Tecno yongeye gutembereza muri kajugujugu abegukanye irushanwa ryo gufata ifoto nziza

Ndamutse mvuze ko buri muntu wese yigeze kwifuza kumera nk’inyoni ngo aguruke mu kirere ndetse anitegereze uko hasi haba hameze sinaba mbeshye.

Mu gihe hari ababifata nk’inzozi zidashobora kuba impamo, abanyamahirwe bo batangiye kuzikabya aho bakomeje gutemberezwa muri kajugujugu babikesha irushanwa ryo gufata ifoto nziza ryateguwe na Tecno Rwanda binyuze muri telefoni nshya ya Camon C9.

Ku nshuro ya gatatu abandi banyahirwe babashije gukabya inzozi zo kogoga ikirere cya Kigali muri kajugujugu mu mpera z’icyumwe gishize ni Niyonzima Moise na Pascal Nzamurambaho.

Ni nyuma y’uko ifoto ya Niyonzima yatsinze iri rushanwa nyuma yo gutoranywa n’abasura amaduka ya Tecno nk’ifoto nziza igaragaza amarangamutima (Face emotion).

Uretse gutemberezwa mu ndege kandi Niyonzima yanahembwe telefoni nshya ya Camon C9 aho yayikoresheje yifatira amafoto agaragaza ubwiza bw’u Rwanda yibereye mu kirere.

Ni mu gihe, Nzamurambaho we watemberejwe muri kajugujugu gusa ariko ntahabwe telefoni yabonye aya mahirwe nyuma y’uko izina rye ritombowe mu y’abakiliya bitabiriye gutora ifoto nziza.

Nubwo ari irushanwa ryateguwe ku bufatanye na telefoni ya Tecno C9, ifoto itoranywa ishobora gufatwa na telefoni iyo ari yo yose cyangwa ibindi bikoresho bikoreshwa mu gufata amafoto.

Kuri ubu amafoto ari kurushanwa ni ayo mu byiciro bibiri ari byo umubyeyi n’umwana ndetse n’ifoto igaragaza amarangamutima (face emotion).

Ifoto irushanwa yoherezwa kuri [email protected] igaherekezwa n’amazina y’uwayifotoye, nimero ya telefoni, icyiciro ifoto irushanwa irimo (Scenery, Night Scene, Parent/Child, or Face) ndetse n’ubwoko bw’igikoresho cyakoreshejwe mu kuyifotora.

Amafoto yose azahiga andi azatakwa mu maduka ya Tecno Rwanda akomeye ari hirya no hino mu gihugu.

Yahembwe telefoni ya Camon C9 nshya
Niyonzima wafotoye ifoto yatsinze irushanwa
Niyonzima Moise na Nzamurambaho Pascal bari kumwe n'umukozi wa Tecno

Kwamamaza