Umunyarwanda yafunguye ikigo cyorohereza abashaka kurangura muri Turikiya

Ntibikiri ngombwa ko abashaka kurangura ibicuruzwa bitandukanye bakora ingendo ndende ndetse bakazitakazaho amafaranga menshi bajya muri Turikiya kuko ubu Aisance Enterprise ishobora kubagezaho ibicuruzwa aho baba bari hose ku isi ku buryo bwihuse kandi buhendutse.

Iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Istanbul, Umujyi munini wa TurIkiya ukaba n’igicumbi cy’ubucuruzi.

Aisance Enterprise yashinzwe na Abdul Ishimwe, Umunyarwanda uba muri Turikiya. Iki kigo cyatangiye mu 2016, gifasha mu buryo bwo kuyobora no gutanga ubujyanama abarangurira muri Turikiya bavuye ku isi yose ariko kiza kongeraho ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’ubuvuzi, imiti n’ibindi.

Ishimwe ni umusore w’imyaka 21 wagiye muri Turikiya muri Mutarama 2016 ajyanywe no gukurikira amasomo yerekeye ibyo kugenzura indege za gisivile muri Kaminuza ya Istanbul Aydin, amaze kugerayo agira igitekerezo cyo gushinga ikigo cyohereza ibicuruzwa hanze ya Turikiya nyuma yo kubona uburyo abantu benshi bagorwaga no kurangurayo.

Ishimwe afitanye imikoranire n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye muri Turikiya kandi Aisance Enterprise ikagira abayihagarariye i Kigali mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, Ishimwe yavuze ko Aisance Enterprise imaze kohereza ibicuruzwa ahantu henshi ku isi cyane cyane mu bihugu bya Aziya yo hagati, Oman, Nigeria, Kuwait na Qatar. Imaze kandi kohereza ibicuruzwa byinshi mu Burundi no mu Rwanda aho ikorana n’Ikigo gikura ibicuruzwa hanze cyitwa Kavukire Hardware gikorera mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Intego yacu nyamukuru ni ukorohereza abantu kurangura muri Turikiya tubagezaho ibyo bakeneye aho batuye. Abakiliya bacu batubwira ibyo bashaka kurangura bakoresheje email cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni kandi abakozi bacu bakora umunsi wose (24/7) basobanurira abakiliya ibyo badasobanukiwe.”

Bimwe mu bucuruzwa Aisance Enterprise itanga harimo iby’ubwubatsi bikoze mu byuma cyangwa imbaho, amakaro, ibikoresho by’inzu zihingwamo, ibikoreshwa mu bworozi bw’inkoko, imashini zikora imigati, imashini zihinga, imashini zo kwa muganga nka ‘X-ray, MRI’ n’izindi.

Ku bufatanye n’ibitaro bikomeye cyane muri Turikiya byitwa Guven Hospital, Aisance Enterprise itanga serivise zo gufasha abivuriza muri Turikiya mu kumenya ko ubuzima bwabo bwitabwaho neza kuva bahageze kugeza batashye.

Ishimwe yagize ati “Nk’ibi bikoresho by’ubwubatsi, tubigurisha umuntu tukamwoherereza n’abubatsi bo kubiteranyiriza iwe. Abashaka kwivuza bo tuboherereza inzandiko zibemerera kwivuriza muri Turikiya, tukabafasha kugera ku mavuriro bajemo kandi tugakomeza kubakurikirana kugeza bakize bagataha.”

Iyo umuntu atumye Aisance Enterprise, imutumikira vuba kuko ibyo akeneye bimugeraho hagati y’iminsi ibiri n’itatu iyo ahisemo ko hakoreshwa indege na ho byanyuzwa mu bwato bikamugeraho mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ishimwe avuga ko iki kigo gishishikajwe no kongera ibicuruzwa giha abarangurira muri Turikiya kandi mu gihe cya vuba kikazatangira kugurisha ibicuruzwa byo mu Rwanda hirya no hino ku isi ari na ko gitanga akazi ku rubyiruko by’umwihariko.

Ku bindi bisobanuro, mwasura urubuga www.aisanceenterprise.com cyangwa mukohereza email kuri [email protected]

Mwanahamagara kuri +905 398 319 452 or +250 787 354 977


Kwamamaza