes bikakugeraho mu rugo witurije.

Abakenera ibisobanuro birenzeho, bashyiriweho umurongo wo kubafasha, aho bahamagara 0788156600, cyangwa bakandika ku mbuga nkoranyambaga za StarTimes: Facebook, Instagram, Twitter.

TERIMBERE HAMWE NA STARTIMES ni poromosiyo ya Pasika ifasha abanyamahirwe gutunga ibikoresho by'ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .