00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes GO igiye guhuriza mu kiganiro abarimo Miss Vanessa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021 hagati ya saa moya na saa tatu, StarTimes Go irahuriza mu kiganiro gica ku mbuga nkoranyambaga umwe mu bakobwa bakunzwe cyane, Miss Uwase Raissa Vanessa na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, aho haza gutangwa n’ibihembo.

Iki kiganiro kimara amasaha abiri, kiraca ku mbuga nkoranyambaga za Instagram (@rwandastartimes na @hermajesty_uwase), Facebook (@startimesrwanda) na YouTube (StarTimes Rwanda).

StarTimes irageze ku Banyarwanda bimwe mu bicuruzwa uhaha unyuze kuri StarTimes GO ubundi ikabikugezaho bitarenze amasaha 48.

Abakurikira iki kiganiro, bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo telefoni zigezweho za Smartphone, écouteurs zikoresha Bluetooth, imizindaro, ibikapu, imitaka n’ibindi byinshi.

StarTimes yasabye Abanyarwanda batandukanye gukurikira iki kiganiro gihuza Miss Uwasse Vanessa na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 kugira ngo babone amahirwe yo guhaha ku giciro cyiza kiri hasi n’ayo gutsindira ibihembo.

Yatangaje ko kandi umuntu wese ukurikirana iki kiganiro ahabwa isabune y’ifu ya Rainbow ku buntu kandi hakaba hateganyijwe n’ibindi bihembyo byinshi.

Hari ibihembo biteganyirijwe abantu basubiza neza ibibazo biza kubazwa ndetse n’ibiteganyijwe ku bantu batanga komande yo kugura kimwe mu bicuruzwa StarTimes iza kumurika.

Yasoje igira iti “Muri StarTimes turatangira weekend bishyushye!!! Ntimubure!!”

StarTimes GO igiye guhuriza mu kiganiro Miss Vanessa na Miss Rwanda 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Kwamamaza

menyekanisha umusoro banner
23/06/21 - 11:13
RSSB BANNER
23/06/21 - 10:03
INOVENTYK Banner
23/06/21 - 10:00
RRA BANNER
22/06/21 - 11:32
Speen mobile banner
22/06/21 - 10:21
SPENN Banner
22/06/21 - 10:03
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .